Congo :FARDC zasahuye inkambi ya Kanyabayonga nyuma yo kwica impunzi z’abanyarwanda!

Publié le par veritas

Nyuma yo kwicwa no gusahurwa ibiribwa n'ingabo za FARDC impunzi z'abanyarwanda zisigaye mukangaratete!

Nyuma yo kwicwa no gusahurwa ibiribwa n'ingabo za FARDC impunzi z'abanyarwanda zisigaye mukangaratete!

Amateka mabi ku mpunzi z’abanyarwanda akomeje kwisubiramo, mu gihe ubwicanyi bw’impunzi zirenga ibihumbi 300 z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu ziciwe mu nkambi zari mu gihugu cya zaïre ubu cyahindutse Congo, bukozwe na Paul Kagame n’ingabo ze z’Inkotanyi zifatanyije n’ingabo za kabila butaribagirana kandi ababukoze bakaba bataragezwa imbere y’inkiko, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 25/05/2015, impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu ziri mu nkambi y’abashyize intwaro hasi ya Kanyabayonga irinzwe n’ingabo za ONU zishwe n’agatsiko k’ingabo za Congo, izo ngabo za monusco zirebera!
 
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 25/05/2015 ku isaha ya saa tatu,  abasilikare b’igihugu cya Congo FARDC binjiye mu nkambi ya Kanyabayonga irimo abasilikare ba FDLR baherutse gushyira intwaro hasi bari kumwe n’imiryango yabo. Iyo nkambi ikaba irinzwe n’ingabo za ONU zizwi ku izina rya monusco ; Izo ngabo za FDLR zikaba zarashyize intwaro hasi nk’uko biri mu masezerano abayobozi ba FDLR bagiranye n’umuryango w’ibihugu bya SADC, igihugu cya Congo n’ubuyobozi bwa Monusco, mu rwego rwo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari. Nk’uko iyi nkuru ibabaje twayigejejweho n’umusilikare mukuru wa FDLR ibivuga; abo basilikare ba Congo FARDC bagabye igitero mu nkambi y’impunzi ya Kanyabayonga bahawe lisansi bashyize mu mamodoka zakoreshejwe mu kugaba igitero kuri izo mpunziya n’ingabo za monusco ku cyumweru taliki ya 24/05/2015.
 
Ingabo za Congo zasobanuriye monusco y’i Goma ko zigiye muri OPS (ibikorwa bya gisilikare) ahitwa mu MUBAMBIRO ho mu gace ka SAKE ahaherereye ikigo cya gisilikare cya Général Delphin KAHIMBI. MONUSCO yahaye abasilikare ba Congo litilo za lisansi 300. Amabwiriza yo gutera inkambi ya Kanyabayonga yatanzwe na Delphin KAHIMBI, icyo gitero kikaba cyari kiyobowe na Coloneli Abubacar na major Papi (umuhunde) bo mu ngabo za Congo. Abo basilikare ba Congo bakigera mu nkambi basabye abanyarwanda barimo kurira amamodoka ngo babajyane i Kisangani, abandi bababwira ko batajya muri izo modoka kuko iyo gahunda batayizi ; ingabo za Congo zahise zimisha urusasu kuri izo mpunzi.
 
Nyuma yo kurasa izo mpunzi nk’uko veritasinfo ibikesha umusilikare mukuru wa FDLR, abantu 2 aribo umwana n'umugore bahise bitaba Imana bishwe n’amasasu, izindi mpunzi nyinshi zirutse zishaka ubwihisho mu gipangu k’ingabo za ONU (monusco), izo ngabo zikaba zareberaga gusa kandi byitwa ko zirinze izo mpunzi. Nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa FDLR Fils Laforge Baziyi kuri BBC- Gahuza kandi n’abasilikare ba monusco bakaba babyemeza, hari abasilikare ba FDLR bashyize intwaro hasi baba mu nkambi ya Kanyabayonga barenga 100 baburiwe irengero nyuma y’icyo gitero, ingabo za Congo ntizishe impunzi gusa kuko mu masaha ya nyuma ya saa sita zarimo zisahura ibikoresho by’impunzi biri muri iyo nkambi ya Kanyabayonga ! Abantu 6 bakomeretse cyane nibo monusco yashoboye kugeza mu bitaro by’i Goma.
 
Amakuru veritasinfo ikura mu ngabo z’umuryango w’abibumbye ziri i Goma yemeza ko ingabo za Congo zagabye igitero cyo kwica impunzi zasobanuriye monusco ko zari zigiye gufata abajenosideri 3 bihishe muri iyo nkambi ! Ibyo ariko akaba ari ibisobanuro bya nyirarureshwa kuko iyo gahunda yo gufata abajenosideri batazwi mu nkambi itazwi, ikigaragara cyo ni uko izo ngabo za Congo zashakaga kwiba izo mpunzi ngo zizijyane mu Rwanda ku ngufu! Mu basilikare ba FDLR 400 bashyize intwaro hasi babaga mu nkambi ya Kanyabayonga, 230 nibo bashoboye kuboneka nyuma y’igitero cy’ingabo za Congo kuri iyo nkambi abandi ntawe uzi irengero ryabo.
 
