RWANDA : KWIBOHOZA NO KWIBOHORA/ MENYA AMATEKA

Publié le par veritas

Umwami Musinga mu mwaka w'1934

Umwami Musinga mu mwaka w'1934

Mu Rwanda habaye intambara enye hagati y'Abanyarwanda zo gufata ubutegetsi zimaze kumena amaraso. Izi ntabara ndashaka kugira icyo nzivugaho.
-Iya mbere ni iyo ku Rucunshu.
-Iya kabiri ni intambara ya revolusiyo ya Rubanda yo muri 1959-1961.
-Iya gatatu n'intamabara hagati y’Abahutu yo muri 1972-1974.
-Iya kane ni iyo twabeshywe ko ari intambara ya demokarasi no gucyura impunzi, ikaza kwitwa intambara yo kwibohoza, kandi ari iyo kuduhindura INGARUZWAMUHETO.

Muri izi ntambara uko ari 4, eshatu zashojwe n'abatutsi. Imwe muri izo ntambara niyo yashojwe n'abahutu bapfa imibereho y’abatutsi, ariko mu byukuri abo bahutu barabeshyaga, ahubwo  barwaniraga ubutegetsi. Intambara eshatu zashojwe n’abatutsi; ebyiri muri zo zashojwe nabo mu bwoko bw'Abega bo mu NZU yo kwa Rwakagara yitwa Abakagara, Perezida Kagame akomokamo.

Uyu munsi ndatangirira ku ntambara yo ku Rucunshu. Intambara zamenyakanye cyane ni iza RWABUGIRI, uretse kuba Rwabugiri yarishe nyina akica n’umwe mu bagore be, intambara yazikoze hanze y’u Rwanda yagura igihugu. Intambara ya mbere izwi neza yabaye mu gihugu, n’ubwo abato batayizi, ni intabara yo ku RUCUNSHU, hafi y'i GITARAMA. Aha niho Umwami Mibambwe IV Rutarindwa yaratuye, ari naho yaguye mu mwaka w’1896 yishwe. Ise wa Rutarindwa ariwe Kigeli IV Rwabugiri amaze gutanga (gupfa) yasimbuwe n’umuhungu we Rutarindwa, hari mu mwaka w’1895 wenda gushira.

Rutarindwa yarimitswe ariko yimikwa atagira nyina w’umukonokazi, ariwe wagombaga kumubera UMUGABEKAZI (reine mère). Rwabugiri amaze gukomereka agatsindwa n’Abanyabungo, ataravamo umwuka yasize avuze ko umugore we, KANJONGERA, ari we uzaba umugabekazi wa Rutarindwa. Ubwo musaza we KABARE yahise yumva ko RUTARINDWA agomba kwicwa hakimikwa MUSINGA umuhungu wa mushiki we KANJONGERA. Kubera ko MUSINGA yari akiri muto, KABARE yumvaga ko we na mushiki we bagomba kuyobora u Rwanda kugeza Musinga akuze. Ubwo banoza umugambi wo kwica Rutarindwa.

KABARE na mukuru we RUHINANKO bakoze iyo bwabaga, babanza gusebya Rutarindwa ko yibye ubwami, ko adashoboye no kuyobora, bityo bakoranya ingabo zo kumurwanya. RUTARINDWA n’abandi banyiginya b’ibikomangoma (princes) nabo bakoranya izabo ngabo, zimwe zituruka ku Kibuye. Ubwo mbere yuko ingabo za Rutarindwa zo zigera ku RUCUNSHU, iza KABARE na mukuruwe RUHINANKIKO zari zimaze kugota ingoro ye. Umwami Rutarindwa yabonye bamaze kumugota, aho kugira ngo afatwe yicwe urubozo we n’umuryango we, yahisemo kwiyica. Ubwo yatwitse ingoro ye, ahiramo, we n’umugore we, n’abana be, na mubyara we, n’abandi BANYIGINYA. Ubwo na ya ngoma y’imitsindo yitwa KARINGA ihiramo.

