Rwanda : Ni ikihe cyubahiro cyahabwa umuperezida uregwa jenoside akaba adashobora no kubona ingwate y’ubutabera ?
Ishyaka cyangwa umuryango wa FPR ukomeje gushyira iterabwoba n’igitutu ku banyarwanda bikorera ku giti cyabo (abacuruzi naba rwiyemezamirimo) kugira ngo batange ibyo bahashye biyushye icyuya kugira ngo haboneke ingwate yo guha urukiko rwo mu Bwongereza biyo Karenzi Karake ushinjwa gukora ibyaha by’ubugome arwanira FPR Inkotanyi akurwe muri gereza, ahubwo ajye gufungirwa mu nzu y’ambasade y’u Rwanda iri mu bwongereza ! Ejo kuwa gatanu taliki ya 03 Nyakanga 2015 FPR yongeye gukoranya abacuruzi naba rwiyemezamirimo ibakamamo akayabo ka miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, hakaba hasigaye gushakishwa miliyoni 525 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo iyo ngwate iboneke. Kuri iyi taliki ya 04/07/2015, yavuze ko abazungu bakomeje kumusuzugura no kumutesha agaciro, ese ushobora guhabwa icyubahiro mu gihe uba ushinjwa ubwicanyi, uhohotera ikiremwamuntu, wambura abaturage utwabo kandi witwa umukuru w’igihugu ?
Uyu muco wo kwambura abanyarwanda utwabo ntabwo ari uwa vuba kuri FPR, kuva mu mwaka w’1994 inkotanyi zimaze gufata igihugu, zafashe umutungo w’abanyarwanda bahunze, ibyo bikaba byariswe kubohoza, abanyarwanda basigaye mu gihugu bo mu bwoko bw’abahutu bafite umutungo barishwe abandi barafungwa abasigaye baterwa ubwoba barahunga ; abo bose imitungo yabo yigaruriwe n’inkotanyi. Ntibyagarukiye aho kuko abahutu bize birukanywe ku kazi kabo buhoro buhoro bagenda basimbuzwa abana b’inkotanyi bari bamaze gutozwa akazi n’abo bahutu bari bafite uburambe, abandi bana b’inkotanyi bakaba barigishijwe gihushuka kugira ngo bajye gusimbura abo bahutu bose bari mu gihugu. Umugambi wa nyuma wo kwambura abahutu utwabo warangijwe na Gacaca yabahamije bose icyaha cya jenoside, abo bahutu bose ubu bakaba bagiye kugwa muri gereza, abahutu batize muribo bakaba bakora imirimo y’uburetwa yiswe insimburagifungo. Muri iki gihe umuhutu akaba nta gaciro na gato afite mu gihugu cy’u Rwanda ndetse akaba atangiye no kwibagirana !
Muri iki gihe nabwo hatangiye kugaragara ibikorwa byo kwisumbukuruza intore zihangana n’ubucamanza zibeshya ko zifite ubushobozi bwo kubona amafaranga yo gutangira abicanyi babo! Ingwate yo gukura Karenzi Karake muri gereza agafungirwa mu nzu y’Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ikomeje kubura n’ubwo abacuruzi bakomeza kwamburwa utwabo. Abacuruzi imbere mu gihugu ndetse n’abashoramari bamwe na bamwe batangiye guhunga u Rwanda kubera kwamburwa imitungo yabo hashyirwaho ibigega bidasobanutse ; abahutu bagihumeka bagizwe abatindi nyakujya, abatutsi bikorera utwabo bakabona ibibatunga biyushye icyuya nibo Paul Kagame amereye nabi, urugero ni nka Rwigara Assinapol wanizwe izuba riva, Rujugiro ahejejejwe ishyanga n’umutungo we FPR ikaba yarawufatiriye, abo bose bakaba bazira kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame ! Niba abahutu nta kintu bafite, abatutsi bari mu rwego ruciriritse (abakozi n’abacuruzi) nibo bagiye kwikorera umusaraba wo gutanga ingwate z’ibyaha byakozwe n’inkotanyi! Ese bazabishobora ?
Kuri uyu munsi wo ku italiki ya 04/07/2015 Paul Kagame yizihirije umunsi mukuru w’imyaka 21 y’intsinzi mu karere ka Gicumbi, ijambo yavuze ryagaragayemo ubwoba no kwiheba ubwo yikomaga perezida w’Ubufaransa François Hollande (atamuvuze izina) ngo bitewe ni uko mu ibaruwa yamwandikiye amushimira intsinzi ye ngo yatinyutse kwibutsa Paul Kagame ko agomba kwita ku bikorwa byo guharanira uburenganzira bwa muntu ! kuri Kagame akaba yumva iyo mvugo ari igitutsi ! Kagame kandi akaba yibwiraga mu bwenge bwe ko umuntu wese warwanye mu nkotanyi afite ubudahangarwa (immunité) bwo kudakurikiranwa n’inkiko ; kugeza ubu Kagame akaba azarinda ashyirwa mu gitaka atabonye icyubahiro amaze imyaka 21 asaba kuko umwanya we wagombye kuba uri muri gereza aho kwitwa umukuru w’igihugu ! Niba se ingwate ya Karake ikomeje kubura, ingwate z’abandi 40 bategereje kwitaba ubutabera na Kagame arimo zizava he ?
