Congo: Umucunguzi wa FDLR aramagana abantu bigize abavugizi babo batabatumye!

Publié le par veritas

Congo: Umucunguzi wa FDLR aramagana abantu bigize abavugizi babo batabatumye!
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe bacunguzi mwese maze kubona bimwe mu binyamakuru byabanyarwanda ibyo bandika n’uko abanditsi b’ibyo binyamakuru babikora numvise kandi mbona bibabaje cyane, nkaba nsaba ko twebwe bacunguzi, bacunguzikazi, twihakanye kumugaragaro twivuye inyuma abashaka kutugira ikiraro  bambukiraho bashaka gukora amahano aberekeza ku nyungu zabo ndeste zigaragara nkaho zihishe ibindi tutazi kandi bitatureba.
 
Nkurikije ibitero n’intambara bimaze iminsi bivugwa mubatavugarumwe na Kigali ukareba n’inyandiko yasohotse  mu « Ikaze Iwacu » (Amashyaka ya opozisiyo : nimwamagane umu DMI wiyemereye ko abasenyera amashyaka)  amafoto yifashishijwe ; ubona neza ko ibyavuzwe byose mu kinyamakuru « veritasinfo »n’uwise intasi ya FPR bijya gusa n’ukuri ariko ikibabaje kandi twamaganye twivuye inyuma nk’abacunguzi ni ibi bikurikira :
 
Birababaje kubona ikinyamakuru « Ikaze iwacu » cyaragiye gusubiza inkuru yanditswe mu kindi kinyamakuru cya « Veritasinfo » yitwa Impuruza, «Ikaze iwacu» ikajya kwandagaza abayobozi b’andi mashyaka badafite aho bahuriye n’ibyavuzwe mu nkuru yasubizaga, ikindi kibabaje kandi Umwanditsi w’ « ikaze iwacu » agomba gusabira imbabazi ni ukujya gushyira kukarubanda amafoto y’umwimerere (ifoto itagenewe ibinyamakuru bita privée) y’abayobozi ba FDLR mu nkuru badafite aho bahuriye nayo, ibi bikaba byerekana ko ibyo uriya watanze impuruza yanditse ku kinyamakuru « ikaze » ari ukuri kwambaye ubusa, bikaba bigaragaza ko umwanzi yatwinjiyemo koko !
 
Birababaje kumva umwanditsi w’ikinyamakuru cy’ « Ikaze iwacu » yaratinyutse kwandagaza abayobozi ba FDLR mu mafoto mu rwego rwo kwandaza abandi bayobozi b’amashyaka, ntabwo ari FDLR yabimutumye, birababaje kubona umwanditsi w’« Ikaze iwacu » afata abo bafitanye ibibazo ku giti cye no mu nyungu ze agashaka kwitwaza FDLR ;  ntabwo FDLR yigeze imutuma kuyibera umuvugizi, dufite abayobozi bacu bashinzwe uwo murimo kuburyo atagomba kudukorera uwo mu rimo abigiranye ubugome bwinshi cyane.
 
Ntabwo uwanditse inkuru yitwa « Impuruza « yigeze avuga izina rya Bakunzibake Alexis, kubona umwanditsi w’«Ikaze » yihanukira akajya kujonjobora amazina ngo y’abavuzwe mu binyamakuru ntaho byanditse ni agasuzuguro gakomeye ; ntabwo Bakunzibake ari umwana urangije ishuri, ntabwo atekera abayobozi ba FDLR, ahubwo kuzana izina rye muri iriya nkuru ni uko umwanditsi w’ «Ikaze iwacu» yamutumwe n’ushaka kumugirira nabi ibindi byose akaba ari ukujijisha! 
 
Ndasanga uriya MDI wanditse iriya nkuru y’impuruza yarashyize  ikinyamakuru « Ikaze iwacu »  kukarubanda none umwanditsi wacyo akaba ashaka kwivugana abayobozi ba FDLR ari kubeshya no arabakunda. Ntabwo Rudasingwa na Rusesabagina kimwe n’abandi banyepolitiki « Ikaze » yikoreye muri iriya nkuru y’umwanditsi wayo ari abanzi bacu ahubwo arashaka kuduteranya nabo kandi ntuzabigeraho !
 
