Rwanda : urubyiruko rw’abatutsi ruri gecengezwamo ingengabitekerezo y’uko Paul Kagame atagomba kuva kubutegetsi!

Publié le par veritas

Aba ni abacurabwenge ba FPR bari gucengeza ingengabitekerezo yo guhindura Kagame umwami!

Aba ni abacurabwenge ba FPR bari gucengeza ingengabitekerezo yo guhindura Kagame umwami!

Ubwo Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, bamubajije igice aherereyemo kubifuza ko yahindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga kugira ngo akomeze yihambire kubutegetsi. Kagame yasubije ko abanyarwanda barimo ibice bibiri, ko hari igice cy’abantu bifuza ko yaguma kubutegetsi n’ikindi gice kivuga ko agomba kugenda. Kagame akaba yaravuze ko aherereye mu gice cy’abifuza ko agomba kugenda; ariko yongeraho ko abifuza ko yakomeza kwihambira kubutegetsi bagomba kumugezaho impamvu zifatika zituma agomba kubugumaho! Izo mpamvu ubu akaba arizo ziri gushakwa. Kagame ntiyagombye gusaba impamvu zituma yihambira k’ubutegetsi kuko kuva kera yagiye avuga ahantu hose ko azubahiriza itegeko nshinga, kandi iryo tegeko rikaba riteganya uko agomba kugenda! Niba koko Kagame Paul yihesha agaciro kandi akaba ari umugabo koko, yagombye gukora uko umugani wa kinyarwanda uvuga ngo : « umugabo yihindukiza mu kiryamo, ntiyihindukiza ku ijambo! ».
 
Mu gushakisha impamvu zigomba gutuma Kagame Paul yihambira ku butegetsi, amacakubiri n’iterabwoba nibyo bishyizwe imbere muri iyi minsi mu Rwanda kugeza aho abana b’abatutsi batangiye kwigishwa ko nabo bagomba gukora uko bashoboye bakazakora jenoside y’abahutu, kandi ibyo bakaba bagomba kubigeraho ari uko Paul Kagame agumye kubutegetsi. Mu cyumweru gishize, abana b’abacikacumu baturiye akarere ka Rubavu (ku Gisenyi) batumiwe mu nama yabaye mu mwiherero. Muri iyo nama, abana b’abacikacumu babujijwe kuyinjiramo bafite amatelefoni agendanwa kugira ngo hadashobora kugira ufata amajwi cyangwa amafoto, kubera ibanga rikomeye bagombaga kubwirwa. Uwagerageje kwinjira muri iyo nama afite telefoni baramutonganyaga cyane akayisiga hanze.
 
Abo bana b’abacikacumu babwiwe ko bafite inshingano yo gukora uko bashoboye bose bakazaba abayobozi b’igihugu, ko inzego zose z’ubuyobozi mu Rwanda, kuva ku kagari kugeza ku rwego rukuru rw’igihugu zigomba kuyoborwa n’abatutsi; ibyo bikaba bitaragerwaho muri iki gihe, abo bana bacengejwemo ko nabo bagomba gukora ibishoboka byose bakazakora jenoside y’abahutu mu bwenge kugira ngo bahorere abatutsi bishwe! Kugira ngo ibyo byose bigerweho ni uko Paul Kagame agomba gukomeza kuba umukuru w’igihugu, ibyo bakaba bagomba kubiharanira ntakabuza!
 
Meya w’umutegarugori wacitse ku icumu wari muri iyo nama yafashe ijambo, abwira urwo rubyiruko rwacitse ku icumu ko hari abatutsi b’ibigoryi birirwa bajya ku maradiyo bakavuza induru ngo muri iki gihe basigaye bashyingirana n’abahutu, ibyo bikaba bishobora gutuma abatutsi bamwe bibwira ko aribyo koko bakabyemera! Uwo muyobozi yagize ati : «muramenye bana bacu, ntimuzarongore umuhutukazi cyangwa ngo murongorwe n’umuhutu, kirazira!  Kuva ubu abatutsi bazajya bashyingiranwa tuzajya tubaha icyo bakeneye cyose tugikuye mu [Gaciro Deloppement Fund]». Ngiyo imwe mu mpamvu yo guharanira ko Paul Kagame yihambira k’ubutegetsi kuko yashyiriyeho abatutsi icyo kigega kandi kikaba kigomba kuramba ari uko nawe agumye kubutegetsi!
 
Muri iyo nama y’urubyiruko rwatoranyijwe rw’abacitse ku icumu, Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru (Gouverneur), yabaciriye umugani werekana ko abahutu bagomba kuzajya bicwa urusorongo kugeza babaye ba nyamuke (akaba asa n’uwategetswe kubivuga kuko nawe ari umuhutu), yagize ati : «iyo ingunguru yuzuye amazi ntushobora kuyihirika, ahubwo uyitera umusumari mu ndiba, amazi akagenda avamo buhoro buhoro kugeza ashizemo, ukabona kuyihirika!» Uwo muyobozi w’intara yabwiye urwo rubyiruko rw’ubwoko bubwe rwari ruteraniye muri iyo nama ko bibujijwe ko umututsi akomera umuhutu amashyi ku mpamvu iyo ariyo yose. Nyuma y’iyo nama urwo rubyiruko barujyanye mu kabari kubatswe mu nzu ya BIRARA wabaye Gouverneur wa Banki nkuru y’igihugu aba ariho barwakirira, barushimira uburozi bw’amacakubiri bari bamaze kurutamika!
 
