Rwanda-RDC : Ingabo za FARDC zagombye kwiyambaza intwaro mu gusubiza inyuma ingabo za Paul Kagame zavogereye imbibi za Congo !

Publié le par veritas

Aba ni abanyarwanda bakora ubushakashatsi mu kiyaga cya Kivu ku Gisenyi

Aba ni abanyarwanda bakora ubushakashatsi mu kiyaga cya Kivu ku Gisenyi

Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu w’iki cyumweru, ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zarashe ku basirikare b’u Rwanda barwanira mu mazi, babashinja kurenga imbizi z’ibihugu byombi mu Kiyaga cya Kivu.

Bamwe mu batangabuhamya bo ku mupaka w’ahiwa “Grande barrier” babwiye Radio Okapi ko ingabo za Congo zarashe ku ngabo z’u Rwanda zari ku burinzi (Patrouille) nyuma y’uko abasirikare b’u Rwanda bari binjiye mu gice cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibyo bikorwa bikaba byafashwe nk’ubushotoranyi.

Ibi ngo byabaye mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba kuwa 2 Nyakanga 2015, ahakorera Régie des voies aériennes (RVA), wegereye kuri hoteli Ihusi n’umupaka uhuza Goma-Gisenyi. Radio Okapi yakomeje itangaza ko ingabo z’ u Rwanda zari mu mato ane yihuta afite n’imbunda, batigeze basubiza ingabo za Congo zabarasheho, ahubwo ngo bahise bava muri icyo gice cy’amazi y’icyo gihugu.

Leta ya Congo itangaza ko nyuma y’iminota mike ibi bibaye, inzego z’umutekano hagati y’ibihugu byombi zahuye, n’ubwo hatatangajwe ibyumvikanyweho. Inzego za Congo zivuga ko atari ubwa mbere ingabo z‘u Rwanda zivogereye umupaka w’icyo gihugu. Mu minsi yashize ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zari zafashe abarobyi b’abanyekongo babashinja kurenga umupaka w’igihugu cyabo, bakinjira mu mbibe z’u Rwanda mu kiyaga cya Kivu.

Inzego z’umutekano muri Congo zivuga ko imipaka hagati y’ibihugu byombi igaragazwa neza n’inyandiko mpuzamahanga. Iki gikorwa kibaye nyuma y’amezi atatu komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi itangiye gushyira ibimenyetso bifatika hakoreshejwe GPS (Global Positioning System), ku mupaka hagati y’ibi bihugu, by’umwihariko ku musozi wa Goma no ku musozi wa Kama, hagamijwe kugaragaza neza imbibe zashyizweho n’abakoloni mu 1911.

Inkuru ya Okapi yahinduwe mu kinyarwanda n’igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
FDLR ni Ingabo zawe na Kagame uzikoresha ibyo ashaka muri Congo ntuzampeho. FDLR na Kagame ni ikipi imwe kuko barakorana rwihishwa ntimukatimanganye. FDLR niyo ituma Kagame yiba muri Congo
Répondre
N
Niba gutukana no gusebanya ariyo politic na diplomatie yanyu murasekeje.ibyo mwirirwa mwandika mutukana niyo mahitamwo yanyu kuko mwagerageje kenshi mutera u Rwanda ariko barabacucuma muracanganikirwa urugero cya gihe mwaje mwihita abacengezi.Nawe ngo imbunda twazishize hasi ngo ubu ni politic, nonese fdlr yirirwa yica abacongomani niyo politic mwahisemwo? cangwa se ko itinya kuza mu Rwanda kubera impamvu nawe utayobewe.Ushobora kuba uri malade mental
Répondre
N
Niba gutukana no gusebanya ariyo politic na diplomatie yanyu murasekeje.ibyo mwirirwa mwandika mutukana niyo mahitamwo yanyu kuko mwagerageje kenshi mutera u Rwanda ariko barabacucuma muracanganikirwa urugero cya gihe mwaje mwihita abacengezi.Nawe ngo imbunda twazishize hasi ngo ubu ni politic, nonese fdlr yirirwa yica abacongomani niyo politic mwahisemwo? cangwa se ko itinya kuza mu Rwanda kubera impamvu nawe utayobewe.Ushobora kuba uri malade mental
Répondre
N
Iyo niya fanatisme yanyu ibari mu maraso yabaye nka virus yabageze mu bwonko kandi uko murwaye ntabwo mubimenya abandi nibo bamenye ko murwaye.abaturage ntabwo muzongera kubabeshya abenshi barabamenya aho mwigishaga nko inkotanyi zifite umurizo ngo land I zirasa amashaka kubera ubujiji bari bafite barabyemera.ubu bariteguye igihe cyose kandi nibyo muteganya bikurikiranwa buri munsi.ibyo uriya yavuze nta authenticity yagaragaje n'ibigambo nkibwo birirwaga bigisha mu munyamakuru KANGURA yigishaka bahano muri veritas.
Répondre
N
Ngabo, ibyo ubwiye gashugi biragaraza imitekerereze yawe nubwenge bwawe bugatukira. Nkubwiye gutyo kuko imbunda ntagaciro zikigira nko mugihe cya Fpr. Kuri ubu urugamba rutsindwa hifashishijwe politiki na diplomatie. Rutayisire ibyo yatangaje nibyo kuko si ubwambere bisohoka kumbuga.
Répondre
N
Wowe wiyise gashugi, FPR yafashe icyemezo cy'abagabo nyuma y'ibiganiro byinshi na kinani wanze ko abanyarwanda bari mu mahanga ko bataha yafashe icyemezo ifata imbunda itaha ku ngufu.Mwebwe n'induru kusa nukwandika udukuru tumeze nka twatundi edition bakame yandika.gufata umudugudu umwe w'u Rwanda ntabyo byarabananiye .Aho mugeze mutera abantu imbabazi nutwo dukuru twanyu muhimba ari mwazagihe mugasaba akazi muri edition bakame ndabona guhimba inkuru muri abambere
Répondre
Y
h
Répondre
G
Iyi nkuru nkuye kumbuga inyeretse ko Rutayisire Boniface ari homme d'Etat atari umunyapolitiki byonyine. Nimwisomere:

