POLITIKI: IMPUZAMASHYAKA CPC IRABESHYUZA IBIHUHA BY’UKO UBUYOBOZI BWAYO BWABA BWAHINDUTSE

Publié le par veritas

POLITIKI: IMPUZAMASHYAKA CPC IRABESHYUZA IBIHUHA BY’UKO UBUYOBOZI BWAYO BWABA BWAHINDUTSE
Gusobanukirwa neza ku mikorere ya CPC no ku mayobera ya FCLR-Ubumwe

Ku itariki ya 8 Ukwakira 2014, abagabo babiri, Gen. BYIRINGIRO, na Dr. MURAYI, bakwije ku mbuga nyinshi za internet no mu binyamakuru binyuranye inyandiko iteye isoni, igamije gusebya umukuru wa CPC no kwigarurira mu buryo bw’amahugu ubuyobozi bw’iyo mpuzamashyaka.  Mbere yo kuvuga ku binyoma byuzuye muri iyo nyandiko, ni ngombwa kwibutsa ibi bikurikira:

1.CPC ni impuzamashyaka yashinzwe n’amashyaka ane, ashingiye ku butumire Faustin Twagiramungu yagejeje ku mashyaka 10 akorera hanze y’igihugu, tariki 14 Mutarama 2014. Yayatumiye agira ngo ayashishikarize gushyira hamwe agahuza ingufu zayo, bityo agakorera mu mpuzamashyaka. Tariki ya 1 Werurwe 2014, nibwo abari bahagarariye  amashyaka 4, ariyo FDLR, PS- Imberakuri, UDR na RDI-Rwanda Rwiza, bemeje ko Faustin Twagiramungu azayobora impuzamashyaka yari imaze gushyirwaho, ihawe izina CPC, bisobanuye : Impuzamashyaka iharanira impinduka mu Rwanda (Coalition des Partis politiques rwandais pour le Changement). Nyuma haje kwiyongeraho ishyaka CNR-Intwari, ubu CPC ikaba igizwe n’amashyaka 5 atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Paul Kagame bukomeje kuzonga u Rwanda. CPC ikomeje kandi kugirana imishyikirano ishimishije n’andi mashyaka yifuza gukorana nayo.

2. CPC yahagurukijwe  no gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu cyacu, ariko ugasanga ku mpamvu zuzuye amayobera, hari abantu badashaka ko igera ku nshingano zayo, kandi bitwa ko bari mu buyobozi bwayo. Muri bo twavuga abakuriye umutwe wiswe FCLR-Ubumwe washinzwe na Gen. Byiringiro Victor, ariko ukaba utaramenyekana mu bihugu by’amahanga, ndetse no mu Banyarwanda, ubu ukaba uzwi nk’ihuriro rya Gen. Byiringiro n’abo bafatanije kujijisha bawitirira FDLR na PS-Imberakuri. Gen. Byiringiro uvuga ko awuhagarariye muri CPC, na Dr. Murayi uvuga ko ashyigikiye uwo mutwe n’umuyobozi wawo, ntako batagize ngo bawinjize ku buryo bwa magendu muri CPC, ariko Perezida wa CPC arabatsembera, kubera ko mu by’ukuri bari bagambiriye ko FCLR-Ubumwe yasimbura CPC, birengagije ko CPC ishyigikiwe n’Abanyarwanda benshi n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga yitaye ku bibazo by’u Rwanda n’iby’Akarere k’Ibiyaga bigari.

Byageze n’aho Prezida wa CPC yandikirwa ibaruwa na Gen. Byiringiro amubwira ati: “ndaguhonda ntunoga”, arongera ati: “ariko uzanoga”.  Ibyo ari byo byose mu byemejwe tariki ya 1 Werurwe 2014,  bigatangarizwa amahanga mu kiganiro n’Abanyamakuru i Buruseli tariki ya 19 Werurwe 2014, ntaho FCLR-Ubumwe igaragara nk’ishyaka rishya muri CPC nyirizina. Bityo rero ibikorwa bya FCLR-Ubumwe, nk’ihuriro, kimwe n’iby’uriyoboye, ntaho bihuriye na gato n‘ibya CPC. Ndetse amaherezo ukuri kose kuzamenyekana, kubera ko nta kigaragaza ko amashyaka FDLR na PS-imberakuri yemera uwo mutwe wa FCLR akomeje kwitirirwa.

