Igitekerezo : Nitureke gushyira umwuka mubi mu mpunzi no kuzivangura!
Mu nkuru nyinshi zo ku ikazeiwacu.org harimo izatubwiye uko Kagame yaturutse i Bugande yelimina abantu kugeza uyu munsi: Amaze kugera i Kigali yatangiriye ku Bahutu yari yarahaye akazi arabamara, akurikizaho Abatutsi bavukiye mu Rwanda ngo bakoze iki ? Ngo abandi bararwanye bo bibereye mu gihungu, ngo Habyarimana Juvenali yarabahinduye, akurikizaho Abatutsi bo muri Kongo, akurikizaho abo mu Burundi. Kugirango ashinge akazu ke ntiyatinye abo yazanye nabo, arabica abandi barahunga.
Ibyo bitekerezo bya Kagame akaba aribyo Col Karegeya, Kayitare, Dr.Gasakure… bazize. Kwica n’umuganga we? Nikuriya Abanyagitugu (dictateur) bubaka utuzu twabo: kwelimina gahoro gahoro abantu, abasigaye bakazibona bategekwa n’ umuryango umwe. Nibiriya Kaguta yakoze mu Buganda. Ikazeiwacu yo irikuvuga ngo abandi bibereye mu yindi migabane, bariya banditsi bayo bakomeje batyo, baba bashaka kuzana indwara ya Kagame mu mpunzi. Nibatubwire nimba ibyo bandika baba babitumwe n’impunzi zo muri Kongo cyangwa se niba bakorera undi muntu tutazi.
Bahora bandika ngo: kurwana, kurwana. FDLR n’ andi mashyaka akomeye ari hanze harimo IMVEJURU, icyo kibazo cyo kurwana barakizi. Singombwa ko basohora amabanga. Urugamba rugira gahunda, kandi nimba abandika mu Ikazeiwacu.org bazi amateka y’intambara( yewe na ya ntambara ya Kabili, y’Isi), bamenye ko urugamba rutangira inzira zose zararangije gukoreshwa (barazimazeyo). Kagame nakinisha biriya byo guhindura Itegeko Nshinga yishyiriyeho kugira ngo akomeje kwigundiriza kubutegetsi, amahanga yose azaba abonye ikimenyetso cy’uko inzira yose yakoreshwa yo kurandura FPR-Kagame ifite ishingiro!
Ni ngombwa ko umuntu wese wateje intambara aba ayifitiye ibisobanuro byayo byumvikana kandi n’uri kuyirwana wese akaba afite uko yisobanura. Twagiramungu Faustin nibyo yatubwiye ati: "Nimureke turangize inzira za Dipolomasi na Politiki, kandi urugamba rugira uko rutegurwa". Iyo abandika mu Ikazeiwacu.org baharabika abantu bacu baturuta muri Politiki no mu myaka, kuri bo ibyo nibyo bita kuvugira impunzi cyangwa Abahutu?
Ikazeiwacu.org nireke guteranya impunzi, hato bitazatubyarira umuvumo w’intonganya n’amahane hagati yacu tugeze mu Rwanda. Twese impunzi dufite urugamba rumwe: Kubohora u Rwanda Kagame yatabye. Aho bigeze rero turi kwibonera ko atari amoko ahanganye mu Rwanda, agatsiko kari kubutegetsi mu Rwanda ntikari kurobonura Abanyarwanda ku buryo na Kagame ashobora kwica Nyiramongi amuhoye ubutegetsi!
Njyewe nigeze guca umugani ngira nti: “Abantu bakora amoko, ariko amoko ntakora abantu“( uwo banditse ko njye wawuciye). Tumenye ko kuri iyi si umuntu wese arifite agaciro gakomeye imbere y’ibintu byose abantu barwanira. Mu bihe bizaza nituzashobora gutekana maze tukicara tugasubira mu mateka yacu, bizatubabaza cyane kubona abantu baragiye barwana intambara zo kwicana bapfuye uburebure bw’amazuru bikagera ubwo iyo ntambara ikwira akarere kose!
Uwanyu Mag. Rwamapfa