Ndihanganisha Dr Rudasingwa na mugenzi we Rusesabagina aho uyu mwanditsi w «Ikaze iwacu» abita ibisambo nibindi bitusti bibi, Banyakubahwa ibyo uyu mwanditsi yakoze ni ikimenyesto kigaragaza icyo aricyo, yariyerekanye bihagije maze kubona ibi byose yanditse nahise mbona ko zarwaserera ziba mu mashyamba ya Congo tubamo azifitemo uruhare rukomeye cyane. Nasabaga abayobozi ba FDLR kwicara bakiga neza ikibazo k’ikinyamakuru « Ikaze Iwacu » n’umwanditsi wacyo kuko burya nta nduru ivugira ubusa !
 
Nasabaga abanyepolitiki barimo Dr Rudasingwa n’abandi  kudata umwanya wabo ngo barasubiza uyu mwanditsi w’ «Ikaze Iwacu » kuko urwego n’umwanya aba banyapolitiki bariho atari uwo kuvugana n’umuntu nk’uyu ahubwo igisubizo mugomba kumuha mwakigenera uwamutumye ariwe Paul Kagame !
 
Imana ibarinde
 
Umucunguzi Ndamage Isaac
Walikare-Congo
 

Commenter cet article

Emmanuel Niyorurema 27/11/2014 02:35

Mbega ngp biraba byiiiiiiza! Bikananyura umutimaaaa! Abahutu basubiranye moooooo!!! nako interahamweeeee zasubiranye mooooooooooooo! Tugiye kubamenaaaaaa! Bimeze nk'amavuta y'amamininanoooooo............ Sha mwa mbwa mwe nababwira iki ahubwo ubura imbunda ambwire muhereze! Mbese ko mwaruciye mukarumira aho bamwe muri bene wanyu bari kurizwa amakamyo bajyanwa muri Equateur muri RDC? Imisega gusa!

Simon 19/11/2014 18:20

Ayi Nya!!!!! Ari Ikaze ari Veritas mwese muri ibinyamakuru bitabogamiye ubutegetsi bwa Kagame
ariko mwese bazabiciara hamwe nkeneye ubushwiriri
kubera kubera ko mwese mubuze ubushingantahe
(Sagesse).kuko bavugango on répond les imbéciles par un silence..Gashozantambara hagati yabarwanya
KIgali ni Ikaze iwacu yo yirirwa iharabika bamwe mubanyapolitiki kdi binararibonye twagombye kubyaza
umusaruro .Mugihe nabo mbona ibogamiyeho(Ikaze).
Nabo batarashoboye kugobotora abanyarda Kungoyi ya FPR .kuva 1990 kugera ubu.
Veritas rero ntiyarikwiye guta igihe kubadutesha igihe
a

RURINDA Charles 19/11/2014 16:19

Ukwo kuryana mutanguye nikwokwatumye natwe IBURUNDI duteba gushika mugihugu vugerumwe muribene mugabumwe muganire ntacyomupfa atarico mupfana mutangure urugamba muduhamagare tuze tubafashe urugamba nayo gushikurana mugihugu cabandi ntahomuzopfamushitse murakoze.

REMA IMBERE NIHEZA 19/11/2014 16:09

Mutanguye gusharikana mutaratera nintambwe nimutahe mwese bagombe babice ntasoni vugane ukomukwiye kubikora ikaze iwacu nimbayakoze ikosa namwebwe ntimwarikubigenza uko mwayihamagara mukayibaza ikiregura mukayifatiribihano yireguye apana kuri net nimbamudakeneye kwivuga ivyanyu mukayibwira ikavugibindi zemujinama mogowerumwe JEWE NDABASHIGIKIYE MWESE REMA IMBERE NIHEZA BUJUMBURA.

