BBC Ntizitaba Komisiyo Yashyizweho na Leta y'u Rwanda

Publié le par veritas

BBC Ntizitaba Komisiyo Yashyizweho na Leta y'u Rwanda
Komisiyo yashyizweho na leta y’u Rwanda ngo isesengure filimi Rwanda's Untold Story”, yakozwe na BBC yabwiye abanyamakuru ko BBC itazitabirira ubutumire bwayo.. Ubutegetsi bw'u Rwanda bushinja iyi filimi gupfobya no guhakana genocide.
 
Iyi komisiyo ivuga ko yari yatumiye BBC ngo basuzumire hamwe ikibazo, ariko ngo kuba itazaza ntibizayibuza gukomeza imirimo yayo.  Kutitaba kwa BBC bishobora kutazasubiza ikibazo nyamukuru cyo kumenya icyari kigambiriwe hakorwa iriya filimi.
 
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we utanga ibindi bisobanuro kuri iyi nkuru.
Tukivuga kuri iyi nkuru y’ikibazo cya BBC na guverinoma y'u Rwanda, umunyamakuru wacu Etienne Karekezi, uri hano i Washington, DC, aravugana kuri telefoni n’ impuguke mu by’amategeko na politiki mpuzamahanga, Frank Mwine uri I Londres mu Bwongereza.
Inkuru ya VOA
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
Murasetsa. Irijambo ninde ukunda kurivuga? Iyi commision itumiza BBC ni urukiko? Niba baravuze ibitabayeho bareze!! Izo négociations zo kubeshya ni iziki? Ukuri ntabwo kujya guhinduka ikinyoma. Abijanditse mu guhotora abanyarwanda bazabibazwa niyo hashira imyaka 100!!
Répondre
E
Kutitaba ni ubushake bwabo kuko leta y'u Rwanda yumva itabaho itanize itangazamakuru!! Abategetsi bareba hafi niko bamera!! U Rwanda rwayogojwe na KAGAME NA FPR ABANYARWANDA BARI BASHISHIKARIJWE NO GUSHYIRA HAMWE KUGIRANGO U RWANDA RUYOBORWE N'ABATURAGE BARWO!! UKURI KURAZWI NEZA HABUZE GUSHYIRA HAMWE KUGIRA ABANYARWANDA BASEZERERE IRIYA NGOMA Y'IKINYOMA!!
Répondre