3. Twakwibutsa kandi ko Gen. Byiringiro Victor yafatiwe ibihano na Conseil de Sécurité ya LONI nk’umuyobozi w’agateganyo wa FDLR, wenda akaba ari yo mpamvu yihisha inyuma y’umutwe utazwi, ari wo FCLR-Ubumwe. Niba kandi FDLR Gen. Byiringiro ayoboye yarahinduye izina, byaba byiza ko bimenyeshwa Abanyarwanda n’Amahanga yitaye ku bibazo by’u Rwanda, nk’imiryango ya LONI, SADC, ICGLR ndetse na UA/AU, tutaretse n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, UE/EU.

Ikindi twakongeraho ni uko mu mugambi we wo gusenya CPC abanje kwigarurira ubuyobozi bwayo, Gen. Byiringiro nta shyaka muyagize CPC rimushyigikiye, uretse irya Dr Murayi. Bigomba kumvikana ariko ko hari abayobozi bo muri iryo shyaka rya UDR batemera ubwo butiriganya bwa Murayi na Byiringiro.

4. Mu nama yabaye tariki ya 17 Nzeri 2014 (na Dr Murayi yari ayirimo !), hemejwe ko inama izakomeza imirimo yayo tariki ya 5 Ukwakira 2014. Kuri iyi tariki inama yarasubukuwe yemeza amategeko agenga imikorere ya CPC, nk’uko yari yateguwe n’inama nkuru y’impunguke za CPC (ishyaka UDR ryayibuzemo ku mpamvu zitazwi), yamaze hafi ibyumweru bibiri byose. Ikindi iyo nama yo kuwa 5 Ukwakira yasuzumye, ni ikibazo kirebana n’ibihano byo mu rwego mpuzamahanga bigiye gufatirwa impunzi ziri muri RDC na FDLR by’umwihariko, havugwa ko itashyize intwaro hasi nkuko yari yarabyiyemeje.

Kubera ko amategeko agenga imikorere ya CPC yemejwe mu nama yo kw’itariki ya 5 Ukwakira 2014, ibindi byose byakorwa bitubahirije ayo mategeko byaba ari impfabusa. Ayo mategeko ashobora kongererwa ubugororangingo mu gihe ari ngombwa kandi bisabwe n’amashyaka agize CPC, abanje kubitangira impamvu zifatika. Amashyaka yose ari muri CPC arareshya nta mwihariko w’uburenganzira  bw’ikirenga amashyaka yashinze CPC arusha ayinjiyemo n’azayinjiramo hakurikijwe amategeko yavuzwe haruguru. Kubw’iyo mpamvu, ibyemezo bya Gen Byiringiro na Dr Murayi biyita ba “fondateri” ba CPC nta gaciro bishobora kugira, mu gihe bitemejwe n’inzego za CPC zibifitiye ububasha.

Ibinyoma byuzuye muri iriya nyandiko ya Byiringiro na Murayi

1.Inama yo kuwa 05/Ukwakira/2014 yaje isubukura imirimo y’iyo kuwa 17 Nzeri. Perezida wa UDR  Dr. Murayi Paulin yari ayirimo, ayitangamo n’ibitekerezo, ndetse asaba ko inama y’ubutaha ariyo yabaye tariki ya 5 Ukwakira, yazaba yabanje kubonana na Perezida wa CPC ku giti cye, kugira ngo amenye niba yarahawe imbabazi, nyuma y’uko yanditse ibaruwa azisaba, kubera amakosa akomyee cyane yakoreye CPC mu mirimo ye ashinzwe, harimo kutagira ibanga nk’umuyobozi (Visi-Perezida wa 2 wa CPC), gusebya hirya no hino Prezida wa CPC no gushaka kuburizamo amanama yose Prezida atumije.