Rutarindwa amaze kwitaba Imana, Kabare yafashe Musinga ati : «dore Umwami ». Bamubajie bati biragenda bite se ko Karinga yahiye, ati: “Icya ngombwa ni Umwami, ingoma irabazwa”. Ubwo ingabo za KABARE zahinze mu bandi Banyiginya b’ibikongomangoma baricwa, abandi barahunga. Abenshi bahungiye muri Ankole (Uganda). Abanyiginya bamwe baje kugaruka mu Rwanda cyane Mutara III Rudahingwa maze kwima ingoma, mu gihe se Yuhi V Musinga (akaba na papa wa Kigeri V Ndahindurwa) yari amaze kunyagwa n’abazungu, agacirwa ishyanga, anyuze i Kamembe. Mwibukeko Musinga yaguye i Moba muri Kongo. Ntawe uzi aho yashyinguwe! Abanyarwanda iyo bavuga ku Rucunshu bagira bati: “Bijya gucika byabanje ku Rucunshu”. Nibyo koko byabanje ku Rucunshu.

KABARE ni umwega, akaba mwene RWAKAGARA. Akaba avukana n’abahungu 13, n’abakobwa 3 uwimena muribo akaba KAJONGERA. Mu bahungu harimo CYIGENZA papa wa KAMPAYANA, uyu Kampayana akaba papa wa RUTAGAMBWA ari we papa wa Perezida KAGAME ubu ukoresha amayeri yose ashoboka kugira ngo yigire umwami akoresheje INGARUZWAMUHETO n’abamotsi yakwije igihugu cyose.

Abasore n’inkumi z’iRwanda bati: “IBAZE NAWE”. Nti: “HANYUMASE!”. TUZIBOHORA.

Source : facebook Twagiramungu Faustin
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C
Amateka agenda yisubiramo,sinzi aho nasomye ngo sekuru wa Kagame(Kabare) yategekeye mukwaha kwa Kajogera mushiki we,agafata Musiga kuko yali akilimuto( umwana)Kabare akamushyira kurutugu ubwo Kabare agafata ijambo akavuga aboyicisha akabicisha ngo ni Musiga utegetse,kugeza ubwo Kabare yishe akica nubwoko bwa Musiga akabugerereza,ibyo Musiga ntiyabyihaganiye,kugirango yerekane uburakali yababye ibikeri.doreko burya ibikeri mukinyarwanda NABEGA.aliko benewacu bakunda gutegeka koko.ikibazo nubutegetsi bumena amaraso,
Répondre
N
Wowe bazirunge, ndabona ubujiji niyo dini mwayobotse.buriya abahutu bishwe n'ubijiji ntabwo bishwe n'umututsi.ntawe rero ubujiji buzaguhitana
Répondre
N
Wowe bazirunge, ndabona ubujiji niyo dini mwayobotse.buriya abahutu bishwe n'ubijiji ntabwo bishwe n'umututsi.ntawe rero ubujiji buzaguhitana
Répondre
N
Wowe bazirunge, ndabona ubujiji niyo dining mwayobotse.buriya abahutu bishwe n'ubijiji ntabwo bishwe n'umututsi.ntawe rero ubujiji buzaguhitana
Répondre
B
Bazirunge zange zibe isogo. Cyusa, ayo maraso mwanyoye muzabanza muyarutswe ubukire buzaza nyuma .Nimushaka muzimanike kugirango mutumva ukuri .Ntakundi bizagenda .
Répondre
C
Buriya gusoma commentaire y' umuntu hanyuma ugatukana byerekana aho ubwonko b' umuntu bug era butekereza.iyo ubuze igitekerezo uraceceka ntabwo watukana .Intambara abanyarwanda bafite ubu niyu bukene ntabwo ari iyamoko cg se ibihe bibi twanyuzemwo.Abatekereza nka rukokoma nta mwanya bafite mu rwanda
Répondre

