BURUKINA FASO: Igihirahiro cy'ubuyobozi kirakomeje!

Publié le par veritas

uwo wambaye gisilikare ni Lt.Col Zida

uwo wambaye gisilikare ni Lt.Col Zida

Ibintu bikomeje kuba urujijo muri Burukina Faso nyuma y’aho urubyiruko rwinshi rwo mu murwa mukuru Ouagadougou ejo ku cyumweru rwagiye kwigaragambiriza kuri televiziyo y’igihugu,muri iyo myigaragambyo umuntu umwe akaba yaritabye Imana. Abasilikare bafashe ubutegetsi ubu bahanganye n’ikibazo cy’imyigaragambyo yo kubamagana kuko abaturage badashaka umukuru w’igihugu w’umusilikare kandi ibyo abaturage bakaba babishyigikiwemo n’ibihugu bikomeye by’amahanga byavuze ko niba abasilikare badahaye abasivili ubutegetsi igihugu cya Burukina Faso gifatirwa ibihano; abo basilikare ubu bakaba bari mu mishyikirano n’abakuru b’amashyaka n’imiryango itegamiye kuri leta kugirango barebe uko bakubahiriza itegeko nshinga ry’icyo gihugu.

Abaturage barashinja Lietennant Colonnel Zida kuba yaba ari gukoreshwa na Blaise Compaoré weguye ku mwanya w’umukuru w’igihugu maze agahunga igihugu, ariko umunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI, Francis Kpatindé uzi neza ibya politiki yo muri kariya karere k’Afurika avuga ko ibyo abaturage bavuga kuri Zida ataribyo. Uwo munyamakuru asanga Lt.Col Zida yari ashyigikiwe na bamwe mubaturage ndetse n’urubyiruko rwirukanye Blaise Compaoré mugihe Général Traoré atari ashyigikiwe n’abaturage kuko yari inshuti magara ya Blaise Compaoré; gusa rero aho isi igeze muri iki gihe hagomba kubahirizwa demokarasi, abasilikare bakubaha ubutegetsi bw’abasivili , Lt.Col Zida akaba agomba gutanga ubutegetsi, bugafatwa n’umusivili mu maguru mashya!

Lt.Col Zida nawe yemeye kuri uyu munsi wo kuwa mbere ko ubutegetsi bugomba guhabwa abasivili hakurikijwe itegeko nshinga ; mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru wa Ouagadougu hakaba haramutse umutuzo, abaturage bazindukiye ku mirimo yabo n’abanyeshuri basubira ku ishuri. Umukwabu worohejwe cyane mu gihugu, imipaka yo kubutaka yafunguwe, ikibuga k’indege nacyo kikaba kiteguye gutangira imirimo yacyo yo kwakira indege zivuye hanze.

Umuntu usigaranye ikibazo muri Burukina Faso n’umugore w’umu General witwa Kouamé Lougué, bitewe ni uko uwo mu Général ejo ku cyumweru yagiye kuri televiziyo y’igihugu asoma itangazo rivuga ko ariwe perezida w’igihugu cya Burukina Faso,ubwo yasohokaga mu mazu ya televiziyo yahuye n’imidugararo hanze y’abantu bigaragambyaga, kuva icyo gihe kugeza kuri aya masaha umugore we akaba atazi irengero rye! Ibyo bikaba bimuteye impungenge.

Kuba Blaise Compaoré yareguye ku mwanya wa perezida kumusimbura bikananirana ni uko Blaise Compaoré atigeze ategura na rimwe umuntu washobora kumusimbura ndetse n’amashyaka atavuga n’ubutegetsi bwe akaba yaratunguwe cyane n’uburyo kuva kubutegetsi kwe kwatunguranye, akaba atari yiteguye kuba yahita abona umuntu wafata umwanya w’umukuru w’igihugu, icyo cyuho nicyo abasilikare baciyemo bashaka gufata ubutegetsi, ariko mu gihe isi igezemo umusilikare ntashobora kongera guhirika ubutegetsi nk’uko byahoze mu bihe byashize ngo bikunde!

Imishyikirano n’ibiganiro byo gushaka ugomba kuba umukuru w’igihugu muri Burukina Faso birakomeje.

RFI.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Wivugango haricyuho cyasigaye kubwo gukurwaho kwa presida wa Burukina faso. Ubwose niba hari itegekoshinga, icyuho kirihe? Nonese urashaka kumvisha yuko hari itegeko nshinga ryigihugu ridateganya uko presida asimburwa? Ikibazo gishobora kubaho nuko uwo ugomba kumusimbura yaba adashobora gushira abaturage kumurongo nkuko mu Rwanda byagenze mugihe cya Sindikubwabo. Ubworero kuko hategurwa amatora muminsi mike ntakibazo gihari. Kuba abaturage bashoboye kumenesha prezida; nigisubizo gikomeye kidafite ahogihuriye nizompungenge ufite.
Répondre

N
Agatinze kazaza,nako akadatinze kaje vuba ni impinduka mu Rwagasabo,gusa mbonye neze ko abanyagitugu nta nimpuhwe bagirira imiryango yabo bityo rero ntibazigirira rubanda bayobora.
Muti kuki?Nonese ko numvise ngo mwene Rutagambwa agejeje umuhungu we Cyomoro mumutwe umurinda,ubu arabona arigihe cyo gushora umwana we mugisirikare?Ntakibazo bazajyana nubundi ngo ibikundanye birajyana.
Répondre
J
Ba nyiri iyi site ni abahutu b'abahezanguni! Ntacyo bazapfa bageze ho uretse kwandika ama sentiments abari ku mutima bakumva byaba ukuri. Pauvres gens!
Répondre
N
Kuri Jean Minani.
Niba ukeka ko muzica abantu ubuziraherezo, muribeshya . Bihibindi, zigahindurimilishyo. Iturufu ryo gut:eranya ; kwica no kwicisha abantu ; mwararitsinzwe . Ntawe utabazi n'umuzungu wabimitse yabakuyeho amaboko . Umunsi azasohora mapping report muzannya mu mapantaro .Ubukozi bw'ibibi mwakoze nibwo buzabashingirira.
J
Uti
"Kuba Blaise Compaoré yareguye ku mwanya wa perezida kumusimbura bikananirana ni uko Blaise Compaoré atigeze ategura na rimwe umuntu washobora kumusimbura ndetse n’amashyaka atavuga n’ubutegetsi bwe akaba yaratunguwe cyane n’uburyo kuva kubutegetsi kwe kwatunguranye, akaba atari yiteguye kuba yahita abona umuntu wafata umwanya w’umukuru w’igihugu, icyo cyuho nicyo abasilikare baciyemo bashaka gufata ubutegetsi...."

BAGOSORA yakigerageje iwacu birananirana (Réf: Nkuliyingoma JB, dans son livre INKUNDURA).
Répondre
J
Ariko muriyibagiza (nkana wenda), ko, muribyo bice by'Afrika, ari Abafaransa bashyiraho kandi bakavanaho ubutegetsi. Tubiteze amaso.
Répondre
M
Ibyo kuba abafransa bashiraho ubutegetsi bakabuvanaho, nibyo. Ninayo mpamvu wumva uwo munyamakuru wa RFI yaratangiye gushimagiza Colonel Zida, ubwo rero kuba abafransa bashyigikiye Zida abaturage bakamwanga nibitonda igihugu cyabonye benecyo.
M
Mwene Rutagambwa nabe yiteguye guhangana cg kwiyahura akajyana nabiwe.
Inkundura iri munzira mbabariye ingabo zuzuye umujyi zizwunnyamo