Mu nyandiko ye na Byiringiro, Dr Murayi abeshya rubanda ko inama yo kuwa 5 Ukwakira yari baringa, yirengangiza nkana ko yari ayizi neza ndetse ko bucya iba, yandikiye Perezida wa CPC mu ma saa munani n’igice y’ijoro yitwaje ko ngo atazaza mu nama kubera ko ngo atabonye igihe gihagije cyo gusoma inyandiko yari amaranye hafi ukwezi kose kandi azi neza uburemere bw’ibyagombaga kwigwa. Nyamara mugenzi we Manzi Aloys bafatanije gushinga ishyaka rya UDR akaba ari nawe  Komiseri wa CPC ushinzwe ububanyi n’amahanga, yakurikiye inama zombi kandi yemera n’ibyemezo byose byazifatiwemo.

2.Urwishe ya nka ruracyayirimo. Amategeko agenga CPC atarajyaho Gen. Byiringiro Victor niwe Perezida wa FDLR, akaba 1er Vice perezida wa CPC, akaba na Komiseri mukuru ushinzwe umutekano muri CPC, none agaragaje ko ngo afite n’undi mutwe wa FCLR ayobora mu bwihisho. Nk’aho iyo mirimo yose akomatanyije itamuhagije, yisumbukuruje cyane ngo arashaka  no kuyobora CPC, yirengagije ko adashobora no kuva mu ishyamba aho yihishe, kubera ibihano yafatiwe na Loni  n’iyo CPC itarabaho. Ntabwo CPC yigeze na rimwe yivanga mu mikorere y’ishyaka FDLR Gen Byiringiro ayobora, ahubwo CPC yatunguwe no kumva ko Byiringiro yaba abangikanya urugaga FDLR n’undi mutwe yashinze ubwe utazwi mu rwego rwa CPC no mu rwego mpuzamahanga.

Umwanzuro

1.CPC ntikorana n’umutwe wa FCLR uyobowe n’uwitwa Gen. Byiringiro Victor, ahubwo ikorana n’urugaga rwa FDLR. Mu gihe uhagarariye FDLR yaba afite imiziro yatuma abangamira imikorere myiza ya CPC cyangwa adindiza urugamba turimo rwo kurengera Abanyarwanda, birumvikana ko CPC ifite uburenganzira bwo gusaba FDLR guhagararirwa mu mpuzamashyaka n’undi muntu urwo rugaga ryihitiyemo, kandi ibyo si igitugu, si no kwivanga mu mikorere y’andi mashyaka.

2.Impuzamashyaka CPC yongeye kwibutsa Abanyarwanda bose ko nta muntu n’umwe wakwemererwa gufataho ingwate impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Kongo, nk’amatungo ye ayobora ayerekeza aho ashatse kubera inyungu ze bwite. Ntawukwiye kandi kwitwaza  amapeti afite mu ngabo ngo azishore mu ntambara idafite ishingiro yo guhangana n’amahanga kandi bigaragara ko zidafite ubushobozi bwo kuyitsinda, agamije gusa gufata abarwanyi nk’ikibaba cyo kwikingira  ibyaha ashinjwa n’inkiko mpuzamahanga. Abo barwanyi baritanze bihagije, bamena amaraso yabo mu kurengera impunzi babana nazo; ntawakwemererwa kubamarisha ku maherere, abashora mu ntambara yazabarimbura.

