Abataripfana b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda bandikiye Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa risaba ko Itegeko Nshinga ritahindurwa.

Publié le par veritas

Thomas Nahimana umuyobozi w'ishyaka Ishema ry'u Rwanda

Thomas Nahimana umuyobozi w'ishyaka Ishema ry'u Rwanda

[Ndlr:Ishyaka « Ishema ry’u Rwanda » rya Padiri Thomas Nahimana wamaze gutangaza ko azajya mu Rwanda guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu mwaka w’2017, ryandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ibaruwa isaba ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ritakorwaho. Birumvikana ko Inteko ishingamategeko ya Paul Kagame izirengagiza impamvu n’impuruza itangwa n’ishyaka « Ishema ry’u Rwanda » kimwe n’abandi ba nyepolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’agatsiko ka Paul Kagame. Ingaruka zizakurikira uko gufunga umutwe no gufunga amatwi kwa Paul Kagame n’agatsiko kamugaragiye bazazirengere bonyine iteka ryose ! Ni musome kuburyo burambuye iyi baruwa y’ishyaka « Ishema ry’u Rwanda »] :
 
Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite
P.O Box 352
Fax +(250)0252594619
 
Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;
Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda,
P.O. Box 6729
Fax +250)0252594538
Kigali -Rwanda
 
1.Twebwe Abanyarwanda bibumbiye mu ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda tumaze imyaka irenga ibiri dukurikiranira hafi ibibera muri politiki y’u Rwanda. Twabonye akarengane abaturage bagirirwa mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane gashingiye ku byemezo bibafatirwa batabanje kubazwa icyo babitekerezaho. Twabonye n’aho abaturage bashyirwaho iterabwoba kugira ngo bemere ibyifuzo by’intumwa za Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi, bityo binyujijwe mu gisa n’ikinamico, hakagaragazwa ko ibyemezo byafashwe bishingiye ku gushaka kwa rubanda. Twagaye bidasubirwaho uburyo Intumwa za rubanda zitabashije guhagarara zemye ngo zivuganire abaturage.
 
2.By’umwihariko muri iyi minsi hagaragaye inkubiri idasanzwe yo guhatira abaturage gusinya ku mabaruwa yateguwe n’abambari ba FPR asaba ko Itegekonshinga ryo mu 2003 ryahindurwa cyane cyane ingingo yaryo ya 101 ivuga ku byerekeye umubare wa manda umukuru w’igihugu atagomba kurenza.
 
3.Twebwe nk’Abanyarwanda bagaragaje ko bafite igitekerezo cyo gukora umurimo mwiza wa politiki ishingiye ku kubungabunga inyungu rusange z’abenegihugu n’iz’u Rwanda, tugaharanira ko u Rwanda rwagira demokarasi isesuye igendera ku bitekerezo binyuranye bityo buri wese akihitiramo umuyobozi ufite umurongo w’ibitekerezo we yibonamo,
 
4.Dushingiye kandi ku ndangagaciro twagize intego arizo UKURI, UBUTWARI no GUSARANGANYA ibyiza by’igihugu,
 
5.Tubandikiye iyi baruwa mwe mugize Inteko nshingamategeko imitwe yombi ngo tubagezeho, tubibutse kandi tunabateguze ibi bikurikira:
 
A.Impamvu zatumye ingingo y’101 y’itegekonshinga ijyaho ntizisaza
Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite
Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;
Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda,
 
1.Dukeneye kubaka igihugu cyiyubashye gifite inzego z’ubuyobozi zikomeye kandi giha buri mwenegihugu amahirwe angana n’ay’undi bityo ntihakongere kubaho igice cy’indobanure z’abavukiye gutegeka bonyine n’igice cy’abaremewe kubabera abagaragu no kuyoboka buhumyi. Ibi kugira ngo bigerweho,hateguwe Itegekonshinga ryatowe na rubanda mu mwaka wa 2003. Ingingo yaryo ya 101 igira iti:“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.
 
2.Iyi ngingo yagiyeho mu rwego rwo kwitoza no gutoza buri munyarwanda ko gusimburana ku butegetsi mu mahoro ari inkingi ya mwamba mu kubaka igihugu kiyoborwa, kigendera kandi kikubaha amategeko. Ikigamijwe ni ukwirinda ibyo u Rwanda rwakomeje kwigaraguramo nk’uko amateka yacu abitwereka aho buri mutegetsi w’u Rwanda yagiye avaho ari uko yishwe, ndetse bigakurikirwa n’imvururu zasigaga n’abenegihugu benshi bishwe abandi babaye impunzi.
 