Inkuru yo gutangaza:

ITANGAZO :ICYO RUTAYISIRE ATANGARIZA ABANYARWANDA N'UMURYANGO WA BWANA SEBASONI SERVILIYANI UHERUTSE GUTABARUKA:

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda,
Njyewe nk'umunyarwanda uharanira u Rwanda rwa bose rugamije kubanisha abadahuje ibitekerezo muri politiki n'ibindi, ndagirango nibutse abanyarwanda bose ko mumuco nyarwanda iyo umuntu yitabye imana abo bavugaga rumwe n'abatavugaga rumwe nawe batabara kandi muri iryo tabara rikaba n'igihe cyo kumuganiraho no kuganira kumateka ye uko yaba ameze kose waba uyashima cyangwa uyanenga. Niyo mpamvu rero hamwe n'iri tangazo ngirango mbwire umuryango wa Sebasoni Seriviliyani nti nimwihangane kuri uko kuba aherutse kwitaba imana nyuma yo kumara igihe kirekire arwaye. Kuba nohereje ubutumwa buri mu rwego ruri hejuru rw'itangazo nuko njye nubaha abanyapolitiki bose baba abo tuvuga rumwe cyangwa tutavuga rumwe.
Nk'uko abanyarwanda babizi, Sebasoni Serviliyani yitabye imana yari umuvugizi w'ishyaka FPR njye n'abandi duhanganye naryo mubitekerezo kuko ishyaka Banyarwanda riri muri opposition. Icyo twavuga kuri Seriviliyani Sebasoni nuko yari umwe muri bake cyane bo muri FPR Inkotanyi batinyukaga kuza muri opposition tugahangana mubitekerezo.
Ntitwavugaga rumwe muri politiki kandi kuba muri opposistion politique nicyo bivuze ariko nanone ni ubutwari ndetse ni icyubahiro iyo uwo muhanganye atinyuka kuza kukarubanda mukaganira n'iyo mutavuga rumwe kubibazo biriho. Nta munyapolitiki utagira ubutwari ujya ashobora iki kintu cyo kuganira n'uwo muhanganye ninacyo leta iyobowe na FPR ibura kuko itagira intwari nyinshi kubera ko abenshi batinya ibitekerezo by'abo badahuje imibonere y'ibintu nkanjye. Sebasoni rero agomba guhora yibukwa kuri ubwo butwari yagiraga kurenza abo bari basangiye kuba abayobozi n'abayoke b'ishyaka FPR Inkotanyi.
Na none sebasoni muri politiki yari umwubatsi kuko yahawe umwanya usa n'utabagaho mu ishyaka FPR hanyuma akaba yari yarashoboye gutuma iyo mirimo yashinzwe ishinga imizi nk'urwego rw'ishyaka kuko wasangaga ibyo atangaza byerekana ishusho ya politiki y'ishyaka rye cyangwa bikaganisha mukerekezo cyo kwirwanaho no gutanga ibisubizo kubireba FPR. Iyo wahanganaga nawe wasangaga uhanganye na FPR isa n'itekereza. Ibyo ariko ntibibuza nanone ko FPR usanga ari ishyaka rishaka gusambira byose rigasohoza bike kuburyo kuribera umuvugizi kwizera ko ibyo uvuze bitanga icyerekezo cy'ishyaka bigeza aho bikakwereka ko atari gutyo bimeze.
Kubijyanye na Sebasoni Servilien, njye namubonye nk'umugabo w'umuhanga washyiraga ibitekerezo kumurongo agamije inyungu z'ishyaka yari abereye umuvugizi.
Njye ndamwibukira kuri byinshi kuko hari aho twagezaga tugahangana. Muri uko guhangana ndibuka atangaza kumugaragaro ko anenga uburyo nzanye mukirwanda ijambo rishya ryitwa UBUMUNTU. Icyo gihe, we yavugaga ko ijambo rikwiriye ari UBUNTU naho ubumuntu rikaba ari ijambo rikocamye kuri we kuburyo ntagombye kurizana mukinyarwanda. Nanjye nagerageje kumuha ibisobanuro bikwiriye munyandiko ko ubuntu atari ijambo rihagije kubyo nashakaga kuvuga kuko ubuntu usanga ari ijambo rikennye ukurikije ibihe ndetse n'ubusobanuro bwaryo iyo urijyanye mumvugo yo kuva ibuzimu ukajya ibuntu n'izindi.
