Rwanda : Ibirori byo kwamagana Karenzi Karake imbere ya Ambasade y’abongereza i Kigali byahagaritswe kuburyo butunguranye !

Publié le par veritas

Abakecuru bari bambaye neza barimo babyina mu birori byo kwamagana Karake byiswe imyigaragambyo imbere y'ambasade y'abongereza i Kigali!

Abakecuru bari bambaye neza barimo babyina mu birori byo kwamagana Karake byiswe imyigaragambyo imbere y'ambasade y'abongereza i Kigali!

Ntimugire ngo twibeshye ku mutwe w’iyi nkuru, imyigaragambyo yaberaga imbere y’ambasade y’Ubwongereza i Kigali kuva kuwa kabiri taliki ya 23/06/2015, abaturage bayizanwagamo ku ngufu n’ubutegetsi bwa FPR bayitaga « ibirori byo kwamagana Karake ! » Iyo myigaragambyo  ikaba yarahagaritswe kuburyo butunguranye ejo ku cyumweru taliki ya 28/06/2015 n’ubutegetsi bwa FPR kandi Karake atarakandagiza ikirenge i kigali nk’uko FPR yari yabitsindagiye mu mitwe yabiyerekanaga imbere yambasade y’abongereza ko ariyo ntego bafite! Umwe muri abo bigaragambya wayizanywemo ku ngufu yabwiye umunyamakuru waradiyo mpuzamahanga y’Amerika (VOA) muri aya magambo : « Niba ibirori bikomeje, babishyire mu byiciro, umudugudu ujye ukora mu kiciro kimwe aha, ejo undi mudugudu uze ukore mu kindi kiciro, ariko badafungiye abantu bose muri rusange » !

Baca umugani mu kinyarwanda ngo « Kamenyero yenze (gusambanya) nyina », uyu mugani uwawuca FPR Kagame ntabwo yaba yibeshye ! Ubwo Rose Kabuye yafatirwaga mu gihugu cy’Ubudage kubera impampuro zatanzwe n’umucamanza w’Umufaransa Bruguière kubera kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na perezida Cyprien Ntaryamira w’igihugu cy’u Burundi, ihanurwa ry’iyo ndege akaba ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda ndetse n’abafaransa bakayigwamo ; Paul Kagame yahagurukije intore zose zihatira abaturage kujya mu mihanda gutuka abafaransa n’abadage. Bitewe ni uko Paul Kagame yafatwaga nk’umwana umwe na leta z’ibigu by’Amerika n’Ubwongereza, byabaye ngombwa ko Ubufaransa burekura Rose Kabuye asubira i Kigali ariko dosiye igumaho ; Kagame yahise yicinya icyara ngo aratsinze nyamara ibyo bikaba byarakozwe kubwumvikane bw’ibi bihugu bikomeye byamukingiye ikibaba!

Ubwo igihugu cy’Ubwongereza cyataga muri yombi indi nkoramutima ya Paul Kagame Lt Gen. Karenzi Karake kubera impapuro z’umucamanza wo mu gihugu cya Espagne zimushinja kugira uruhare rukomeye mu irimburambaga ry’abahutu imbere no mu gihugu cy’u Rwanda no muri Congo ndetse n’abenegihugu ba Espagne ntabarebere izuba, Paul Kagame yahagurukije intore ze zijya guhatira abaturage kujya kubyinira imbere y’Ambasade y’abongereza ngo bashyire igitutu kubutabera bw’Ubwongereza ngo burekure Karenzi Karake nk’uko byagenze kuri Rose Kabuye, ibi nibyo twavugiye wa mugani wa « Kamenyero wenze nyina » ! Karenzi Karake yagejejwe imbere y’urukiko, rumusomera ibyaha aregwa nyuma yo kwemeza umwirondoro we, rutegeka ko agomba kuburana ibyo kumwohereza muri Espagne cyangwa kutamwoherezayo ku italiki ya 29/10/2015 afungishije ijisho mu nzu izatangwa n’ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, ariko ibyo bigakorwa hamaze gutangwa ingwate ya miliyoningi y’amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’u Bwongereza !

