Niba amahanga adashobora kurwanya FDLR ariko nayo ntibe ifite imbaraga zo gufata u Rwanda, amaherezo azaba ayahe?
[Kuva taliki ya 2 Mutarama 2015, Paul Kagame ahanze amaso mu kirere ategereje kugezwaho inkuru y’uko impunzi z’abanyarwanda muri Congo zamaze kwicwa zose, ibinyamakuru byo mu Rwanda bikaba byarakoze uko bishoboye kugira ngo byumvikanishe ko ak’impunzi zo muri Kongo kashobotse, ibyo bikaba byarakomeje guha ikizere Paul Kagame ko abanzi be (abanyarwanda) bagiye kurimbuka. Kuwa gatandatu taliki ya 3 Mutarama 2015, Perezida w’igihugu cy’Afurika y’epfo Jacob Zuma yaciye intege Paul Kagame n’abambari be kuko yatumije inama idasanzwe y’umuryango wa SADC na CIRGL ku mataliki ya 15 na 16 Mutarama 2015 ikabera muri Angola ngo basuzume icyakorwa nyuma y’aho abasilikare ba FDLR 337 bamaze gushyirira intwaro hasi. Nyamara intumwa idasanzwe ya leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari yari yavuze ko ntayindi nama igomba kuba ku kibazo cya FDLR ko abantu bagomba kwitegura gushyingura imirambo gusa ! Muri iki gihe ibinyamakuru byo mu Rwanda bitangiye gutanga amakuru menshi arimo ibinyoma yerekana ko gutsinda FDLR hakoreshejwe imbaraga za gisilikare ku muryango mpuzamahanga bisa n’ibidashoboka, ibyo nabyo bikaba bikomeje gusonga Paul Kagame ! Impuguke mubya gisilikare nazo zemeza ko umuryango mpuzamahanga udashobora kurwanya FDLR ukoresheje igisilikare ngo ubishobore kandi na Paul Kagame ubwe byaramunaniye ; izo mpuguke ariko zemeza ko na FDLR ntambaraga ifite zo gufata u Rwanda ! Niba se ari uko ikibazo giteye amaherezo azaba ayahe ? Ni ubuhanuzi se butangiye gusohora ? abasomyi ba veritasinfo muhawe urubuga kuri iki kibazo !]
Itsinda rihuriweho n’intumwa zihariye mu karere k’ibiyaga bigari zigizwe n’umuryango wabibumbye, Martin Kobler uyobora MONUSCO, Boubacar Diarra uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Koen Vervaeke uhagarariye umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Russell D. Feingold uhagarariye Amerika na Frank de Coninck uhagarariye u Bubiligi basabye ko Monusco n’ingabo za Kongo zatangira kwaka FDLR intwaro hakoreshejwe imbaraga za gisirikare. Inama yabereye i Nairobi taliki ya 2/1/2015 ihuriweho n’intumwa zihariye z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bavuga ko italiki ya FDLR yahawe n’umuryango wa ICGLR hamwe na SADC kugira ngo ishyire intwaro hasi ku bushake yarangiye nta musaruro itanze.
Bakavuga ko igihe FDLR yahawe yagikoresheje mu guhungabanya umutekano w’abaturage batuye mu burasirazuba bwa Kongo harimo kwinjiza abana mu gisirikare. Izi ntumwa zivuga ko kurangiza FDLR atari inshingano za leta ya Kongo gusa ahubwo ikwiye kuba inshingano y’akarere n’amahanga yose kugira ngo umutwe umaze imyaka 20 uhungabanya umutekano ushobore guhagarikwa. Kuba FDLR itarashoboye gushyira mu bikorwa ibyo yemereye umuryango w’abibumbye, ICGLR, SADC n’amahanga yose hakwiye ko hakoreshwa imbaraga za gisirikare ku barwanyi banze gushyira intwaro hasi.
Intumwa zihariye zikaba zivuga ko hashingiye kumazeserano y’ubufatanye mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, nta gihe cy’imishyikirano FDLR igifite nyuma y’italiki ya 2/1/2015, leta ya Kongo na Monusco bigasabwa gukoresha ibishoboka byose mu kurwanya FDLR nkuko biri mu mwanzuro w’ 2098 w’akanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’abibumbye wafashwe mu mwaka w’2013 hamwe n’undi mwanzuro 2147 watowe mu mwaka w’2014. Itsinda rya Monusco ryihariye mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri Kongo rizwi nka FIB rigizwe n’ingabo za Tanzania, Malawi n’Afurika y’Epfo rikaba rihamagarirwa n’intumwa zihariye mu karere mu gukoresha ubwitange mu gutangira kurwanya FDLR kugira ngo bagarure amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo.
Nubwo ibikorwa byo kurwanya FDLR bigomba gutangira ngo abarwanyi n’imiryango yabo baracyahamagarirwa kugana ikigo DDRRR cya Monusco gishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ndetse bagacyurwa mu Rwanda kuko n’abandi barwanyi barenga ibihumbi 12 batashye mu Rwanda ntakibazo bagize babayeho neza. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’izi ntumwa zihariye risaba ibihugu byasinye amasezerano y’ubufatanye mu kugarura amahoro muri Kongo ko bigomba gukomeza kubahiriza ubusugire bw’ibihugu no kwirinda gufasha imitwe yitwaza intwaro n’abashakishwa kubera ibyaha by’intambara bakoze, ahubwo ibihugu bigashyira imbere kugirana ikizere kumvikana n’ubufatanye mu karere.