3.Nubwo Gen. Byiringiro yaba Perezida w’amashyaka n’imitwe bitabarika, sibyo byamuvaniraho ibyaha ashinjwa, atanyuze imbere y’inkiko. Ntakwiye kwikirigita ngo aseke mu makinamico yo kwigarurira ubuyobozi bwa CPC, akinisha ubuzima bw’Abanyarwanda ibihumbi amagana. Ubuzima n’akarengane k’impunzi z’Abanyarwanda biratureba twese nk’abiyemeje gufatanya mu rwego rwa politiki muri CPC kandi inshingano twiyemeje yo kugoboka igihugu  tuzayigeraho nta kabuza. Turifuza gukangurira impunzi ziri muri Kongo n’abazitangiye bose ko ubu igihe cya “humiriza nkuyobore” cyarangiye, ko ahubwo CPC ibona ko igihe ari icyo guhagurukira rimwe tukumvisha Ubutegetsi ruvumwa bwa FPR-Kagame n’Amahanga ko ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda, bene Kanyarwanda bakarubanamo mu mutekano no mu bwisanzure bwa buri wese.

4.Turangije dusaba Abanyarwanda bose, cyane cyane abakomeje gutesekera mu mashyamba ya Kongo, gushishoza no kwita ku nama nziza tubagira, bakamaganira kure abashinyaguzi nka ba Byiringiro na Murayi bababeshya, kugeza n’aho bashaka kubamarisha, bigaragara ko bakurikiranye inyungu zabo bwite cyangwa iz’udutsiko bakorera.

Bikorewei Buruseli tariki ya 9 Ukwakira 2014

Faustin TWAGIRAMUNGU
Prezida wa CPC
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
V
GENDA TWAGIRAMUNGU URI UMWANDA URI AMABYI URI IKIRUMBO URI ISHYANO, UZATANGE UMUGORE WAWE NABANA BAWE BAKUBERE IBITAMBO ARIKO UREKE GUSHAKA KWISASIRA MPUNZI ZABAHUTU, ESE UBUNDI BYIRINGIRO AFASHE IMPUNZI AKAZIJYNA MURWANDA EJO MUGITONDO CG AKAZIJYANA AHANDI WAKORA IKI KO POLITIKI YAWE YABA IRANGIRIYE AHO? NTAWE UTABONA KO USHAKA KUGIRA IMPUNZI MONNAIE D'ECHANGE , CYAKOZE BIZAKUGORA KUKO ABO WARUTEZEHO AMAKIRIRO NIBO WAGAMBANIYE UBASABA KWISHYIRA MUMABOKO YINKIKO, IZO MPUNZI WABYEMERA UTABYEMERA BYIRINGIRO AZIKUNDA UKURUSHA KUKO YARAZIRINZE YABANYE NAZO MUNZARA NOMUMBEHO WOWE WIYICARIYE IBULAYI NONE BONYE FDLR IGIZE IJAMBO URASHAKA KUYIBOHOZA URI ICYAMAGARA KABISA GUSA UMWAKU UZAHORE UGUKURIKIRANA KUGEZA UVUYEMO UMWUKA WA GIHUBUTSI WE BURYA UMUGABO IYO YAHINDUTSE KWIJAMBO ABA YABAYE UMUSEGA