Kugeza ubu ayo mafaranga y’ingwate ntarashobora gutangwa, ibyo bikaba bituma Karake akomeje kuguma muri gereza kugeza ayo mafaranga y’ingwate abonetse ! Aho kugira ngo ayo mafaranga atangwe, Madame Louise Mushikiwabo yatwitse amafaranga y’itike y’indege ajya kuririra akanama gashinzwe amahoro mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika UA, asaba ko ako kanama gategeka ubwongereza kurekura Karake, nyamara mu gihe Karake yaburanaga Paul Kagame yari yohereje ministre w’Ubutabera mu rukiko ndetse ashakisha n’umugore w’umukozi we Tony Blair ngo baburanire Karake, bakoze ibyo bashoboye ,urukiko rufata umwanzuro ukurikije amategeko, ntabwo itangazo ry’icyifuzo ry’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ryavuguruza icyemezo cy’urukiko ! « Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe », intore zakomeje gukusanya abanyarwanda imbere y’ambasade y’ubwongereza i Kigali ngo bakunde bashyire igitutu kuri leta y’Ubwongereza kugira ngo bufungure Karake !

Imbere y’iyo ambasade hubatswe ibisharagati, FPR Kagame ikoranya intore n’abahanzi bacurangiraga abahisi n’abagenzi baje muri ibyo birori bise imyigaragambyo kugira ngo babuze ambasaderi w’ubwongereza gusinzira kandi kuvuza umuziki no gukora imyigaragambyo i Kigali bibujijwe ! Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yashishikarije abaturage kujya muri ibyo birori, bazanyemo n’abana b’abanyeshuri bari mu nsi y’imyaka 13 kugira ngo batere imbabazi ubwongereza ! Si ibyo gusa abategetsi ba FPR Kagame bazaniraga ibyo kurya abari mu myigaragambyo (ibirori) n’ubwo abo bigaragambya bavugaga ko bitabahaza ! Intore zakomeje kwicinya icyara, ziseka cyane ngo zirashaka Karake wabo kandi ahubwo abaturage bari bazanywe ku ngufu agahinda karabashenguraga bitewe n’uko bari bahagaritse imirimo ibatungiye ingo zabo bakazanwa aho batazi icyo baje gukora kandi batanazi n’uwo bavugira ! Bamwe bavugaga ko baje kwamagana abafaransa n’abadage, abandi (b’abayobozi) bakavuga ko batazi igihugu baje kwamagana !

Uko iminsi yagiye ishira niko intore za FPR zabonye ko ibyo zirimo ari umukino w’abana kandi ziri kuhahombera ! Izo ntore zatangiye gusobanukirwa ko  mubindi bihugu ubutegetsi nyubahirizategeko butavuguruza ubutegetsi bw’ubucamanza, ko niba icyemezo cyarafashwe n’urukiko nta kindi cyakorwa uretse nyine kwitaba urukiko akaba arirwo ruzafata ikindi cyemezo kivuguza icyafashwe mbere, nibwo ku buryo butunguranye, ejo ku cyumweru taliki ya 28/06/2015 umuyobozi w’umujyi wa Kigali washishikarizaga abaturage kujya mu myigaragambyo yafashe abapolisi akajya kwirukana ya myigaragambyo ntabindi bisobanuro atanze ! Abari muri iyo myigaragambyo baratunguwe, bazinga utwangushye barataha ariko babona ko abategetsi ba FPR babakinishije!

Icyo twabwira abanyarwanda ni uko, uko iyimyigaragambyo yarangiye bishushanya uko ubutegetsi bwa FPR buzarangira ! Mu kanya nko guhumbya abanyarwanda bazabona abategetsi ba FPR aribo basubiye inyuma bakayisenya ubwabo maze abaturage bayimariyemo bagasigara mu gatangaro babonye FPR Kagame igiye nk’ubufindo ! Iyi myigaragambyo yagaragaje ko yateguwe na FPR akaba ari nayo yafashe icyemezo cyo kuyihagarika, ibi bikaba byarabaye nka jenoside kuko FPR ubwayo niyo yatangije jenoside ,imaze gufata ubutegetsi irayihagarika! Abantu benshi bakaba bagereranya ibyo guhagarika jenoside no guhagarika imodoka kuko ntushobora guhagarika imodoka atayitwaye, na jenoside nayo ntushobora kuyihagarika ari wowe iri gukorerwaho, kiretse ari wowe uri kuyikora ! Ababina ukundi bazabitugezeho !