Haribazwa niba ibikorwa byo guhashya FDLR bizagira icyo bigeraho.
Mu gihe hategerejwe n’amatsiko menshi ibikorwa byo kurwanya FDLR, haribazwa niba ibi bikorwa bizagira umusaruro bitanga kuko bamwe mubasabwa kuyirwanya bagiye bagaragaza kuyishyigikira. Ingabo za Kongo FARDC zisabwa gufatanya na Monusco kurwanya FDLR zatunzwe agatoki inshuro nyinshi gukora na FDLR haba mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, imbaho n’amakara, ibiyobyabwenge no kugura intwaro. Nkuko byagaragajwe na bamwe mu barwnayi ba FDLR batashye mu Rwanda, mu rugamba rwo kurwanya inyeshyamba za M23, FDLR yabigizemo uruhare ikoresheje abarwanyi bayo bivanze n’ingabo za Kongo FARDC hamwe n’umutwe wihariye wa Monusco FIB kuburyo mu ngabo za Kongo harimo abandi barwanyi ba FDLR bashobora kubangamira ibikorwa byo kuyirwanya nkuko byagaragaye mu bindi bikorwa nka Omoja wetu.
Umuryango «Enough Project» mu cyegeranyo wakoze mu kwezi k’ugushyingo 2014 wagaragaje ko ingabo zigize umutwe wihariye wa Monusco zikomoka mu bihugu bya Tanzania n’Afurika y’Epfo, ibi bihugu bifasha Kinshasa kubera inyungu z’ubucuruzi kandi bikaba bitumvikana n’u Rwanda kubera impamvu za politiki kuburyo kurwanya umutwe urwanya u Rwanda bishobora kudashyirwamo imbaraga. Uyu mushinga kandi ugaragaza ko FDLR yishingikirije impunzi z’abanyarwanda zikibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo kuburyo kubarwanya bitakoroha mu gihe abarwanyi bivanze n’abaturage basanzwe.
Umuyobozi wa FDLR Gen Maj Victor Byiringiro ashyikiriza abarwanyi bashyize intwaro hasi Monusco taliki ya 28/12/2014 akaba yaratangaje ko FDLR idahangayikishijwe no kuraswaho kuko yashyize intwaro hasi kuva mu mwaka w’2013, icyo isigaje akaba ari ukwemererwa imishyikirana na leta y’u Rwanda. Bamwe mu barwanyi ba FDLR batashye mu Rwanda mu kwezi ku Gushyingo 2014 batangarije Kigalitoday mu gihe FDLR yahawe cyo gushyira intwaro hasi, benshi mu barwanyi bazanywe mu bice byegereye u Rwanda ariko bahabwa akazi ko gukora ibikorwa by’ubucuruzi, ubworozi n’ubuhinzi ariko bakirinda kugendana imbunda kugira ngo batazavumburwa bakaba baraswaho.
Dusabimana Jean Claude wahoze mu gisirikare cya FDLR ariko agataha mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2014 yatangajeko Abayobozi ba FDLR muri Kivu y’amajyaruguru bahuriye mu nama hafi y’umujyi wa Goma taliki 04/12/2014 bagamije kwiga uburyo bazajijisha ibikorwa byo gushyira intwaro hasi. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’abarwanyi ba FDLR bakorera mu duce twa Walikale, Masisi, Rutshuru na Nyiragongo ngo yanigirwagamo uburyo bwo kwihisha ibitero bashobora kugabwaho nyuma y’uko banze gushyira intwaro hasi.
Nubwo FDLR ibarirwa mu barwanyi 1500 na 2000 mu mpera z’umwaka wa 2012 ishami rya Monusco ryakoze raporo CLA-MP-94/12-12 yakozwe taliki 17/12/2012 yavugaga ko hari abarwanyi ibihumbi 4 bakusanyirijwe ahitwa Kazibake muri Gurupoma ya Bashali Mokoto mu gace ka Lukweti/Ndurumo. Aba barwanyi ba FDLR bari bavuye Zambia ngo bari bayobowe n’uwitwa Bakota wari uvuye Brazza-Ville mu kongerera FDLR imbaraga zo kugaba ibitero mu Rwanda no kugira agace ifata kugira ngo ishobore kugirana imishyikirano na leta y’u Rwanda.
Nubwo ibitero byagiye bitegurwa ntacyo byagezeho, abarwanyi ba FDLR bavuga ko bashyize intwaro hasi ntibishyikirije Monusco kandi benshi ntibagaragara mu birindiro byabo mu kwirinda ko baraswaho na Monusco na leta ya Kongo igihe gitangiye, gusa benshi mu barwanyi begerejwe umupaka w’u Rwanda bashyirwa mu duce dutandukanye twa Goma, Nyiragongo na Rutshuru, mu gihe ibikoresho byabo bisanzwe bihishwe muri pariki y’ibirunga.[Ndlr : veritasinfo yashatse kumenya ibyerekeranye n’aba barwanyi bavuye muri Zambiya isanga ari amakuru y’ibihuha, ahubwo muri iyi minsi Paul Kagame akaba yararunze abasilikare benshi ku mupaka w’u Rwanda na Kongo n’ibikoresho bikomeye, bikaba bigaragara ko yiteguye kwambuka umupaka akajya kwikorera igikorwa cyamunaniye cyo kwica impunzi zose z’abanyarwanda ziri muri Kongo, ni ukubitega amaso !]
Inkuru ya Kigalitoday