3.Iyi ngingo kandi yagiyeho hagamijwe kubaka ubuyobozi bwubahiriza inshingano kandi bukabazwa ibyo butatunganyije (accountability). Ni ukuvuga ko nyuma ya manda ebyiri aba ari igihe gikomeye cyo kureba icyo umuyobozi yagezeho, mbere y’uko ajya mu kiruhuko. Bityo yaba yarakoze neza akabishimirwa, yaba yarakoze nabi akabigayirwa ndetse akaba yanakurikiranwa n’amategeko. Ni igihe kandi cyo kwitoramo umuyobozi mushya wo kwakira ucyuye igihe, gukosora ibyakozwe nabi no kumwuzuza ku bitararangiye.
 
4.Iyi ngingo si igihano cyagiriyeho guhabwa umukuru w’igihugu wakoze nabi. Bityo bikwiye kumvikana neza ko umukuru w’igihugu waba arangije manda ze ebyiri, yaba akiri mutoya, yaba ashaje, yaba afite ingufu, yaba se afite uburwayi ubwo ari bwo bwose, yaba yarakoze neza cyangwa se nabi, iyi ngingo iramureba kuko icyo yagiriyeho ari ukwimika ugusimburana ku butegetsi mu mahoro, kwigisha no gusigasira imyumvire y’uko nta muntu kamara ubaho, nta muntu ukwiye kuba hejuru y’inzego, no kwibutsa ko umuntu acyura igihe ariko inzego z’igihugu zigahoraho. Izi ni impamvu zidasaza. Dushingiye kuri “la lettre et l’esprit de la loi” tumaze gusobanura haruguru turabibutsa ko guhindura ingingo y’101 y’Itegekonshinga ngo “kuko Bwana Pahulo Kagame ari we wenyine ushoboye kuyobora u Rwanda ”ari amahano, kandi ko uzabigerageza wese azabibazwa n’amateka.
 
B.Ubwinshi bw’Abanyamakosa ntibutuma ikosa ritaba ryo
Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite;
Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abasenateri;
Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda ;
 
1.Dukurikije ibiri gukorwa muri iyi minsi tubona neza ko intumwa za FPR hirya no hino mu gihugu ziherekejwe n’inzego zakagombye gucunga umutekano wa rubanda, zahawe ubutumwa bwo gushakisha impamvu yatuma haboneka uburyo bwo guhindura itegekonshinga hakoreshejwe uburiganya n’iterabwoba. Guhindura Itegekonshinga kugira ngo umunyagitugu Pahulo Kagame abashe kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ngo kuko yakoze byinshi byiza biciye ukubiri n’amahame agenga ishyirwaho ry’itegekonshinga. Rimwe muri ayo mahame ni uko itegekonshinga rigomba kuba ribungabunga inyungu rusange z’abenegihugu, rikaba ridashyirirwaho kurengera inyungu z’umuntu umwe ku giti cye.
 
2.Tuzi neza ko hari abaturage bagize ubutwari bwo kwamagana iyi gahunda yo guhindura itegekonshinga cyane cyane ko nta mpamvu ifatika ihari. Nyamara abo benegihugu bashyizweho iterabwoba rikaze, bagategekwa gusinya ku mpapuro zateguwe n’intumwa za FPR. Iki kikaba ari ikimenyetso cy’ingoma ziyobowe n’abanyagitugu.
 
3.Ibitangazamakuru bitandukanye bikomeje gutangaza ko amabaruwa menshi ashyikirizwa Inteko ishinga amategeko ashyirwaho umukono n’abaturage babihatiriwe. Gushaka kwerekana ko iri vugururwa ridasobanutse risabwa n’abantu benshi si impamvu ihagije cyane cyane ko n’ubwinshi bw’abanyamakosa butabuza ikosa kuba ikosa.
 
Mushishoze cyane kandi mube intwari zibungabunga koko inyungu za rubanda maze mwange gutora uyu mushinga w’ivugururwa ry’itegekonshinga rigamije kwimika ingoma y’igitugu ku buryo budasubirwaho. Nimuramuka muwutoye, muzaba mutesheje ishema u Rwanda n’abanyarwanda kandi buri wese muri mwe rubanda izamufata nk’uwahisemo gushora u Rwanda mu mwiryane, kandi amaherezo muzabibazwa.
 
