Dr. Rudasingwa yigize Rudasumbwa mu kuvuganira abahutu b’impumyi.
Ubutumwa bwa DR Rudasingwa Tewojeni bwo kuwa 6/11/2013, ni interamatsiko y’urujijo kimwe n ‘ikiganiro yatanze kuri radio itahuka kuwa 29 Mutarama 2015.Iriya nyandiko rwose, usanga ikubiyemo ibitekerezo byiza muri rusange iyo uyisomye bwangu. Nyamara iyo uyisesenguye, ugashishoza, usanga iteye urujijo rukomeye mu byo ivuga no mu buryo bivugwamo, wagerekaho n’izayibanjirije bikaba agatereranzamba. Imvugo nshya ya Dr Rudasingwa ivuga ngo abasinyanye na FDLR barayitereranye, niyo itumye nyigarukaho kugira ngo nsobanukirwe neza kurushaho kubera ko wenda naba narayumvise nabi.
Reka mbanze nibutse ababa barabyibagiwe cyangwa se batarabimenye ko kuwa 20 Mata 2011 Dr. Rudasingwa Tewojeni mu izina rya RNC na Dr.Nkiko Nsengimana mu izina rya Komite mpuzabikorwa ya FDU mu itangazo basohoye mu binyamakuru byinshi biyuranye bagize bati: «Turantangariza abanyarwanda n’abandi bose ko twitandukanije k’umugaragaro na CNR‐intwari». “Kubirebana nibyo, itangazo rya CNR‐intwari rivuga kuri FDLR, Ihuriro nyarwanda RNC na FDU‐Inkingi ntabufatanye bafitanye n’uwo muryango ndetse nta namasezerano yo kuba abavugizi ba FDLR ariho”(itangazo rya RNC-FDU ryirukana CNR Intwari urarisoma ku mpera y'iyi nyandiko).
Ubu se noneho hahindutse iki? Ko abo bagabo bombi n’abo bahagarariye bitandukanije na CNR‐intwari ngo kubera ko yaba yarigize umuvugizi wa FDLR, ko kandi muri icyo gihe FDLR yari mu bihe bikomeye cyane bya Umoja wetu, ihigwa bukware muri RDC; uretse ko nyine ari nako byari bisanzwe mu myaka yose imaze irwana. Ubu se ko noneho Dr Rudasingwa yifuza ko FDLR yakwiyegereza abatutsi bakayibera abafasha n’abajyanama abo batutsi bavugwa ni bande? Buriya se muri iyi myaka yose FDLR imaze yarwanaga n’abahutu? Rudasingwa se nabo bafatanije baba barahinduye imyumvire bari bafite muri kiriya gihe batangarizaga isi yose ko badashobora kuba abavugizi ba FDRL ko kandi bitandukanije n’uwayibegereza wese?
Byaba se bitewe se nuko Ingabo z’agatsiko k’abatutsi b’intangondwa ziyobowe na Kagame ziri gutsindirwa muri Kongo, ingufu zakoreshaga mu bugome bwazo zikaba zigenda ziyoyoka? Mbese muribuka ukuntu Dr. Rudasingwa yakwije ibihuha n’ibinyoma bivanze n’ubugome ashaka kuburizamo inama yo gushyiraho CPC kandi yari yayitumiwemo akanga no kuyizamo? None arongeye ngo abasinyanye k’umugargaro na FDLR barayitereranye ngo ariko we ayivuganira neza mu bwiru imbere y’abazungu (atavuga abo aribo), wagira ngo niwe wenyine uzi kuvugana nabo yita abazungu. Dr.Rudasingwa atangira inyandiko agira ati: <ABAHUTU MUHUMUKE! KAGAME N’AGATSIKO KE BAGIYE KUBAMARA>.
Abahutu b’impumyi bagomba guhumuka ni bande? Tuzi neza ko Dr Rudasingwa akorana bya hafi n’abahutu b’intiti ntiriwe ndondora amazina, yaba se yarabasuzumye dore ko ari na Muganga akababonamo indwara y’ubuhumyi noneho akaba yumva ko agomba kubarandata noneho bigatuma abona ko abahutu bose ari impumyi? Aratekereza se ko abahutu benshi bari imbere mu gihugu bacurwa bufuni na buhoro, bishwe n’intimba n’agahinda bagahitamo kwicecekera baba ari impumyi? Aravuga se ko bariya bashyirwa mu bushorishori bw’ingoma bahinduwe inkomamashyi gusa bitirirwa ubutegetsi batagira ari impumyi? Cyangwa se kuri we impumyi, ni abahutu batumvikana nawe ku bitekerezo bimwe na bimwe mu rwego rwa politiki?