Ubwanditsi

Ese koko iyi ni imyigaragambyo cyangwa n'ibirori

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Kuri iyo Link, murebe ukuntu aba FPR-inkotanyi bari kwiba abaturage ku manwa yihangu.

http://www.therwandan.com/ki/gushyigikira-gene-karenzi-karake-ni-ubufatanyacyaha/

Ni ngombwa ko aba bajura bahagarikwa.
Répondre
U
Ikimpangayitse cyane, nuko uriya Mugororwa alias IKIHEBE, nibamuifungura noneho nta nyoko-muntu azasiga mu karere k'ibiyaga bigari. Turahiriwe ntituharaye.
Répondre
U
Byose birashoboka ni ukuri, ninde muri mwe wumvaga ko muri uku kwezi kwa gatandatu 2015, IKIHEBE Karenzi Karake azambirwa umunyururu nkuwo bazirikisha imbwa z'imisega.
Nako ngo ni IMPOTORE ya kizungu yambitswe da, kubera ko yabaye igihangage mu mateka yo
kuvusha amaraso y'inzirakerengane. Uko bizagenda kose, niyumveho gato nawe. :)
Répondre
K
Impamvu bahagaritse imyigararagambyo hari umuturage wabwiye ijwi rya amerika ko bashaka ko ubwongereza bufungura Karegeya wabo. Cyakora VOA yarabemereye ntiyabihitisha, basi bahita bhagarika imyigaragambyo ngo hato batavuga akari imurori.
Répondre
K
Ibi birori birashushanya irngira ry'ingoma mpotozi nk'uko byahanuwe.
Répondre
T
Votre commentaireinterahamwe n'inyenzi mwese muzarimbuka nimutihana urunva ubugome muri kwerekana hano ku rubuga?
Répondre
J
Icyo namvuga n uko agomba kwishyura ibyo yakoze n abandi babajyane iyo aba umuhutu ndakeka nta myigaragabyo yarikuba kandi se harya igihe bica karegeya ninde watanze ruswa ngo yishyure iriya cotio .
Répondre
J
Icyo namvuga n uko agomba kwishyura ibyo yakoze n abandi babajyane iyo aba umuhutu ndakeka nta myigaragabyo yarikuba kandi se harya igihe bica karegeya ninde watanze ruswa ngo yishyure iriya cotio .
Répondre
M
President Kagame mu nama n'abayobozi bakuru b'igihugu iheruka ati "You are full of yourself but little for nothing..." aba bayobozi bashaka gusigasira imbehe zabo bicisha abaturage bakombye kurengera inzara. umuntu avuye iwe cg iwabo iyo za Gitarama na ahandi aje guhaha ukamubuza gukora ukamuroha mu muhanda cyane cyane utanamusobanuriye ibyo agiyemo. Karake ysfatiwe mu Bwongereza azira ibyo akekwaho ko yakoze(innocent until proved guilty by competent court) umuyobozi bamwe Kagame yavuye "full of themselves but little for nothing" the guy is right nemeza ko ibi ataba yabibatumye ni imbehe zabo zibibatera zibibagiza inshingano z'akazi. Kagame mbere yaho gato ati "niba abaturage basinyishwa ku ngufu turi mu kibazo" Izi bayobozi nizo zumva imbehe zazo zizubama bagakora ibirenga ukwemera "nka wawundi wuriye igiti akarenga amashami" ngo tuje kwamagana abo bafaransa abo badage !!!. please rise up your normal conscience higher up your belly. Uw'umuyobozi we ati ndi hano ariko uwo Karake sinubuka abo namagana SHAME!!! Nkeka aba babikora Kagame aba atabatumye(behind his back). MURIRUKA INYUMA Y'UMUYAGA BAGENZI. vanite des vanite; toute est vanite. Bonne chance.
Répondre
M
Njyampora nsoma inkuru hano kurubuga zituka abahutu yuko ari ibicucu, nonese ababantu bateguye iyimyigaragambo bo tubite abanyabwenge? Mubyukuri kuva igihe urikiko rwamaraga gufata kiriya cyemezo baba barahise bayihagarika, kuko gukomeza kwigaragambya kwari uguhomera iyonkeje.
Répondre
N
Mu myigaragambyo y ejo tuzitwaza amabyi .Mwoherezanye iyi mesaje .
Répondre
N
Karake oyee, turi kumwe.interahamwe ubu ziri guta urukonda ngo zishimye ko wafunzwe ariko ntabwo uri mu buroko uri kuri ambassade.Erega ngo bakuziza ngo wababujije kuragiza kunywa amaraso y'abatutsi kandi baracyafite inyota ngo ingabo uyobora zirababangamira kuza bitwaje imbunda.ubu bameze nki misega nukubwejagura kuri net gusa kuza barwana nabo barabizi ko bacucumwa.ubu tubakurikirana hafi kuri net ibyabo turabizi report uzayibona vuba
Répondre
U
@Ngobo,

Uziko uzi gusetsa, ubu nasetse natembagaye, ngo RukarabaNkaba Karenzi Karake ari muri ambassade. Ah bon..., kagire inkuru, nonese muri ambassade arimo gukora iki? Abongereza se baba bamwambitse IMPOTORE yo kuba ambassadeur mushya i Londres?? Hahahahaaahihihiiiiii...!
N
Karake oyee, turi kumwe.interahamwe ubu ziri guta urukonda ngo zishimye ko wafunzwe ariko ntabwo uri mu buroko uri kuri ambassade.Erega ngo bakuziza ngo wababujije kuragiza kunywa amaraso y'abatutsi kandi baracyafite inyota ngo ingabo uyobora zirababangamira kuza bitwaje imbunda.ubu bameze nki misega nukubwejagura kuri net gusa kuza barwana nabo barabizi ko bacucumwa.ubu tubakurikirana hafi kuri net ibyabo turabizi report uzayibona vuba
Répondre
K
Karake wacu aratubabaje ; nanjye ndumva perezida aduhaye uruhusa tugatera amazirantoki uriya mwongereza barara barekuye KK wacu. Ejo tuzabikore di .
Répondre
Y
Abongereza ni abagabo .Ubu ibihugu byose bigiye gutoragura iyi misega y inyenzi z abicanyi .Ni imbarutso yari isigaye gusa . Ko nangwa na biliya bigugu byariye ayo byasahuye se iriya migirigiri itumwa kwica igiye kwinjira igihome ; nta nicyo iriye uretse amaraso y inzirakarengane .Mugiye guhambirwa muzapfa mwibutse amagara mwa byo ntazi mwe .puuuuu!!
Répondre
N
uziko interahamwe zasaze? ibyo uwo nyiranuma yanditse byerekana ko bafite akabazo ko mu mutwe.mbega imbwebwe!!!!
Répondre
N
Jyewe inama natanga nuko uburyo bwo kwigaraganbya bwahinduka ukundi dore uko bikwiriye kugenda kubwira abaturage bakarya cyane kugira ngo bitume amabyi menshi kndi bagomba kwituma mu madobo noheno barangije bazazinduke mu gitondo igihe cyo gutangira akazi kigeze bajyane ya mabyi n,ibipapuro byo kuyashyiramo, amwe bazayamene imbere ya mbasade andi mu miryango, andi bazayatere ambasaderi mbega kuri ambassade hose hazabe hanuka amabyi. sha Karenzi karake natarekurwa muzangaye pe.
Répondre
N
Wowe wiyise Joe, ngo wandikiye bene wigeze kukwandagaza.ubundi wirirwa wiyandagaza, urabona wanditse bifite sens ?
Répondre
J
Bifite sens. Mfite mu mutwe hakiri hazima.
J
NSUBIZE uwitwa BENE wigeze kunyandagaza.

Hari abantu bajya bantangaza bavuga ngo HE agiye gutera u BRD.
HE ajya gufata ubutegetsi i KGL, hari amahirwe yagize:
1. Kuba fin stratège, no kugira culot, ntawabihakana
2. Terrain politique: opposition interne y aba Rukokoma n’abandi
3. Leta Zunzubumwe zibohera amaboko inyuma aba FAR (embargo), hiyongeraho bien sûr n’ubugwari bwa bamwe, bari bahugiye mu byo gusahura, no kujya gufata abatutsikazi.
4. Hanyuma hiyongeraho jyenosayidi.

Gutera u BRD, ça serait un suicide, muri make cyaba ari igikorwa cy’ubwihebe.
Naho rero mwa ntore mwe, nzirikana ko muri mwe harimo abantu batekereza.
KARAKE wishe abantu nk’uwica ingurube, nako inyamaswa… n’abadafite aho bahuriye n’ubwicanyi bwa jyenosayidi, kubera gusa UBWOKO BWABO.
Afite imyaka 51, mwa ntore mwe, mwumva azageza ku myaka 70, akidegembya?
NIBA NTACYO AHISHA, NIBA YUMVA ARI MU KURI, AJYE MURI ESPANYE YIREGURE.
Ntituzaguma kuba ba SEMUHANUKA.
Mbese umulinga wo mur Kongo uracyacukurwa? Utanga umusaruro nkuwo muri les années 2000?

Kuko akenshi nibyo UmuZNG areba.
Répondre
J
NSUBIZE uwitwa BENE.

Hari abantu bajya bantangaza bavuga ngo HE agiye gutera u BRD.
HE ajya gufata ubutegetsi i KGL, hari amahirwe yagize:
1. Kuba fin stratège, no kugira culot, ntawabihakana
2. Terrain politique: opposition interne y aba Rukokoma n’abandi
3. Leta Zunzubumwe zibohera amaboko inyuma aba FAR (embargo), hiyongeraho bien sûr n’ubugwari bwa bamwe, bari bahugiye mu byo gusahura, no kujya gufata abatutsikazi.
4. Hanyuma hiyongeraho jyenosayidi.

Gutera u BRD, ça serait un suicide, muri make cyaba ari igikorwa cy’ubwihebe.
Naho rero mwa ntore mwe, nzirikana ko muri mwe harimo abantu batekereza.
KARAKE wishe abantu nk’uwica ingurube, nako inyamaswa… n’abadafite aho bahuriye n’ubwicanyi bwa jyenosayidi, kubera gusa UBWOKO BWABO.
Afite imyaka 51, mwa ntore mwe, mwumva azageza ku myaka 70, akidegembya?

NIBA NTACYO AHISHA, NIBA YUMVA ARI MU KURI, AJYE MURI ESPANYE YIREGURE.

Ntituzaguma kuba ba SEMUHANUKA.
Répondre
N
Kamanzi, nawe ntabwo aririwowe wabishatse ko umera gutyo ukirirwa utukana kiri net utuka Kagame ngo yakubujije kunywa amaraso y'abatutsi kandi nubu urayakumbuye .kuza mu Rwanda longer kuyanywa byarakunaniye inama wihaye ngo n'ugutukana kuri net.amaraso ni mabi kweri.umeze nk'imbwa ibwejagura izinze akarizo ifite ubwoba kandi ntabwo yabuza umuntu gutambura.puuu
Répondre
N
Kamanzi, nawe ntabwo aririwowe wabishatse ko umera gutyo ukirirwa utukana kiri net utuka Kagame ngo yakubujije kunywa amaraso y'abatutsi kandi nubu urayakumbuye .kuza mu Rwanda longer kuyanywa byarakunaniye inama wihaye ngo n'ugutukana kuri net.amaraso ni mabi kweri
Répondre
N
Kamanzi, nawe ntabwo aririwowe wabishatse ko umera gutyo ukirirwa utukana kiri net utuka Kagame ngo yakubujije kunywa amaraso y'abatutsi kandi nubu urayakumbuye .kuza mu Rwanda longer kuyanywa byarakunaniye inama wihaye ngo n'ugutukana kuri net.amaraso ni mabi kweri
Répondre
K
Umuntu nka KAGAME utuka abantu ngo IBIGARASHA,AMAZIRANTOKI..........yaba ayobora RWANDA? birababaje
Répondre
K
ndi muzima nta kibazo da! Ntabwo narwaye mu mutwe! Urumva wa nore we! none se ko KAGAME shobuja atuka abantu ngo " ibigarasha,amabyi,gusya........HARYA NAWE YARWAYE MU MUTWE? wazamubwiye se akajya kwivuza mbere yo kumbwira? Ijya kulisha ihera ku rugo. Kuba navuze KARENZI w'umwicanyi biga ububasha bwo kuntuka wa nyenzi we
Répondre
M
wowe kamanzi, ibyo wandika byerekana capacite intellectualle ufite.ushobora Kuban kuva ufite imyaka 14 utigeze ukura ndavuga byerekanye mu mute.uzivuze niyo nama nakugira
Répondre
K
ndi muzima nta kibazo da! none se ko KAGAME shobuja atuka abantu ngo " ibigarasha,amabyi,gusya........HARYA NAWE YARWAYE MU MUTWE? wazamubwiye se akajya kwivuza mbere yo kumbwira? Ijya kulisha ihera ku rugo nyamara!
M
wowe kamanzi, ibyo wandika byerekana capacite intellectualle ufite.ushobora Kuban kuva ufite imyaka 14 utigeze ukura ndavuga byerekanye mu mute.uzivuze niyo nama nakugira
Répondre
I
INTORE zabuze icyo zivuga ,zumiwe none zahisemo GUTUKANA gusaa.....BYATEWE NIKI? kuko KAGAME yananiwe gufunga ambassade y'ubwongereza.Ahimbira kuli FRANCE gusaaaa
Répondre
I
KAGAME yagize ubwoba cyane. Asigaye ajya kuraguza kubera ko afite ibibazo ko ABAHUTU BAZAMUTERA BANYUZE burunzi na tanzania
Répondre
I
Ntagahora gahanze!
K
Ariko KARENZI KARAKE ko yambaye inzogera nk'imbwa igiye guhiga,buliya arajya yenda(arongora) umugore we gute? nako indayi ye yanyoye maraso? Kagame ake kashobotse mba ndumwambi
Répondre