NGUTUYE VIDEO YAMAHOMVU WAVUMVUYE MUMYAKA ISHIZE UYIREBE NURANGIZA WUMVE KO URUTWA NINGURUBE

http://www.youtube.com/watch?v=mvh-522pcoA
Répondre
H
Murayi we uri agacurama ,urasebya les docteurs,umuntu nkawe utagira position?watangiranye na Rudasingwa,uramubeshyera ngo ntimuhuje ideership.none urongeye.uzapfanabi.
Répondre
D
Nimureke kunteranya a murayi kuko ntacyo mfa nawe, turumvikana kandi tunarasabana, so rero niyamye veritas info kunteranya na murayi.
A
Mu ivunika abo yabehsyeye ko bakoranye inama bazivuga. Ubu tumaze kubona Byilingiro na Murayi. Dutegereje abandi bazivugira! Ni bataboneka tuzamenya aho bihagaze.
A
Iyo urebye neza, icyo Abanyarwanda bakeneye si FDLR, si RDI, si UDR,.... Bakeneye ibikorwa bitekerejweho kandi bigenda bidufungura imiryango ituganisha muli Boulevard y'umubano w'Abanyarwanda. Boulevard bishatse kuvuga inzira nini umuntu wese azajya agendamo yemye. Ubwo rero sinanze ko Byilingiro na Murayi birukana RUKOKOS gusa, aliko icyo dukeneye ni ukumenya ngo bana ba Adamu duteganyilije iki mbere ya le 02/01/2015. Ntabwo dusabye ngo bamene amabanga aliko batubwira iby'ingenzi. Ntabwo bizaba ali ubwambere batugejejeho amatangazo. Ese niba atali ukubohoza FDLR, Byilingiro yasohoye n'ibyemezo bya comité pour la paix et l'Unité, itali iyo muli 1973 mais iyo muli 2014, bitumenyesha imigabo n'imigambi biturangaje imbere. Kandi byaba byiza iyo comité hagaragaye mo les militaires na les politiciens bo muli PS Imberakuli, RDI, CNR cyangwa se byaba mahire bakanayagura. Byilingiro Murayi kuvanaho RUKOKOS nta ntambwe bitera cyane ko bije nyuma y'uko ashyize agaragara ko "ababoshye amaboko badashobora gutembera baba begamye bakaba bahaye umwanya abadafite ikibazitiye mu gutamba" kandi abo nabo nibenshi muli FDLR no mu Banyarwanda. Byilingiro ibyo ali gukora ni nko kwicumita imbugita munda. Kubera ko ali Gnl wakoreye inyenyeli, azi umugani uvuga ngo « Les étoiles ne tombent pas du ciel, c’est en enfer qu’il faut aller les chercher ». Ababishoboye mwamumpera iyi message. Igihugu kingana na 1 CM² kuki twumva ko ngo hali mo ibice, nyamara hagomba mircoscope kugirango ubibone kuli cartes géographiques. Ese mwabonye umwanzi ageze mu Rwanda ali gukubita agafuni hali ibice yali azi : yazengurutse INDORWA, UMUTARA, UMUBALI, BWANACYAMBWE, GISAKA, BUGESERA, NDUGA, ABAHUTU B’INDARA, …. Yakubise agafuni karahava baba Abahutu, Abatutsi n’Abatwa n’ubu ntarunamura icumu. Ibyo byagombye kuduha isomo byo GUTEKEREZA. Kwegama si ukuzilikwa AKANDOYI.
Répondre
V
TWAGIRAMUNGU IGISAMBO MAGARA IGISAHIRANDA NTAMUNTU NUMWE BAJYA BAKORANA NGO BUMVIKANE KUBERA IVOGONYO RYE NOKWISHYIRA HEJURU. IKINDI RUKOKOS AKORA NKA YUDA, MUJYA INAMA YOGUKORA IKINTU NONEHO AKABCA INYUMA AKABBAVAMO AKABAGAMBANIRA MUKICWA WE AGAMIJE INYUNGU ZE KUCYE GITI ARIKO IMANA IRAMUHANA NUKO ATAJYA AFUNGURA AMASO NGO ABIBONE, KUKO YIBAYE RUKOKOMA YIKURAGAMO IBINTU 3 GUSA ARIBYO IRONDAKARERE UBUGAMBANYI NUBUSAHIRANDA ASHOBORA KUGERA KURE ARIKO KUBERAKO AKABAYE ICWENDE KATOGA RUKOKOMA SHAJE NKA CISEKEDI, KUBWEJAGURA GUSA AZARINDA AVA KURI IYI SI ADATEGETSE KUBERA GUSHAKA KWIKUBIRA BYOSE KANDI AKIBAGIRWA KO IGITI KIMWE KATAVAMO ISHYAMBA. GUTUKA BYIRINGIRO NI UBUGURYI CYANE KUKO NIE UFITE INGABO NONE SE IBIGAMBO BYA RUKOKOMA YAVUZE KUVA MURI 90 KUGEZA UBU ARABONA HARI ICYO BYAMUGEJEJEHO? RUKOKOMA WE USHAJE NABI URAKAVUNA UMUNEKE
E
Ntawe utemera ko inama nkuri ya CPC yagata ibyemezo uko ishaka ariko rero nibadutangarize amazina y'abitabiriye iyo nama banaditangarize amategeko ahenga CPC noneho tirebe niba iyo nama yarabayeho koko. Kuko jye mbona uyi musaza kubera ibyo tumuziho muri za 90 yaba asa naho ntacyo yabyigiyemo akaba aribyo aharuye. Agahimba inama baringa ifata ibyemezo binyanye n'ibyifizo bye bya mpemuke ndamuke! Yewe akabye icwende ntikoga ngo niyo koze ntigashira umunuko! Nguwo gacabiranua Rukokoma wavugaga ngo niyo Ruhengeri na Byumba byagatwa, none byarafashwe none ni Prezida wa CPC mwifurije kuramba! Ese ubundi Twagiramungu atatubeshye iriya nama yabayeho? CPC ko numva ko igizwe n'amashaka 5, iri muri inyuma ni irihe?
K
Nakumiro mba ndoga umwami, Muzee Twagiramungu ati ibyo Dr Murayi na Gen Byiringiro bakoze ntibibaho ahubwo baramaganywe!!!!