Gusa niba ariko abibona namubwira ko rwose yibeshye ko kandi kwita abandi impumyi bidafasha na busa mu nzira y’ubwiyunge n’ubufatanye ngo yifuza muri iriya nyandiko ye. Nibyo koko kubera amaburakindi abahutu bahindutse ba Katabirora babizi kandi babireba kubera iterabwoba n’ubwicanyi bakorewe kandi bagikorerwa muri rusange ariko ndahamya neza ko bataraba impumyi. Ingoma ya Kagame yica abanyarwanda bose baba abahutu baba n’abatutsi bayibangamiye, kandi abo bose yica si impumyi ni inzirakarengane zabuze gitabara. Njyewe mbona ko abanyarwanda twese dukeneye kwivugurura tukareba mu cyerekezo kimwe kituzanira amahoro twese.
Ibyo birasaba ko nibura tubanza kwumvikana ku bitekerezo bike by’ingenzi kandi duhuriyeho twese kugira ngo dushobore kurwanya no gutsinda urugamba rwo kuvanaho ingoma mbi ibangamiye abanyarwanda bose. Birasaba rero kwicisha bugufi ntihagire uwibonamo ko ariwe kamara, ko ariwe wenyine ufite ukuri abandi bagomba gukurikira byanze bikunze. Nkuko Dr Rudasingwa abivuga nibyo koko turi mu bihe bikomeye ninayo mpamvu mu magambo dukoresha twakwirinda uko dushoboye agasuzuguro n’ubushotoranyi.
Ubusanzwe amateka y’u Rwanda Dr Rudasingwa yakundaga kuyahera nibura mu mwaka wa 1959 ubwo abahutu bari barakandamijwe n’ingoma ya cyami bibohoraga ku ngoma ya gihake na gikolonize barangajwe imbere na Kayibanda Gregori, ariko muri iyi nyandiko ibyo yise amateka y’abahutu yabihereye gusa muri 1990. Sinamenye neza niba ashaka kuvuga ubwicanyi bwakorewe abahutu guhera uriya mwaka, we nabo bafatanije birinda cyane guha inyito ya jenoside ngo kuko bitaremezwa na Loni; cyangwa se niba yarashakaga kuvuga akarengane k’abahutu guhera babaho kuko nawe ubwe azi neza ko amateka y’abahutu ari maremare cyane.
Igiteye nanone urujijo gikwiye guhora cyibutswa ni uko ingingo ya 14 y’itegeko nshinga ry’ u Rwanda ryateguwe n’ubutegetsi buriho kandi na DR Rudasingwa yagizemo uruhare rukomeye ryemeza k’uburyo butaziguye ko jenoside yakorewe abatutsi gusa ngo yatangiye ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi mu mwaka wa 1990 ikarangira ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 1994. Ni ukuvuga ko yatangiranye n’intambara yashojwe na FPR‐Inkotanyi ikarangira FPR yicaye ku ntebe y’ubutegetsi ubutanyeganyezwa. Agatsiko ka Kagame kateguye kagashyira no mu ngiro iriya jenoside yemezwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda kari kagizwe na bande? Kagiye he?
Ako gatsiko gafite iyihe migambi? Ko munyandiko ye yabanjirije iyi Dr Rudasingwa yatabarizaga abatutsi bo mukarere ababwira ko bagiye gushira bagiye kumarwa na nde? None se ko iyo ntambara yahitanye abahutu n’abatutsi babanaga imbere mu gihugu; kandi bari bamaze imyaka hafi 40 babanye mu mahoro, nubwo ahari abantu hatabura urunturuntu, kuki impuruza ya Rudasingwa ayerekeza ku bahutu gusa cyangwa se ku batutsi gusa aho kuyerekeza ku banyarwanda bose muri rusange. Bimbereye urujijo pe! Ababyumva neza ndabasabye ngo munsobanurire.
Kimwe mu bibazo bituma Dr.Rudasingwa Tewojeni adasinzira kandi icyo kibazo akaba yarakibajije n’abahutu bahuriye nawe Kentucky ho muri Amerika ntibamusubize ngo ahubwo bakagwa mu kantu, kikamuhagurutsa kikamujyana i Buruseli ho mu Bibiligi kukibaza umunyepolitiki nawe ngo wamuburiye igisubizo giteye gitya: “Ubu uwo abahutu bakwita Kayibanda wabo ni nka nde?” Iki kibazo cyuzuye uburyarya, ubushinyaguzi, n’ubushotoranyi butangaje. Kirasa na ya ncyuro yo ku ngoma ya Rwabugiri yatumye Nkundiye yisubirira iwabo!
