RDC: ONU ikomeje gushinja u Rwanda na Uganda mu gukingira ikibaba abanyabyaha bo muri M23 ngo batagezwa imbere y'ubutabera!

Publié le par veritas

RDC: ONU ikomeje gushinja u Rwanda na Uganda mu gukingira ikibaba abanyabyaha bo muri M23 ngo batagezwa imbere y'ubutabera!
Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo Monusco zirahamagarira leta ya Congo kugeza imbere y’ubutabera abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 bashinjwa ibyaha bikomeye byo guhohotera ikiremwa muntu. Nk’uko raporo yashyizwe ahagaragara ejo kuwa kane taliki ya 9/10/2014 ibivuga, umutwe wa M23 wishe abantu, usambanya abagore ku ngufu, urasahura ndetse ukora n’ibikorwa by’iyicarubozo ku baturage b’abasivili hagati y’ukwezi kwa kane mu mwaka w’2012 n’ukwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka w’2013; ibyo bikorwa byose uwo mutwe wa M23 ukaba warabikoze mu gihe wari warigaruriye igice kinini cy’ubutaka bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
 
Nyuma y’amezi menshi yashize hari gukorwa iperereza, ndetse hakanakorwa n’ingendo eshanu zo gusura ahabereye ibyo byaha, abashakashatsi b’umuryango w’abibumbye bashoboye kubona ibimenyetso by’ubwicanyi bw’abantu 116 nibura, n’abagore 161 basambanyijwe ku ngufu, byose bikaba byarakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23  hagati y’ukwezi kwa Mata 2012 n’ugushyingo 2013. Muri iyo raporo havugwamo urupfu rw’umugabo warashwe amasasu i Kiwanja ku italiki ya 02/11/2012 arashwe n’abantu bari bambaye imyenda y’abarwanyi ba M23, uwo mugabo akaba yararashwe bitewe ni uko yagerageje kwirwanaho mugihe inzu ye yasahurwaga n’abo barwanyi; hagaragara kandi muri iyo raporo abasore 2 bishwe bitewe ni uko banze gushyirwa mu gisilikare ku ngufu cya M23.
 
Gusambanya abagore ku ngufu byakorewe ahanini mu nkambi z’abavuye mu byabo zari zegereye umujyi wa Goma nkuko byemezwa na ONU. Gusambanya abagore ku ngufu kandi byakorewe no mu kigo cya gisilikare cya Katindo. Hagati y’italiki ya 21 na 25/11/2012, abagore 49 b’abasilikare ba Congo basambanyijwe ku ngufu n’abarwanyi b’umutwe wa M23. Byose hamwe ibyaha bigera muri 50 byibasiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu byakorewe iperereza ryimbitse muri iyo raporo ya ONU; ubutumwa nyamukuru bwatanzwe akaba ari uko abakoze ibyo byaha byose bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.
 

Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda

Hashize umwaka M23 itsinzwe urugamba, impapuro 13 zo guta muri yombi abakurikiranyweho gukora ibyo byaha zatanzwe n’igihugu cya Congo, ariko kuva izo mpapuro zatangwa nta kindi cyakozwe. Nta muyobozi n’umwe w’umutwe wa M23 wigeze agezwa imbere y’ubutabera. Scott Campbell umuyobozi w’ibiro bishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu i Kishasa yagize ati:” Kuba haratanzwe impapuro 13 zo kubata muri yombi, iyo ni intambwe ya mbere yatewe. Twashimishwa ni uko twabona hari igikurikiraho nko guta muri yombi abo bantu 13. Ubutabera bugomba gutangwa mu gihe cya bugufi, ariko kuri ubu hashize umwaka M23 itsinzwe kandi ntakirakorwa”.
 
Uyu muyobozi asanga kuba abahungabanyije uburenganzira bw’ikiremwamuntu bakomeje kwidegembya no kuba imburagihana ari kimwe mu bikorwa bikomeje guhungabanya umutekano w’akarere. Kuburanisha abo bantu ni kimwe mu bintu bishobora kugarura umutekano no kuburizamo irindi vuka ry’indi mitwe yitwaje intwaro nkuko bisobanurwa na Scott Campbell.
 
Kinshasa ikunze kuvuga ko abenshi muri abo barwanyi bakekwa gukora ibyo byaha bahungiye mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda kandi ibyo bihugu byombi bikaba bikomeje kwanga kohereza abo bakekwaho gukora ibyo byaha bikomeye mu gihugu cya Congo n’ubwo amategeko mpuzamahanga ategeka ibyo bihugu kubatanga. Iyi raporo nshya ya ONU ishobora gushyira igitutu kuri ibi bihugu uko ari bitatu kugira ngo bireke gukomeza gukingira ikibaba abagizi ba nabi n’ubwo bwose nta kizere gihari ko umuryango w’abibumbye bazawutega amatwi.
 
Raporo nyinshi z’umuryango w’abibumbye zakomeje gushinja u Rwanda ko rwateye inkunga ya gisilikare umutwe wa M23 n’ubwo u Rwanda rwagiye rubihakana kenshi. Muri iki gihe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwonyine nirwo rwatangiye gutegura urubanza rwo kuburanisha uwahoze ari umuyobozi wa M23 Bosco Ntaganda, urubanza rwe rukaba ruzatangangira taliki ya 02/06/2015.
 
Inkuru ya RFI

Commenter cet article

humura 10/10/2014 13:52

Nonese iriya ONu ko ibona FDLR yiyubaha ni kuki ivuga ko izayirasaho nkaho yarashe za Nalu cyangea M23 ko nubu ihari