Bwana Twagiramungu icyo ngusaba nuko opposition mwagerageza mukayiha umuringo uhanywe bitabaye ibyo muri kwitesha agaciro munatesha umutwe rubanda. ni gute umuntu nka Gen Byiringiro ahuzagurika bene aka kageni? kurwanjye ruhande ntamusirikare numwe wakabaye ayobora ibikorwa bya politike ahubwo yayobora igisirikare gusa. muri make CPC cg indi mitwe ya politike niba ishaka gukora neza yakabaye igira segregation of duties aho CPC ishobora kugira ishami rya politiki n'ishami rya gisirikare. ubundi abanyapolitike bagakora ubuvugizi bushoboka bwose hanyuma abasirikare nabo bakagerageza kwiga no kunoza igisirikare no kugiha umurongo ufatika bakareka kwivanga mu ibikorwa bya politike.

Ntabwo opposition ikeneye ikindi kintu gihambaye icyo yabuze ni gahunda no gukora mu uburyo busobanutse budafite akavuyo. mureke gutesha rubanda umutwe ahubwo murebe ese mukeneye iki ni gute mubasha kugigeraho. FPR nubwo ihoramo amatiku ariko usanga iyo bageze ku kurwanya umwanzi buri wese ava hasi, ariko dore mwebwe ibyo murimo. imyaka 20 irashize muhuzagurika benshi muri mwe barishwe abandi babivuyemo bitahira i Rwanda abandi bahisemo kwibera mu ubundi buzima. mukeka ko mugana he? ni gute mwadyanira imyanya mutari mwabona? mube abagabo mureke kuba imbwa bigeze aha, iyi mikino murimo izabahitana nubwo itabahitana izahitana abana banyu cg abo mu imiryango yanyu.