Ngira ngo abahutu bakorana na Dr Rudasingwa bakwiye kwumvira aha kandi ngo burya koko imfubyi yumvira mu rusaku. Niba atabizi rero, Kayibanda Gregori yaratabarutse kandi yatashye nk’intwari, abahutu bamubuze nta bushobozi bafite bwo kumugarura. Ndetse ahubwo babuze n’uburenganzira bwo kumushyingura mu cyubahiro no kujya bamwibuka. Hamwe nabo bafatanije (IMANA IBAKIRE) babaye abagabo b’intwari bahangaye kandi bavanaho ingoma ya gihake yari yarakandamije abahutu imyaka amagana maze bimakaza ubwigenge na Demokrasi muri Repubulika y’u Rwanda. Uburyo yatabarutsemo bwo buteye intimba n’agahinda kandi ndahamya ko nta ruhare Dr Rudasingwa yaba yarabigizemo; ariko kubyibutsa abahutu mu mvugo nk’iriya ni ukubashinyagurira, ni ukubakora mu nkovu ni ubushotoranyi bushobora no kubyutsa inzigo n’amahane akomeye.
Rudasingwa yaba se yarashatse kumvisha abahutu ko ntawundi mucunguzi wabavamo? Ni ukubibutsa se ko ari imfubyi zitagira kivurira zigomba kumwisunga ngo azitabare? Niba nta buryarya burimo, uwo Kayibanda mushya amumenye yamuyoboka cyangwa se yamwikiza? None se kuki noneho yibasiye CPC irimo igeregeza guhuza abahutu ngo basobanure neza akarengane kabo batagombye gufata intwaro? Impanvu yakiriya kibazo cye gituma adasinzira nayo ubwayo ni urujijo, akunda abahutu urukundo ruhebuje pe! Inyandiko ya Dr Rudasingwa ikubiyemo byinshi cyane k’uburyo uwayisesengura yose neza afite uburyo n’igihe yashobora no kwandika igitabo. Gusa kubera ko ikibazo cyabyukijwe n’iriya nyandiko gikomoza no kuri FDLR reka ngire icyo mbivugaho:
.Mbere ya byose FDLR igomba gukomera no kudatezuka ku ntego yayo, igahora yibutsa ko yavutse ije gutabara no kurengera impunzi z’abahutu zahawe icumbi n’igihugu cya Kongo kandi ko nubu bagengwa n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi. Ibi nibyo bifite ireme n’ishingiro, byumvikana vuba kandi neza.
.Kuba barafashe intwaro: birakwiye kandi biratunganye kuko mu gihe igihugu cyabahaye ubuhungiro kitari gifite ubushobozi bwo kubarengera kandi bicwa bunyamaswa nta kirengera muri icyo gihugu cya Kongo, Loni n’amahanga barebera gusa, ndetse hamwe na hamwe baha abicanyi ubufasha, gufata intwaro ngo bange gupfira ubusa no kuzima ni uburenganzira budakuka kandi butagibwaho impaka bwa Mwenemuntu wese. Kuvuga ko FDLR yafashe intwaro mu maguru mashya byaba ari ukwiyibagiza nkana urugendo rurerure rwakozwe kuva yabaho kugeza ubu.
.Kwihanaguraho imbyiro yasizwe, zigatuma ishyirwa mu cyiciro cya Forces Negatives biturutse kuri propaganda yo guharabika no guha isura y'ubunyamaswa abo ushaka kwica no kurimbura (diabolisation et deshumanisation des victimes) Iyo propaganda yakozwe na Kagame na FPR yamamazwa ku isi yose kandi nubu ifite abavugabutumwa bayo bakomeye babifitiye n’uburyo. Aha rwose ndashimira Dr. Rudasingwa kuri bimwe mu bitekerezo ngirakamaro yatanze byashingirwaho mu kwihanaguraho ubwo busembwa. FDLR, igomba koko kwirinda guha Kagame nabo bafatanije impamvu iyo ariyo yose yabafasha kwongera kugaba ibitero muri Kongo. Ariko bagomba guhora biteguye no kumenya ko igihugu cyabahaye ubuhungiro kiramutse gitewe ari uburenganzira bwabo budakuka bwo kukirwanirira. Niba rero Kagame n’abambari be bateye muri Kongo nk’igihugu badakoresheje agakingirizo nka M23, FDLR nayo yakagombye gufatanya k’umugaragaro n’ingabo za Kongo kumurwanya. Ikibabaje nuko izo ngabo za Congo nazo zisa naho zinjiwe zimwe murizo zikaba zikorana na Kagame mu ibanga rikomeye ariko risenya.