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2FIMG%2Fjpg%2Fubwo-ikigega-ishema-ryacu-cyatangizwaga.jpg)
Kugira ngo abahutu bamburwe utwabo twose, byabaye ngombwa ko FPR Kagame ishyiraho itegeko ryo gufatira imitungo y’abantu bahunze igihugu, abenshi mubahunze igihugu akaba ari abahutu n’abatutsi batavuga rumwe na FPR Paul Kagame. Iyo mitungo yose niyo yakusanyijwe n’umuryango wa FPR ishyira mu isanduku yayu, ubu FPR Kagame ikaba iri mu mashyaka afite umwanya wa mbere mu bukire ku isi ! Mu myaka ibiri ishize FPR yari ifite umutungo ungana na miliyoni 530 z’amadolari y’Amerika ! N’ubwo FPR Ikize bwose, agatsiko kayiyoboye kigabanyije uwo mutungo wayo kawubitsa mu mabanki yo mu mahanga, igihugu cy’u Rwanda gisigarana ubusa ; muri iki gihe umutungo wa Paul Kagame wonyine uruta kure umutungo kamere w’igihugu cy’u Rwanda! Biratangaje kuba ishyaka rifite umutungo ungana utyo ndetse n’umukuru w’igihugu akaba arushije igihugu umutungo, ariko iryo shyaka na Paul Kagame ntibashobore kubona ka miriyoni kamwe k’amadolari batangira umwicanyi wabo Karenzi Karake kandi yarakoze ibyo byaha mu nyungu zabo, ahubwo bakajya gukama abanyarwanda utwo baruhiye!
Mu mwaka w’2012 ubwo igihugu cy’Amerika cyahagarikaga inkunga y’ibihumbi 200 cyahaga igisilikare cya Kagame bitewe n’ishingwa ry’umutwe wa M23, intore zakoze inama ziyemeza gutanga ayo mafaranga mugasuzuguro kenshi kuko nzabonaga ari macye! Nyuma y’icyumweru kimwe Amerika yasabye ibindi bihugu guhagarika amamiliyoni y’amafaranga y’amadolarari y’inkunga zahaga leta ya Paul Kagame, icyo gihe intore zarabibonye zirumirwa zibura icyo zakora kandi ngo zari ziyemeje gusuzugura Amerika ! Ubwo hahise hashingwa ikigega kisswe » Agaciro Developpment Fund », amafaranga yashyizwe muri icyo kigega ntawe uzi icyo yakoze ! Iyo nibura ikigega cy’ « Agaciro » kiza kuba cyarashyiriweho kwiha agaciro koko, icyo kigega nicyo kiba cyarakuwemo ingwate ya Karake ! Ingaruka zavuye muri uko kwisumbukura kwa FPR Kagamo ngo ahanganye n’abazungu n’uko umutwe wa M23 watsinzwe ruhenu, kugeza ubu Kagame akaba akirwaye ikimwaro cyo gutsindwa k’uwo mutwe !
/http%3A%2F%2Fwww.ireme.org%2Fwp-content%2Fuploads%2F2015%2F06%2FKarenzi-Karake-London.jpg)
Uko imyaka iri kugenda ishira niko ibibazo by’ubugizi bwa nabi inkotanyi zakoreye abanyarwada biri kugenda birushaho kugaragarira buri wese. Karake ari muri gereza ategereje kuburana, Bosco Ntaganda nawe ni uko ; mu minsi yashize Kagame Paul yivugiye ko hari n’abandi bazafatwa. Abo banyabyaha bose bazacibwa ibihano n’inkiko birimo gufungwa ndetse no gutanga indishyi z’akababaro.Nyamara Kagame ahora abeshya abanyarwanda ngo ntakotanyi izaburanishwa ngo kuko zahagaritse jenoside akibagirwa ko Kayumba Nyamwasa, Sankara, Rudasingwa Théogène, Micombero… nabo bari mubahagaritse iyo jenoside ariko akaba yarabaciriye imanza! Ese abana b’abatutsi bafite akazi mu Rwanda, bazashobora kubona indishyi zizakwa n’inkiko ? Uwitwa Tharcisse Karugarama wari ministre w’ubutabera yigeze kuvuga ko manda zo muri Espagne ntagaciro zigifite, none dore aho izo manda zigeze zitangisha u Rwanda ingwate ya miliyari ! Kagame nawe ari guhamagarira abanyarwanda ngo kwihagararaho no guhangana n’amahanga, ese abanyarwanda izo mbaraga barazifite ?

Aba bana nibo bazariha fagitire y'ibyangijwe n'ubutegetsi bwa Paul Kagame?
Umucuranzi Kizito Mihigo yabivuze ukuri : koko «jenoside niwo musaraba w’uru Rwanda », umuntu asesenguye neza iyi nteruro yabona neza ko «FPR Kagame » ariwo musaraba w’abanyarwanda bose kuko iyo jenoside yaturutse ku ntambara ya FPR Kagame n’ingaruka z’ubwo butegetsi bubi zikaba zikomeje kuremerera abanyarwanda kandi uko imyaka irimo yiyongera niko umutwaro uri kugenda uremera kuburyo amaherezo FPR Kagame izafatwa nk’igihano Imana yahaye abanyarwanda !
Ubwanditsi