C.Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rizitabira amatora yo mu mwaka wa 2017
Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite;
Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;
Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda;
 
Duhereye kubyo twababwiye haruguru, twe twasezereye kuba indorerezi, dufata icyemezo cyo guhagurukana n’Abanyarwanda tukabafasha guharanira uburenganzira bwabo bityo bagasubirana amahirwe yo kwitorera abayobozi bifuza . Niyo mpamvu:
 
1.Twamaganye twivuye inyuma igitekerezo gitindi cyo guhindura ingingo ya 101 y’itegekonshinga iteganya umubare wa manda perezida wa repubulika adashobora kurenza. Tubaye tubateguje kandi ko dufatanyije n’ABATARIPFANA bose ndetse n’abanyarwanda benshi bamaze kugaragaza ko batifuza ko itegekonshinga ritobwa, tuzakoresha uburyo bwose twemererwa n’amategeko n’amahame agenga ikiremwamuntu kugira ngo tuburizemo ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mugambi mubisha.
 
2.Turagaya cyane umuntu wese wishora mu cyaha gikomeye cyo gushishikariza abaturage igikorwa cyo guhindura iriya ngingo kimwe n’ugerageza kubatera ubwoba ngo nibadashyigikira umugambi wo kurihindura bazicwa cyangwa birukanwe ku kazi; kandi tuributsa ko uwo ibyo byaha bizahama amaherezo azabihanirwa n’amategeko.
 
3.Nta gisibya, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rizitabira amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017 ndetse n’ay’abagize Inteko nshingamategeko azakurikiraho kugira ngo ABATARIPFANA dusangiye umugambi mwiza wo kuyobora igihugu muri demokarasi izira igitugu nabo binjire mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu no mu myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
 
Nyakubahwa Perezida w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite;
Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;
Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda;
 
Kuri iyi taliki twizihizaho ubwigenge bw’u Rwanda, turabifuriza kugaragaza ubutwari mwanga gutora umushinga w’ivugururwa ry’ingingo y’101 y’itegekonshinga. Turasaba buri wese muri mwe gutega amatwi ijwi ry’umutimanama we umubwira ko ineza y’u Rwanda n’abanyarwanda izaturuka mu kubaha amategeko no gusimburana ku butegetsi mu mahoro. Kunyuranya n’ibi, ni ugukora amahano buri wese muri mwe azaryozwa igihe kigeze.
Bikorewe i Paris, taliki ya 1 Nyakanga 2015
 
Mu izina ry’ABATARIPFANA b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,
Padiri Thomas Nahimana
Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017.
 
 
Madamu Nadine Claire Kasinge
Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’andi mashyaka
 
Bwana Nkurunziza Venant
Umunyamabanga ushinzwe amategeko no gukemura impaka
 
Bimenyeshejwe:
 
1. Nyakubahwa Pahulo Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
2. Abahagarariye mu Rwanda ibihugu bikurikira:
• Leta Zunze ubwumwe z’Amerika
• Ubuholandi
• Ubwongereza
• Ubufaransa
• Vatikani
• Ubudage
• Ububirigi
• Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi
• Tanzania
• Uburundi
• Uganda
• Kenya
 
Source : leprophete.fr

Commenter cet article

Mbonyingabo 15/07/2015 08:20

NGO "UMUGEZI WISURI URISIBA" NIKO BOGENZE NO KURI FPR. URUBANZA RWAYO IRARWICIYE.

Kigingi 14/07/2015 21:48

Yewe mutegereze gato. Bahindura ingingo y'101 batabikora hari icyo bibagiwe ko hejuru y'imbaraga zose hariho imbaraga z'Imana. Nimanuka muzumva umuziki utarigeze kubaho mu Rwanda uzaba wumvikana hose kurusha uwaba Knowless, King James, n'abandi benshi kandi imbwa zishonje zihishiwe kuko zizarya zihage. Kazarusenya gashumika inkike kabigira ibikino

Barabara 14/07/2015 15:33

Mbe Bamporiki ? Umusazi arasara akagwa ku ijambo . "gutora kagome ni amaburakindi." kuko mutamutoye yabahonyora ku manywa y ihangu mwa bigarasha mwe .