.Jenoside Nyarwanda yemejwe na Loni yabayeho mu mwaka wose wa 1994 icyo gihe FDLR yari itaravuka ntishobora rero kuregwa icyaha cyabayeho itaravuka ngo gihinduke icyaha cy’inkomoko kuko icyo kinyoma FPR yubakiyeho nicyo cyakubitiwe i Chanzu na Rumangabo k’uburyo na cya Kirura kivugwa mu migani ya Lafontaine kitagishoboye kwirengangiza ukuri, ngo kibone impamvu yo kumira bunguri umwana w’intama.
.Ubu Ingabo za Kongo zerekanye ko zifite ubushobozi bwo kurengera abanyagihugu n’abagihungiyemo nta mpamvu FDLR yaba ifite yo kurwana n’ingabo za Kongo ahubwo hagomba ubufatanye busesuye nandi mashyaka ya politiki ari muri CPC. Ariko kandi intwaro zishobora kongera gushakwa no gukoreshwa mu gihe cyose ibibazo by’impunzi byatumye FDLR ibaho kandi u Rwanda nyirabayazana rukaba runakomeje guha indaro abicanyi bayihiga. Intambara Kagame ariguhembera ishobora kuzaba ndende kandi ikomeye cyane. FDLR igomba kwirinda kugwa mu bishuko bya momentum mu ntambara nk’iyi ikazirikana ko na M23 yafashe Goma ku ngufu za gisirikari ikayirukanwamo ku ngufu za politiki. Politiki na Dipolomasi byizwe neza nibyo byonyine byakumvikanisha ikibazo cya FDLR aho gutegereza Dr. Rudasingwa utifuza gufatanya nabo k’umugaragaro ariko ngo akaba yabavugira mu bwihisho mu nshuti ze. Iyo politiki y’ubwiru nk’iya cyami ni bwoko ki muri iki gihe? Kamere ntikurwa na Reka koko.Nguko ukuri simusiga Dr Rudasingwa yakwemera gupfira ku kibazo cy’abahutu b’impumyi.
.Igihugu cya Kongo n’ingabo zacyo nazo ntigikwiye kwirengangiza ko habayeho igihe cyagize intege nke zo kurengera abagihungiyemo n’abaturage bacyo. Impunzi zitabarika z’abahutu zikicirwa k’ubutaka bwa Kongo zitagira kivurira ndetse n’abakongomani bazicumbikiye bakicanwana nazo. Ntigikwiye kugwa mu mutego w’abashyira FDLR mu gatebo k’inkozi z’ibibi bagamije kubona impamvu zo gukomeza gukurura intambara muri Kongo.
.Ziriya ntwaro zose zikomeye kandi nyinshi cyane zafatiwe Chanzu, ntizari zigamije kwica impunzi z’abahutu gusa muri Kongo, ziri mu mugambi muremure wa Hima‐Empire wo kwigarurira agapande k’igihugu cya Kongo kibumbiyemo ubukungu bwinshi cyane kandi nubu uracyakomeza mu zindi nzira zinyuranye z’urusobe.
.Muri Memorandumu y’impapuro ijana CNR‐Intwari yatangarije isi yose mu mwaka wa 2009, yerekanye kandi ishyikiriza Loni ibimenyetso bifatika byerekana ko Igihugu cya Uganda arirwo ruganda ibihugu bimwe by’ibihangange ku isi bicuriramo ziriya ntambara ziyogoje kariya karere kose. u Rwanda akaba arirwo rushinzwe gushyira mu bikorwa ziriya ntambara. Abatabibona cyangwa batabyumva nibo Dr, Rudasingwa asaba guhumuka nyamara aho guhumuka ahubwo bagahumiriza ngo abarandate nk’abatazi iyo bava niyo bajya.
Ubu rero Abacurabwenge b’intambara zo muri kariya karere nabo ubwabo bamaze kubona neza ko igicuruzwa cyabo gikomeje kubura isoko, kuko SADC yatahuye ko icyo gicuruzwa cy’intambara z’urudaca nabo kibabangamiye bakaba bariyemeje kugikumira bikomeye kitaragera mu bihugu byabo. Ni ukuvuga rero ko abarebwa n’iki kibazo cyo mu karere bose na FDLR irimo bagomba kujyana n’iyi mpinduka nshyanshya ya politiki mpuzamahanga yo mu karere. Aha nsanga ariho FDLR ikeneye cyane imbaraga n’inkunga haba mu buryo no mu bitekerezo kandi ntahandi yabisanga uretse muri CPC. Ntikwiye kwigira nyamwigendaho mu bibazo bikomeye kandi bireba akarere kose k’Afurika y’ibiyaga bigari ngo ibirebere mu ndorerwamo y’ibibazo by’u Rwanda gusa, igomba kureba kure cyane.
Fungura iryo tangazo