Ntabwo kandi ari inkambi ya Kanyabayonga yibasiwe gusa kuko n’abanyarwanda b’ibimpunzi bagizwe n’abasilikare ba FDLR bashyize intwaro hasi n’imiryango yabo bari i Kisangani mu kigo cya gisilikare cyitiriwe Général Bahuma nabo bari ku nkeke yo koherezwa mu Rwanda ku ngufu. Amakuru veritasinfo ikesha bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda bari i Kisangani aremeza ko izo mpunzi ziri kwicishwa inzara kuburyo bukomeye kugira ngo zisabire ubwazo koherezwa mu Rwanda! Amakuru aturuka mu gisilikare cya Congo FARDC aremeza ko izo mpunzi zafatiwe gahunda yo kwicishwa inzara kugira ngo mu gihe cyo kuzuriza imodoka zo kuzicyura ku ngufu ntizizashobore kubona ingufu zo guhunga, ikibabaje kurushaho ni uko umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi HCR watanze ibiribwa kuri izo mpunzi ariko leta  ya Congo ikanga kubitanga!
 
Abantu benshi bakomeje kwibaza niba leta  ya Congo izagera ubwo izabazwa urupfu rw’impunzi iri kwica ! Kuva kera ingabo za Congo (nyuma ya Mobutu) zagiye zifatanya na leta  ya Paul Kagame mu kwica impunzi z’abanyarwanda, kuva icyo gihe cyose nta muntu numwe urahanirwa amaraso y’inzirakarengane akomeje kumeneka, ibyo akaba aribyo bituma ubwicanyi budashobora guhagarara mu karere k’ibiyaga bigari ! Abanyarwanda bagombye kureba kure bagafatanya kwirwanaho naho ubundi bazashira bose kuko abanzi babo ari benshi!
 
Ubwanditsi.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C
haruyobeweko UN ari igikoresho cya USA. baba bahangayikishijwe ninyungu zabo not Human being!!! erega ariya mabuye azarikora!!
Répondre
I
Mu biyaga bigari ONU ihakoze amateka atazibagirana kuri iyi isi!! Birababaje kandi biteteye agahinda! Sinzi ko hari umuntu uzi ubwenge washobora gusobanura ibintu biri gukorerwa impunzi z'abanyarwanda bari muri Congo Imiryango yita ku kiremwa muntu ku isi irebera ntigire icyo ivuga! Ninde wasinyiye kumara abanyarwanda kuri iyi si? Ndemeza ko atari umugambi w'Imana!! Abari gukora ubu bwicanyi bamenyeko isi izabashirana umugambi wabo batawugezeho! Barata igihe!!
Répondre
M
Ngo batahe!!!??? ESE niba reta ya Kigali ili kubicila mumashyamba ukeka ko bageze ikagali noneho alibwo bakoloherwa! Aaaaa!! Kandi ikindi kibazo mudasubiza Ni gute wakwita umugecidali umuntu iyo jenocide yarabaye afite imyaka 5!!!?? Nawe yafashe agafuni!! Naho iby'iburundi byo bishyire hasi kuko nimudakurayo imbwa yiruka muzangaye!! Mwikola ikosa ryo kumva ko alimwe banyabwenge gusa!!!! Mucishe make bizagaragara!!
Répondre
K
Mwaramutse bavandi,Ubu ndibaza icyo iyo FDRL muvuga icyo iharanira none se kwabaturage bayishizeho igamije iki?ndabona ahumbwo ntanumwe izasigarana keretse y'umbwayo,nayo yagobye kugira icyo ikora.Nina baranze kuyirasaho n'ukuvuga KO hari igice kibashyigikiye kuki se kitanabafasha kwirwanaho No kurengera ISO mpunzi mwakomeje kurwanaho?
Répondre
B
Aka n'akumiro ndabarahiye........!! Ese noneho Interahamwe zize gutera imbabazi.?........!!!!<br /> N'abamaze kugera i Burundi baramenyekanye. Nta mu FDLR n'umwe uzavayo. Mwamenyereye kwica no ku viola (viols) abanyekongo, none mwatangiye no kwica abarundi, ubwo se mubona abarundi bo bazareka kubica ? N'abo muzabatera imbabazi se ?
Répondre
G
Ndatekereza ko igihe cyari kigeze hakagira Umunyapolitiki wu Umuhutu nibura Utanga ikirego officiellement mu mkiko zi isi zishyinzwe kurengera ikiremwa muntu akarega ONU Gukorera Abahutu genocide ifatanije na Amerika Ubowngereza, ni ibindi bihugu byi ibihangange mumkwica abantu. ndazi neza ko icyo kirego kitatambuka ariko nibura bijye mumateka yi isi ko uwo muryango wakoze Genocide yabo wari ukwiye kurinda. dukwiye gushyirahamwe tukirengera kuo na bibwira ko bafite umutekano ituru yabo itaragerwaho. reka bamare bariya ubwo muzambwira. Fdrl niba ifite uburyo bashyake indi mutwe wa abarwanyi nka PARECO BABAFASHYE Barwanye bariya bakozi ba imperiarist na Kagame basobanure plan ya abazungu na abatutsi muri kariya karere kugirango intambara igire ubusobanuro.
Répondre
H
Wowe gakuba bite? Uracyafite ingengas yo muri rimwe... Ubundi batashye barabura iki? Abari mu Rda ubu babaye iki? Nimwe mukomeza kuboshya mugatuma bazashirira muri ariya mashyamba...