Indi nzira iri gukoreshwa mu kugaragaza ko Paul Kagame agomba kwigundiriza k’ubutegetsi ku ngufu ni iterabwoba riri gushyirwa kubaturage ndetse no kubyiciro bimwe na bimwe by’abaturage. Muri iki gihe mu Rwanda hose abayobozi b’imidugudu bahawe amakaye; abo bayobozi bakaba bari kuzenguruka mu ngo ziri mu midugudu yabo, bakabaza amazina y’abatuye urwo rugo bafite imyaka 18 bakabandika, bakabasaba n’inimero y’irangamuntu zabo bakazandika, barangiza bakabwira abo baturage ngo nibashyireho umukono wabo imbere y’ayo mazina yabo yanditse muri iyo kaye, bityo ngo babe bemeje ko bifuza ko Paul Kagame agomba kuzagwa kubutegetsi ahindura ingingo y'101 y'itegeko nshinga! Abaturage bari kugerageza kwanga gushyira umukono muri ayo makayi bari guterwa ubwoba bababwira ko ibizababaho (urupfu) aribo bazaba babyikururiye!
 
Muri kaminuza y’u Rwanda naho hari gukorwa ibimeze nk’ibi aba bayobozi b’imidugudu bari gukora mu baturage; muri kaminuza zo mu Rwanda hoherejwe impapuro (formulaires), buri munyeshuri akaba asabwa kuzuzaho amazina ye yombi, akanashyiraho nimero y’irangamuntu ye, noneho agakashyiraho umukono we (signature), ayo maliste y’abanyeshuri akazoherereza Paul Kagame kugira ngo bamwereke ko abanyeshuri bo mu Rwanda bashyigikiye ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga igomba guhinduka kugira ngo Paul Kagame azagwe kubutegetsi. Birumvikana ko nta munyeshuri numwe ushobora gutinyuka kudashyira umukono kuri izo mpapuro kuko yafatwa nk’umwanzi w’igihugu! Ngizo inzira ziri gukoreshwa zo kumvisha Paul Kagame ko agomba kugundira ubutegetsi !
 
Ese urutonde rw’amazina n’imikono birahagije ngo bibe impamvu yo kwigundiriza ku butegetsi ?
 
Uwaroze Afurika ntiyakarabye ariko byagera mu karere k’ibiyaga bigari bikaba akarusho! Mu Rwanda no mu Burundi ho wagira ngo hateye Shitani y’ingore igomba gutuma abantu bamarana kubera ubutegetsi gusa! Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryerekana uburyo abantu bagomba gusimburana ku butegetsi, yaba Paul Kagame cyangwa se undi uzamusimbura, umukuru w’igihugu uri mu kazi ke akaba agomba kumva ko agomba gukorera abanyarwanda mu gihe runaka cyarangira agaharira undi, ibyo bigenze gutyo byazatuma nta mukuru w’igihugu uzongera gukorera amakosa akomeye abanyarwanda kuko aba azi neza ko umwanya afite uzahabwa undi, ariko ibyo turi kubona ubu mu Rwanda bigiye kuba ingeso y’uko umukuru w’igihugu agomba kuvaho yishwe!
 
Mu mpamvu abashyigikiye ko Paul Kagame aguma kubutegetsi batanga, ni uko bavuga ko yateje igihugu imbere, akaba yarahagaritse jenoside n’ibindi byinshi byiza, bityo akaba ari intwari ko kandi navaho ibyo yubatse byose bizasenyuka! Iyo aba bashyigikiye Paul Kagame bavuga ibi, baba bashaka kumvisha abantu ko bifuza ko Paul Kagame azava kubutegetsi amaze kunanirwa, mbese ari ikigwari kandi bakumvikanisha ko ibyiza byose Paul Kagame yakoze ko nabo ubwabo bazabisenya kuko badashobora kubirengera, biratangaje! None se Paul Kagame yaba aruhira iki mu gihe ibyiza ari gukora azajyana nabyo kandi abo bari kumwe bakaba badashobora kuzabirengera? Ese nihahindurwa itegeko nshinga kugira ngo Paul Kagame agume kubutegetsi hari itora ry’umukuru w’igihugu rizongera kubaho mu Rwanda kandi nyine itegeko nshinga rizaba ryahinduriwe kugira ngo Paul Kagame agumeho kandi binyuze muri referandumu y’abaturage bose ? cyangwa Paul Kagame azaba abaye umwami?
 
Ibi ni ibibazo abantu bibaza ku miyoborere ya FPR- Kagame bigomba kubonerwa igisubizo nawe kimwe n'abamushyigikiye!
 
Aya makuru tuyakesha umusomyi wa veritasinfo uri mu Rwanda
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :