Rwanda : ikinamico ryo gutera ibisasu mu gushaka impamvu zo gutera u Burundi !
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29/08/2015, abaturage bo mu kagari ka Ngara, umurenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, baratunga agatoki urwego rushinzwe umutekano rwa DMI ya Kagame kuba rwarateye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade mubaturage kigahitana abantu barenze 3 hagakomereka n’abandi bantu benshi.
Umuvugizi w’igipolisi cya Kagame mu mujyi wa Kigali Modeste Mbabazi aremeza ko icyo gisasu cyatewe hafi y’ikigo cya gisilikare cya Kami, uwo mupolisi yahise yemeza ko icyo gisasu cyatoraguwe n’abaturage baragikinisha nyuma kirabaturikana, ubwo iperereza rikaba ryarangiriye aho kuko abo baturage bizize ! Ibyemezwa n’uyu mupolisi n’ibinyoma kuko abaturage bo babonye abateye icyo gisasu kandi bakaba bari bitwaje intwaro, bakaba bahise bigendera nta nkomyibakimara kugitera. Iyi nkuru yo gutera igisasu yahise yandikwa n’ikinyamakuru « igihe » ariko bitewe n’uko icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakozwe na DMI ya Kagame icyo kinyamakuru bagitegetse guhita gisiba iyo nkuru. Mu rwego rwo kujijisha icyo kinyamakuru cyasimbuje iyo nkuru y’igisasu indi nkuru, kiyishyira mu mwanya wayo, iyo inkuru cyashyizemo ni iy’umwarimu watemwe n’umunyeshuri. Hakozwe igikorwa cyo gusimbura inkuru kuko gusiba inkuru y’igisasu byari kugaragara ko yasibwe, ubu bikaba bigaragara ko iyo nkuru y’igisasu itigeze ibaho!
Intambara y’amasasu mu Rwanda imaze imyaka 21 irangiye, ntabwo byumvikana ko igisasu cya grenade kimaze iyo myaka yose cyategereje ko gikinishwa n’abaturage kugirango giturike! Kenshi twagiye tubona ibikorwa byo gutera ibisasu mu baturage hagamijwe kwikiza abantu bamwe na bamwe bikavugwa ko abateye ibyo bisasu bafashwe ariko uko byagiye bigendekera abo bantu ntawe ubizi kuko nta numwe wagejejwe imbere y’ubutabera. Mu mwaka w’2014 hashize amezi agera kuri atatu hafi buri munsi mu Rwanda haterwa ibisasu, icyakurikiye icyo gikorwa ni uko : Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga, Col.Tom Byabagamba, Gén.Frank Rusagara, Joel Mutabazi… batawe muri yombi ; icyo gihe Kagame yatanze itegeko ryo kurasa abandi bakekwa kumugaragaro kandi byarakozwe, DMI ikaba yarangije akazi kayo.
Muri iyi minsi ibinyamakuru byo mu Rwanda bimaze iminsi byandika inkuru zo gushotora igihugu cy’u Burundi bivuga ko icyo gihugu kiri gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda haterwa ibisasu ; iki gisasu cyatewe muri Gasabo kikaba kizakurikirwa n’ibindi byinshi kugira ngo leta ya Paul Kagame ishimangire ko ari igihugu cy’u Burundi kiri guhungabanya umutekano w’u Rwanda bityo impamvu yo gutera u Burundi kumugaragaro ibe ibonetse ityo! Ibinyamakuru byo mu Rwanda ntibifite uburenganzira bwo gutangaza amakuru y’ibikorwa bibi abasilikare ba Kagame bakora, kuko mu mwaka w’2013 ubwo Kagame yari atangiye gutsindwa muri Congo mu izina rya M23, ingirwabadepite be zatoye itegeko ribuza abanyamakuru bo mu Rwanda gutangaza inkuru zerekeranye n’ibikorwa bya gisilikare ngo kiretse iyo nkuru imaze imyaka 20, ibyo akaba aribyo byatumye bategeka ko « igihe » kigomba gusiba inkuru y’igisasu cyatewe abaturage na DMI muri Gasabo!!
Si ubwa mbere kandi leta ya Paul Kagame yica abaturage kugira ngo ibone impamvu zo kugaba ibitero ku bihugu by’abaturanyi. Mu mwaka w’2013 ubwo intambara yari irimbanyije hagati y’ingabo za Congo, Monusco na M23, inkotanyi zari muri M23 muri Congo zarashe ibisasu mu isoko ku Gisenyi ku mabwiriza ya Kagame kugira ngo bihe uburenganzira Paul Kagame bwo kujya kurwana muri Congo. Kagame yahise asohora intwaro zikomeye azereka abaturage n’amahanga yose avuga ko agiye kurinda imipaka y’igihugu, izo ntwaro zahise zinjizwa kubutaka bwa Congo ; kajugujuga kabuhariwe z’ingabo z’Afurika y’epfo ziri muri monusco nizo zazishwanyaguje; kugeza ubu Kagame yagize ikimwaro gikomeye kuko atarashobora kuvuga aho intwaro yohereje kurinda umupaka zarengeye !
Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Paul Kagame yohereje ibatayo y’abasilikare mu Bugarama (i Cyangugu) ivuye mu Bugesera, amakuru menshi yemeza ko bamwe mubagize iyo batayo bacengeye u Burundi akaba aribo barara barasa ibisasu i Bujumbura. Igihugu cy’u Burundi kikaba cyarafashe ingamba zo gufata abo bacengezi b’inkotanyi ariko Mushikiwabo akaba yarateye hejuru avuga ko u Burundi butagomba gufata abanyarwanda bahungabanya umutekano w’u Burundi. Kuba igihugu cy’u Burundi cyarashoboye gutsinda igitero cya gisilikare cyagabwe mu Kayanza, inkotanyi zacengeye i Burundi zikaba ziri gufatwa, ni ngombwa ko Kagame ashakisha impamvu zo gushyikiriza ibihugu by’ibihangange bimushyigikiye by’uko ibibazo bya politiki biri i Burundi biri gukurura umutekano mucye mu Rwanda haterwa ibisasu bityo akaba yiyemeje gutabara kumugaragaro i Burundi!
Iyi ntambara Kagame ari gushoza ku Burundi ikaba izatuma Kagame yica abantu benshi cyane u Rwanda akarutera itabi, kuko umuntu wese uzakekwaho kudashyikira icyo gikorwa cy’intambara ku Burundi azafatwa nk’umwanzi kandi abanyamakuru mu Rwanda bakaba badafite uburenganzira bwo gutangaza amakuru y’abaturage bishwe n’ingabo za Kagame ! Ese aho iyi leta y’inkotanyi ntizarimbuka hasigaye ingerere kuburyo uzarokoka atuye i Gitarama azajya kurahura umuriro i Kigali nk’uko byavuzwe ?
Ubwanditsi