Quatre-Vingt 19/11/2014 07:40

sha mwebwe murababaje gusa.muraho muravuga amahomvu gusa murwanda tumeze neza ngo mushaka kubohora urwanda?ahubwo mubanze mwibohore kuko nimwe muboshye kdi nimwa mukomeje kwiboha

Karame 19/11/2014 06:40

Ibyo twese dukeneye ni impinduka no kurandura amahano akorwa n'abagande . Kuba babinjira bakabavugiramo nta gitangaje . Iyo kuri sujet 1 bahurutuye amateshwa nka 30 kuri Twagira. Nawe wabuze icyo yirira ; ntubona ababyandika abo ari bo kugirango bibagize ko ikibazo ari Kagome.

samito 18/11/2014 14:12

Twarinjiwe nabadmi murebe neza niyo mpamvupolitique yabahutu nta muro ngo ugaragara ifite buri muntu yivugira ibye. Nimutabavumbura kubohoza igihugu mubyibagirwe kuko tubana nabo tubita abacu kandi bari mukazi kabo.

niyonzima jean de Dieu 18/11/2014 14:01

ndabona urugamba rugeze aho rukomeye hagati yi ikaze na veritas infos.icyo mukwiye kumenya ni uko mwese tubakunda nti mute igihe ku tuntu duto tu batanya mbona dufatiye ku buryo abo muvugira ba bumva. kuba umwe hari ibyo ageraho undi ntabibone sintekerzako byaba intandaro yo gusuzurana. umwanzi wanyu ni umwe kandi uwo yashyikira murimwe ntiya mushyima ko yamufashije iherezo rya ba muRI rweru cgse indi nzira banyuzamo ababangamiye. ubwo bitabiriye gusenya Ikaze ndetse na VERITAS ni ukugirango aho Abanyarwanda bari bageze mu kumenya umwanzi wabo uwariwe bihagarare. uzatatira igihango murimwe ntazabura kubona ishyano rimugwira atazi iyo riturutse. ndabinginze ngo mureke amatiku mugaruke kuko aho mwari mugeze urugamba ni aho ifundi yari igeze ivuzo. nimusubira inyuma ni IMANA NTIZA BABARIRA. DORE aho nibereye. mugire gushyishoza murenge ibibatanya. murakoze kuba mwumvise impanuro.

Kanuma 18/11/2014 13:40

hahaha, uyu muntu wandika kuri veritas ni umuswa cyane. Ese uyu wiyita umucunguzi niwe usigaye ayobora FDLR? None se ko abayobozi ba FDLR bazwi, niba ushaka kumenya icyo batekereza wabashatse aho guhimba inkuru ufatanje na Twagiramungu ukabeshyera umucunguzi? Mureke kwitwara nk'injiji kandi nkeka ko mwize nubwo ntacyo mwafashe mubyo mwize bwose. Veritas yigaruriwe na Twagiramungu ariko yari ikwiye nibura kujya ibanza gusoma ibyo itangaza! Abavugira FDLR barazwi, ntabwo bavugirwa n'ubonetse wese. Uyu mucunguzi wahimbye rero ntabaho kandi nubwo yabaho yabanza kuvugana n'abayobozi be aho kuba ari wowe abwira.

Imana yonyine 18/11/2014 13:15

Njye ndabona politiki ikinirwa kuri Twagiramungu nkaho abiyita abanyapolitiki nta murongo wa politiki bafite. Ese gisebya Twagiramungu babyungukiramo iki? Ese hari uwababwiye ko aribyo bizasubiza abanyarwanda mu rwababyaye? Cyakora mutegereze gato azabereka ko adakuriye ubusa

Intimirwa 18/11/2014 13:15

Ese abavuga ko Twagiramungu yahimbye intimirwa babikura he? Ese ibyo batweretse ko ko ari ibya CPC yarimo murayi na byiringiro icyo gihe kuki byitirirwa Twagiramungu? Ese uretse ikaze iri gushyira mu bikorwa umugambi wa RPF, ninde wigeze abona Byiringiro na Murayi barega Twagiramungu gusenyera FDLR mu NTIMIRWA. Nyabune mujye muvuga ibyo muzi imvano mugani wa Rugamba