Uri iigicucu.gukirira mu kidendeze cy amaraso cya 12 millions z abantu mwariye mwa nyana z imbwa mwe .Urakajya mu mufuka wa Rweru muhambiramo abantu buri munsi wa cyontazi we cyiyita Bene. Banza ujye guhingira amafranga yo kugemulira umwicanyi rurwa sowanyu Karenzi Karake nurangiza uze uvuge ubusa .Naho ayo masinde adatabiwe y amateka y Urwanda azasubirwamo vuba .gusa ntuzaba uhari uzaba uri kurutswa amaraso wanyoye muri pirizo.
Répondre
B
Ubu turarwana intambara nyayo yo kutuvana mubukene naho Twagiramungu we aracyarwana iyo ku Rucunshu.
Guca inzara, Kwivuza neza, Kwiga neza, Gukoresha neza ubuhanga bugezweho, Guca ubukene mu Rwanda dukoresheje ubuhanga bwakijije ibindi bihugu nka Singapour, guca ubujiji murubyiruko niwo mukiro wejo.
Naho Twagiramungu ati Hutu hutu tutsi tutsi rucunshu rucunshu abakono abakono abanyiginya abakagara mashira abashi kalinga abakiga abanyanduga abishigatwa ngaho ngaho ngaho......yaraheranywe pe.....
Aliko ubundi ? Yavuga iki kindi ? Ko ntakindi azi !!!!!
Il radotte, radotte, radotte......erega nimuhebe....ubwo na ka alzheimer kaje.
Répondre
U
Murakoze kubw'aya mateka yu Rwanda.
Ntabwo narinzi ko umwami Kigeli V Ndahindurwa ari murumuna wa Mutara III Rudahingwa.
Murakoze cyane. Mukomerezaho.
Répondre
J
Ku bwa Perezida Kayibanda, amateka y’u Rwanda yatangiriraga muri 1957.

Ku bwa Perezida Habyarimana, agatangirira muri 1973. Aho U Rwanda rwari rugiye kugwa mu cyobo ! Abenshi bavuga ko icyo cyobo, Abanyenduga bari baragicukuye mu Marangara !!

Ku bwa Perezida Kagame, amateka y’u Rwanda, atangirana na jyenosayidi. Mbere yaho c’était un trou noir !

Et tout le monde trouve ça normal.
Répondre
K
Erega ntaburyo inkotanyi zakwemera zigisha abana amateka y'igihugu kuko azicira urubanza! Muzarebe n'amateka ya vuba kuri jenoside mu Rwanda uburyo inkotanyi zayagize igikangisho ngo ntavugwe! Ushatse kuyakoraho ubushakashatsi bavuga ko afite ingengabitekerezo kuko iyo jenoside yateguwe n'inkotanyi ariko ziyigereka kubahutu zikoresheje ikinyoma!
Répondre
V
mu Rwanda nta mateka akigishwa ubu urwanda urubyiko ruzi nu rwa 1994 kugez'ubu! courage iyi information c'est une bonne chose ariko mukirinda amaca kubiri merci.
Répondre
N
Nabibonye koko ntakaburimvano. Kera data akiriho najyaga nkunda kumubaza igisobanuro cy'izina ryanjye akansubiza ngo nzarisobanukirwa maze gukura nta n'undi wundi ubinsobanuriye.
Répondre
C
Erega uwadutegeka wese atica abanyarwanda twayoboka.nonese ko numva ingoma zose arukumena amaraso,iya Kagame we ikaba yarabaye agahebuzo nogutera abaturanyi akabicira iwabo,ibyo bintu tuzabyite gwiki?Mwene Rutagabwa rwose yakoze amahano:umuturanyi numuzimya muliro;mbabazwa nintore ze zitarabona ko Inka yaliwe kera,ibirondwe bikaba bikomeje kunyunyuza uruhu ntanuturaso rugifite:nibutse abakibeshya ko Kagame azakomeza kubeshya amahanga nibacishe make,kuko mfite ubwoba ko ejo harabazahunga batakigira ubakira:ntawica abantu ngo abamare,muzajye i BUGANDE murebe uruhuri rwabantu bahuzuye nintambara zabaye mulicyo gihugu:umugabo wajyaga gupagasa ntiyatahaga ukundi abagore kubera kubura abagabo,wabaga umupagasi wigisore mwiza uziguhiga umugandekazi ntakurekure,wakwanga akakuroga akakwica:naganiriye na marume abwirako uwashakaga gusubira iwabo ntiyazezeraga;yagendaga igicuku abantu batarabyuka.
V
mu Rwanda nta mateka akigishwa ubu urwanda urubyiko ruzi nu rwa 1994 kugez'ubu! courage iyi information c'est une bonne chose ariko mukirinda amaca kubiri merci.
V
mu Rwanda nta mateka akigishwa ubu urwanda urubyiko ruzi nu rwa 1994 kugez'ubu! courage iyi information c'est une bonne chose ariko mukirinda amaca kubiri merci.