Rwanda: Paul Kagame aremeza ko agiye kwakira impunzi z'abanyafurika zahungiye muri Israel!
Guverinoma ya Israel yamaze kwegera u Rwanda ku kibazo cy’impunzi z’abanya Eritrea na Sudan basaba ubuhungiro muri icyo gihugu, ibi ni ibitangazwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Perezida Kagame akaba yasubizaga ku byari bimaze iminsi bicaracara mu binyamakuru bivuga ko Yehuda Weinstein, intumwa ya Leta muri Israel kuwa gatatu yamaze kwemeza ko hari impunzi zo muri Eritrea no muri Sudan zigiye koherezwa mu Rwanda no muri Uganda.
/http%3A%2F%2Ffr.africatime.com%2Fsites%2Fdefault%2Ffiles%2Fstyles%2Fune_pays%2Fpublic%2Fphoto-articles%2F2015%2Fmar%2Fap326736713140.jpg%3Fitok%3DdXRjHYLn)
Israel irashaka gusubiza impunzi zahungiye muri iki gihugu mu bihugu byazo gusa ngo bamwe bavuga ko mu bihugu bavuyemo hari umutekano muke. “Ntimudusubize mu bihugu twaturutsemo, hariyo ibyago” ibi ni ibyo izi mpunzi zitangaza nkuko Perezida Kagame abivuga nk’impamvu zo kudasubira mu bihugu byazo. Hagai Hadas, intumwa ya Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ku bijyanye n’impunzi yizera ko abashaka ubuhunzi mu Rwanda no muri Uganda batari mu buzima bubi.
Impunzi n’abashaka ubuhunzi bagera ku 47,000 bari muri Israel kuva mu Ukwakira 2014, muri bo 92% bakomoka mu gihugu cya Eritrea na Sudan nkuko umuryango ufasha impunzi, umuryango utegamiye kuri Leta muri Israel ubitangaza mu buvugizi n’uburinzi ku mpunzi mu gihugu.
Eritrea na Sudan ni ibihugu byahuye n’ibibazo by’amakimbirane ndetse n’ihindagurika ry’ikirere, ryakurikiwe n’ubugizi bwa nabi ndetse n’inzara, biza gutuma abaturage bahunga ibihugu byabo.
Imirasire