Imana yonyine 18/11/2014 13:07

Njye ndabona politiki ikinirwa kuri Twagiramungu nkaho abiyita abanyapolitiki nta murongo wa politiki bafite. Ese gisebya Twagiramungu babyungukiramo iki? Ese hari uwababwiye ko aribyo bizasubiza abanyarwanda mu rwababyaye? Cyakora mutegereze gato azabereka ko adakuriye ubusa

Rudomoro 18/11/2014 12:51

Ubu se ni ubundi buro Veritasinfo yubuye bwo gusenya abahungu bari kwitangira urwababyaye. ibya mbere ya 94 ntibizagaruka. Ubu abanyarwanda barayakanuye. Muhimbye inkuru muyitirira umuntu uba iwarikare. Ibi byo birarenze. Imikorere ya Fawusitini Twagiramungu yaramenyekanye doreko ariwe wigaruriye iki kinyamakuru. Iib ntaho bizabageza.

Rudomoro 18/11/2014 12:54

Ese Fawusitini yahimbye umutwe we w'intimirwa akreka kwivuruguta mu mutwe w'ingabo wahimbwe ari gukeza Paul Kagame. Ntidukeneye abantu bitwara nk'abana, ayinyaaaa mamaweeee. Ntagihe bigifite.

Ye! 18/11/2014 12:06

Ibintu uyu muntu wihaye nawe kwiyita umucunguzi arabesha! Tuzi uko igisirikari gikora kandi tuzi ko FDLR ifite abavugizi! Wowe wiyita iri zina watumwe na nde? Mukure imitwe aho. Ahubwo ndasanga intambara iri hagati ya veritas n'abo ishigikiye n'ikazeiwacu ivuga ukuntu uko byakabaye. SVP niba mufite abo mushigikiye mwihanganira ku imbuga kuko ntacyo bimariye abasomyi.

hahahaha!!!! 18/11/2014 11:33

Rudasingwa na Rusesabagina baravugana n'Ikaze iki se?
ko ibyo Ikaze yanditse arimwe mwabyanditse mwebwe DMI Twagiramungu

Ndikubona ufite n'Ikibazo cyo gusoma nogusobanukirwa ibyo wasomye.
Inama nakugira rero mbere yo kuzongera kugira icyo wandika uzamanze usubire mumahugurwa.

gatwiguru17 18/11/2014 12:33

Vertas na ikaze mwababariye abasonyi guhangana ntacyobimaze mwagiye muduha inkuri nzima nkiza Romeo rugero cyangwa rwamiheto abobagabo genemeranya nabo gutukana numuco mubi wagitutsi nabashumba

Twarabamenye 18/11/2014 11:26

Nizeyeko utazagumya guhindura Amazina ukibagirwa ugashiraho Izina ryawe nyaryo

Kombonada wataye Umutwe, Mubyo ikaze yanditse Abanyarwanda batazi ni Ibihe wa muswawe?
Ahubwo ko yavuze bike cyangwa ushaka ko bibutsa Abanyarwanda nibindi byinshi byamateshwa

Uwo mukurikiye buhumyi yagiye avuga. None ngo urihanganisha Rudasingwa na Rusesabagina kandi warabashyize kukarubanda? Ibuye ryagaragaye ntiryica Isuka
Barakuzi.

Rudasingwa aziko washyatse kuzamukira kukababaro bari bifitiye k'Umuyobozi wabo bari bivuganye
dore ko akababaro kabandi aribyo byishimo byawe,

None wigize Umucunguzi Urarondogoye ngo Uravuze ntabwo wumva twarakumenye
Ibyo wakoreye abanyarwanda nanubu ukibakorera Uzabibazwa sikera.

Umu

semana 18/11/2014 11:17

Wowe mucunguzi, ibyo uvuze, ndagushimye rwose, uvuze ukuri.