Igitekerezo yatangaga nk'umuntu wize iyigandimi nticyari cyoroshye ariko nanjye sinamwemereye kuko ikinyarwanda ari ururimi rwanjye navukiyemo nkarukuriramo nkarwiga mumashuri ndwigishwa n'abarimu b'imibonere yose yose y'ikinyarwanda yabayeho mubanyarwanda kugeza ubu kuburyo kuzana ubukungu mukinyarwanda tucyagura ari inshingano zanjye nk'umunyarwanda. Imikoreshereze y'iryo jambo UBUMUNTU yakurikiye hagati y'abenegihugu bavuga urwo rurimi yerekanye ko koko nari mfite ukuri kuko ubu UBUMUNTU ni jambo rikoreshwa nk'ayandi yose. Kuri iyi ngingo nkaba nashima n'umuhanzi Hope Azeda Semana mperutse kubona we iryo ijambo ubumuntu arimo anarishyira murwego ruhanitse rw'ubuhanzi mucyo yise festival UBUMUNTU. Si ubwambere kandi ikinyarwanda cyunguka andi magambo mashyaka muri iki gihe kuko iryo yaduka ry'ijambo ubumuntu ryazanye n'andi nka “Murandasi” yazanywe na Mwarimu Munyakazi Leopold,etc.
By'umwihariko, uguhangana na Sebasoni Servilien muri politiki byangizeho ingaruka zinyuranye ziri murwego runyuranye nkaba navuga ko harimo zimwe zitagiye mukerekezo kibi, urugero rutari kure rukaba ari nk'icyo gitekerezo cy'ubumuntu n'ubuntu. Hari n'ibindi byinshi twahanganagamo bikomeye bigaragarira bose n'ibitagaragariraga bose kuko ishyaka FPR yakoreraga ryakoze byinshi bibi atashakaga ko bivugwa ariko njye nkaba mbirwanya nk'uko izindi ngoma nazo zayoboye igihugu hari ibyo zakoze ntemera narwanije.
Murwego rwo guteza imbere ubunyarwanda mparanira guhera kera kera n'ishyaka ryanjye bushingiye kugusangira igihugu ntawe uhejwe cyangwa ngo agihindukemo umugererwa ugenerwa n'abandi biyise benecyo uko ingoma zagiye zisimburana, ndagirango ntange igitekerezo cy'uko abumva badatinya ibitekerezo by'abo bahanganye muri politiki twazahurira hamwe k'umunsi w'itiriwe abo batakiriho tukaganira kubibazo by'igihugu n'imirongo ya politiki iriho mucyo twakwita umunsi wahariwe gutekereza kuri abo Sebasoni Serviliyani ndetse n'abandi banyarwanda b'impande zose n'amashyaka yose babayeho bashyira imbere ibiganiro ariko kuri ubu bakaba batakiriho. Nk'umunyarwanda ndumva ari umuganda mwiza wo kubahana hagati y'abahanganye. Ubundi iyo uri umunyapolitiki w'ukuri yubaha uwo bahanganye ninayo mpamvu nko kuvuga k'ugutabaruka kwa Servilien Sebasoni nkoresheje uburyo buremereye bw'itangazo kuko nahanganye nawe murwego rwo hejuru haba ibyagaragariye bose cyangwa ibitaragaragaraye. Abanyarwanda ntituramuka duteye intambwe mukubahana ninabwo abanyarwanda bashobora gutandukanya “homme d'état na politicien” bashobora kuba bari mubanyarwanda kumpande zose kandi byafasha abanyarwanda bose n'amateka.
Nk'uko kandi mperutse kugaragaza ko hariho imirongo ine y'ibitekerezo muri politiki ishingiye kumateka no kungoma zayoboye igihugu hakaba n'umurongo wacu ushaka u Rwanda rushyashya rutari u Rwanda rwa FPR ntirube n'urwahoze ari urwa MRND cyangwa MDR nk'uko byagenze mumateka, ibi na none byaba ari igihe cyiza cyo kuganira kw'iyo mirongo kuko Sebasoni Serviliyani yari umuvugizi w'ishyaka riyoboye ingoma y'ubu. Abo mu mumuryango we cyangwa abakunzi be n'abandi baturarwanda n'inshuti bumva bashishikajwe n'iki gitekerezo dushobora kukiganiraho kuko njye nganira n'abanyarwanda bose kandi nubaha bose.
Ndasaba abanyarwanda aho bari hose gukomeza ibiganiro mungeri zose no mubwubahane hagati y'abatavuga rumwe cyangwa abadahuje imibonere y'ibintu kuko u Rwanda ni igihugu cya twese.
Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya 03/07/2015
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa TUBEHO Twese ASBL
Tel (32) 488250305

NB: Abatarabonye ya video yakozwe n'ikondera kukiganiro Rutayisire Boniface yagiranye naryo yayisanga kuri iyi link (lien) :

https://www.youtube.com/watch?v=JiXyucoUg_k
Répondre
C
Ariko murasetsa rwose veritasinfo! Ubonye iyo muvuga ko ari FDLR yarashe abasirikare b'Urwanda! Ubu se ibi birabungura iki? Ariko ko mwananiwe RDF muzabona ryari uyibarwanyiriza!!!! Akantu kose gakomye muvuza induruuuuuu! Nuko muzapfa kandi mwanapfuye muhagaze.
Répondre
B
Kwibutsa amashyaka ya opposition ko agomba kurega kubera " La depportation et le genocide des intellectuelles rwandais : hutu,tutsi confondus ".Murakoze .
Répondre
U
Ndasubiza Km : kuva ku Rucuncu mwicana mupfa ubutegetsi ; mubaga ba Rwigema Bunyenyezi .....Ba Karegeya ...Mbese ivyo mukora ko mu byitirira abandi muzi ko batabona .Muzimara mubyita imikino ya politiki .
Répondre
N
Gasasira yavuze ati : Kuva muri 1959 kugeza 1994 abatutsi barishwe kugeza muri 1994 interahamwe zihunze .
Répondre
K
Urasekeje cyane! Ngo ni aba opportunistes ngo ni kuki batabivuze kera! None se ubise ba opportunistes kuko babonye iki? Ubaye nka babandi bari mu mashyamba babwiye abavugira ngo nibarutemayeze nkaho babonye ubutegetsi akabubanyaga! Abahutu munyurwa n'utuntu duke cyane kandi nubwo butegetsi murwanira uwabubaha mwakongera mukicana ubwanyu nko muri 94! Abantu mucyurirana ngo niba opportunistes ntacyo mufite? Ngo kadame ari en difficultes se gute kandi murwanyana ubwanyu! Nkurunziza ntubona ko akomeje kubujamira, urabona kagame we azakora iki kindi uretse kubugwaho! Kwibeshya ngo Kagame ari en difficultes mutangira kujya guhigana ngo hari undi muhutu ugiye kubufata murimo mwibeshya cyane!!
Répondre
J
Gasana Anastase et al... ati:

« 1. Dutangaje ku mugaragaro ko mu Rwanda kuva taliki ya 1/10/1990, no muri RDC (yahoze yitwa Zaire) kuva 1996 habaye jenoside hutu yakozwe na FPR Inkotanyi n’ingabo zayo APR-RDF zifatanije n’abatutsi b’abahezanguni(extremistes tutsi/tutsi extremists) bari muri FPR cyangwa batari bayirimo. ».

Ariko abenshi muri mwe mwari aux affaires à Kigali entre 1990 et 1996.

Kuki mutegereje imwaka 20 (makumyabiri) kugirango mubitangaze.

Ni ya opportunisme yanyu. Mubonye HE ari in difficult, muti noneho, ka turebe umusaruro twabibwaza.

Nyamara ntimukunda igihugu cyacu, akenshi ni inda zanyu.
Byagombye kubatera isoni.
Bwagambaniye Habyara, ntacyo atari yabahaye, ibyo turabizi, none mushaka kwongera gukora uwo mukino?

Ntabwo ndi fana wa HE, intore...

Honte à vous.
Répondre