Rwanda: Umutungo w'igihugu wafashwe n'umuntu umwe kuburyo igihugu kinaniwe kwishyura LONi umusanzu wa 7636$!

Publié le par veritas

Rwanda: Umutungo w'igihugu wafashwe n'umuntu umwe kuburyo igihugu kinaniwe kwishyura LONi umusanzu wa 7636$!
[Ndlr : Igihugu cy’u Rwanda gifite ubukungu bwihuta cyane ku isi, kikaba gifite ubuyobozi bwiza bw’intangarugero ku isi, icyo gihugu kikaba cyarihaye intego yo kwiha agaciro, u Rwanda rukaba ruyobowe ni ishyaka rya FPR riri mu mashyaka akize ku isi kuko rifite umutungo ungana na miliyoni 500 z’amadolari y’amerika, u Rwanda kandi akaba aricyo gihugu gifite umukuru w’igihugu Paul Kagame ubarirwa mu baherwe bakomeye ku isi akaba anatunze indege 2 zikora ubucuruzi ; kuri uwo mutungo wose hiyongeraho , imbaho n’amabuye y’agaciro u Rwanda rumaze imyaka isaga 20 rusahura mu gihugu cya Congo ariko ibyo byose ntibibujije ko igihugu cy’u Rwanda kiri ku rutonde rw’ibihugu byananiwe kwishyura LONI umusanzu uhwanye ni ibihumbi 7636 by’amafaranga y’amadolari y’Amerika mu gihe kingana n’imyaka ibiri ! Ese koko u Rwanda rwabuze ayo mafaranga ? Igisubizo kuri iki kibazo kirigaragaza, umutungo w’igihugu wafashwe na Paul Kagame n’akazu kamukikije, bajya kuwuhisha mu mahanga kugira ngo igihe abanyarwanda bazakangukira bakababaza aho bashyize umutungo w’igihugu bazahite bisimbukira ! Igitangaje ni uko abo bibye umutungo w’igihugu badashaka gukuraho nibura ibihumbi 7 gusa by’amadolari ngo barihe umwenda wa ONU, buriya bategereje gusaba inkunga ibindi bihugu kugira ngo bishyure uwo mwenda, ibyo bikaba binyuranye na politiki yo kwihesha agaciro birirwa baririmba !]
 
U Rwanda ruri ku rutonde rw’ibihugu 13 bisabwa kubanza kugaragaza ko byahuye n’ibibazo by’ingutu birenze ubushobozi bwa byo kugirango bibone kwemererwa gutora, ibyo bikaba bitewe n’umwenda w’umusanzu ibyo bihugu bibereyemo Umuryango w’Abibumbye (Loni). Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Loni, u Rwanda ruyifite umwenda w’Amadolari ya Amerika ibihumbi birindwi na magana atandatu na mirongo itatu n’atandatu ($ 7,636) ku musanzu rwagombaga kwishyura mu myaka ibiri ishize (2013 na 2014).
Ibihugu biri muri ako gatebo bitabashije kwishyura umusanzu wa byo ni Comoros ifite umwenda wa w’amadolari 861 972, Grenada ifite umwenda w’amadolari 33 790, Guinea-Bissaua ifite 372 644, Kyrgyzstan 6 731, Liberia 4 837, Marshall Islands 33 790, Sao Tome and Principe 805 024, Somalia 1 284 988, Macedonia 24 606, Tonga 20 879, Vanuatu 17 080 na Yemen ifite 69 948.
Aya mafaranga arenga gato miliyoni eshanu z’Amanyarwanda u Rwanda rutishyuye ashobora gutuma rutazemererwa gutora ngo ijwi rya rwo rihabwe agaciro mu nama rusange ya 70 ya Loni.
Rwanda: Umutungo w'igihugu wafashwe n'umuntu umwe kuburyo igihugu kinaniwe kwishyura LONi umusanzu wa 7636$!
Ingingo ya 19 y’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumye ivuga ko igihugu kitabashije kwishyura umusanzu wacyo wo mu myaka ibiri ibanza mbere y’inama rusange gishobora kubura ijwi ryacyo (Kutemererwa gutora). Gusa iyi ngingo igaragaza ko iyo igihugu kibashije kugaragaza ko cyagize ibibazo birenze ubushobozi bwacyo, bikaba ari byo byatumye kitishyura umusanzu, icyo gihugu gishobora gukomorerwa kigatora.
 
Ku itariki ya 9 Ugushyingo 2014, Loni yemeje umwanzuro ko ibihugu 4 mu byananiwe kwishyura umusanzu wabyo bishobora gukomorerwa kubera ibibazo byahuye na byo. Ibyo bihugu ni Comoros, Guinea-Bissau, Sao Tome and Principe, Somalia. Ibihugu byose bisigaye kuri ruriya rutonde, kugeza magingo aya ntibyemerewe gutora mu nama rusange. Inama rusange y’umuryango w’Abibumbye iba igizwe n’ibihugu byose bigize uyu muryango, aho igihugu gishobora guhagararirwa n’abantu batarenze batanu nk’uko bisobanurwa n’ingingo ya 9 y’amasezerano y’uyu muryango.
Rwanda: Umutungo w'igihugu wafashwe n'umuntu umwe kuburyo igihugu kinaniwe kwishyura LONi umusanzu wa 7636$!
Iyi nama iba ishobora kwiga ku kibazo icyo ari cyo cyose cyangwa ikindi kintu gihangayikishije Isi, ndetse ikaba yatanga n’imyanzuro ku bihugu bigize Loni cyangwa ku kanama gashinzwe amahoro ku Isi. Buri kwezi Loni isohora raporo igaragaza uko ibihugu byatanze umusanzu wabyo, ndetse n’ibihugu bihiga ibindi.
 
Inama rusange ya 70 izaba guhera tariki ya 15 Nzeri 2015, ibiganiro mpaka byaguye muri iyi nama biteganyijwe ko bizatangira ku wa 22 Nzeri 2015.
 
Inkuru y’igihe