Kacyiru 14/07/2015 14:30

Qui vivra verra.Ingaruka mbi zo guhindura ingingo ya 101 tuzazibona mu myaka itaha.Mwibuke ko na perezida KAYIBANDA yashatse guhindura CONSTITUTION hanyuma military officers from Gisenyi na Ruhengeri bakora Coup d'état.Ubu impamvu bishoboka guhindura constitution nuko most of military senior officers are from Uganda.Ariko ibi byo guhindura constitution nta kabuza bizabyara intambara yo gukuraho regime.Ubu abafite national bread barishimwe kuko badashaka kubura umugati wabo.Niyo mpamvu bashuka abaturage ngo nibasinye.Ariko nukutareba kure kuko nabo ingaruka zizabageraho cyangwa abana babo.Iyi KINANI aza gutegeka imyaka 10 gusa ntabwo hari kuba Genocide.Genocide yabaye kubera ko yanze kurekura ubutegetsi,bibyara intambara.

@ Umuhanuzi 14/07/2015 13:13

Inararibonye z'u Rwanda kagome yarazitsembatsembye, ngohatazaboneka abiru b'ingoma zahise ; Kagome yari yamwara ; we n'agatsiko ke bazageza naho abana n'abagore babo babihakana .Amazi yarenze inkombe ; n'uburakari bw'Imana burerekana ibimenyetso .Ruzibiza;Kizito.......Ngo Kagome yabakijije genocide cyangwa yabakoreye genocide kugirango abone ubutegetsi ? Umuhanuzi urarikocoye uvuze ibyo abahanuzi benshi barose.

Umuhanuzi 14/07/2015 12:48

Narose u Rwanda rwatewe kandi abaruteye bafite impamvu yumvikana n'amahanga yose yashyigikiye icyo gitero. Akamasa kazaca inka karanze kazivutsemo koko.

Kigali 14/07/2015 12:47

Ya nkomamashyi y'umudepite Bamporiki irimo ivuga ko bagiye gutora abamaburakagame! ngo bisobanura amaburakindi!! Harahagazwe!!

Kanuma 14/07/2015 12:41

Umwe mubadepite mu nteko avuze ko atari ngombwa ko na referandumu ikorwa kugira ngo ingingo y'101 ihindurwe, none ndibaza niba no gutora bizongera kubaho mu Rwanda! None se itora mu Rwanda ryabaho rivuga iki batora iki? Aho tugana ni habi ndabarahiye! Abaturage mu gihugu bari kumva icyo inkomamashyi z'abadepite ziri kuvuga bakumirwa !!

Bazumvaryari 14/07/2015 12:38

Amatwi arimo urupfu ntiyumva. Naho bariya bagore be bo mu nteko mubihorere n'ubusanzwe mu bukwe nk'ubu abagore bacinya akadiho bataranywa n'ikirahure cy'amazi. Mbabariye abagabo babo bagiye kubigenderamo kandi wenda twari kuzafatanya gusubiza igihugu mu buryo.

Km 14/07/2015 12:17

Biragaragara ko u Rwanda rugana habi! Ubu se aba badepite bari kugira kagame umwami bo nabica bazatabarwa na nde? bagize ngo gukomeza kuyoborwa na Kagame uzabarindagiza hari icyo bibwiye amahanga

Mbata 14/07/2015 11:49

Ibarwa nziza nk'iyi mujye muyohereza n'ibihugu ku giti cyabyo kuko abahagarariye uRwanda nako Paulo kagome n'agatsiko ke bari ku mbehe ntibayubika ; n'uwatinyuka atinya umufuka wa Rweru.Muyohereze na ONU kuko niturambirwa hakaba intambara ;biriya bimenyetso muzabikusanya mubabwira ko batabajwe bagaceceka.Bariya bagande bo mu rugwiro bashatse batuza tugaturana .Ibyo mwemereye gashakabuhake wabahaye ubutegetsi hejuru w'umuvu w'amaraso arenze miliyoni12 ubu natwe turabizi kandi tuvugana nabo .Niba mwanze amashyaka ya opposition y'imbere no hanze ngo mufungure abo banyapolitiki bari mu gihome ; ngo mwemere kunywa umuti wa demukrasi ngo musezerere ingoma za gisirikari n'iza cyami ngo muvangure abasirikari n'abaturage mubohereze muri za caserne ....Amateka azatubwira ibizakurikira. Nabonye mwaratangiye guhungisha abagore banyu n'abana banyu nkuko bisanzwe iyo mugiye kwica abaturage ; mumenyeko u Rwanda rutaha ruzabaryoza amabi yose adukorerwa kuva 1990 .Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona .Umuzungu ati : mieux vaut tard que jamais .