Ex Justice Minister Karugarama yasabwe gukora umushinga wo guhindura itegeko nshinga arabyanga aho yagize ati ibi bintu byangira ingaruka mbi ku igihugu ndetse nanjye ubwanjye ati nyabuneka turebe ukundi byagenda, yanze guhemuzwa n'ubusa yemera guhara kuba umunyacyubahiro muri Leta none mwe muri ku ubusa muriho murasakuza gusa. nimukomeza kunangira imitima yanyu mwitege urubategereje imbere amaherezo muzamera nk'ubushwiriri. ngayo nguko
Répondre
E
Uyu musaza nareke gusaza yanduranije, nta muntu n'umwe ukorana nawe ngo bikunde, ni ukubera iki? Ese iyo CPC yiyitirira igizwe na nde? Iyo nama ya CPC imeze nka baringa yitabiriwe na bande ko atabavuga? Rukokoma ni yige gukorera mumucyo areke gukomeza ibya rusisibiranya nkibyo yabagamo muri za 90, akabaye icwende ntikoga koko! Ubu aho gusobanura amafuti ye agiye gucanga abantu agarure Kiga Nduga, amashaka yose arayashenye arayamaze ngo akunde yitwe Perezida? Yewe societe nyarwanda yarahindutse cyane . Bimwe byakera byagiye nk'ifuni iheze aya manyanga uzayajyanamo n'umuryango wawe gusa! Izo mpunzi zo muri Congo ushinyagirira wibuke ko uri mubatumye ziba impunzi kandi niyo Congo uvuga ntuzi uko zibayeho uretse kwihina kuri computer umaze guhaga Lefu n'imireti ukandika imyanzuro y'inama baringa! Politique yo kurimanganya ushaje yireke ntacyo yakugezajo
S
Nonese kagembe konumva bose urimo ubatuka ntanumwe ushima ubwo wowe uba mariya ki? Ntanama utanga ntabitekerezo ahubwo urimo kubita imbwa. Ndabona ahubwo ari wowe mbwa ya mbere kuko utegereje ko bazakora wigaramiye ubundi bakagushyirira ibiryo kumbehe ukarya. Ngaho nawe tanga umusada ureke gusakuza.
K
Kwiga ni byiza pee! Dr Paulin Murayi amaze gukora igitangaza! Yavumbuye umuti awushyira mu gashinge agatera Gén.Byiringiro none ubu ari kuva i Masisi muri RDC akicara mu biro bya CPC i Bruxelles akoresheje iminota 30 gusa y'urugendo! Ariko koko bibaye impamo injiji mbi ni iyize! Twagiramungu niwe wahamagaye amashyaka , aza akurura Murayi avuye gusenya RNC none ngo aje gusenya ibyo Twagiramungu yubatse ngo akoresheje Gén. Byiringiro wiryamiye i Masisi! Ubu se ko Bureau ya CPC iri Bruxelles akaba ariyo ikoreshwa muri correspondance zose Gén.Byiringiro arayimurira i Masisi? Wenda muzagaye ikindi Twagiramungu ariko ibi bitekerezo by'uyu Murayi na Byiringiro biracuramye! Harya ngo abakiga bazakomeza gukoresha imbunda ngo bacecekeshe abandi bantu bose ! Baroge magari amazi si yayandi , urugamba rwa demokarasi rusaba ibitekerezo , naho gucabiranya, gutukana no kubeshya ntibigifata!
Répondre
E
CPC igizwe n'amashaka 5, musigeho kuyitiranya na Twagiramungu, ahubwo mumubaze ashire ahagaragara amazina y'abo bakoranye iyo nama nkuru ya CPC yavuyemo biriya byemezo! Rukokoma yarwaye indwara ikomeye yo kujya inama n'abandi yarangiza akabaca inyuma akabacisha umutwe ngo yigerere kubutegetsi! Si ubwambere yaba akoze ibi no muri za 90 niko yakoze!
E
Ariko FDLR /VERITASINFO, kuki mudahamagara kikwete ngo abahe umusada! Rahira ko agahuru kanyu kadahiye mwa mbwa mwe! Amaraso y'abatusti sha arasama!
Répondre
K
wa ntumbi we Emmanuel uzi ko amaraso y'abahutu, abatutsi n'abatwa mwanyweye kuva i Bumba mu 1990 kugeza ubu mutazayaruka ?
R
Je vous encourage à écrire d'avantage ! Merci pour cet article , je partage et recommande !
N'hésitez pas à visiter ma page !
Répondre
S
Hahahahha. Nyamara bashatse bakumva ukuri hukomeza kwizirika kuri FDLR bakiyibagiza kobyafatiwe ibihano ni ubugoryi. Byiringiro arumva yakwigeza he? Ahubwo reka Loni ize ibahaye ama bombes kandi si ubwa mbere izaba ibikoze. Niba ari aba soda nibatahe bajye mu Rwanda ni chance bahawe yo kurwinjiramo batarwanye ubundi révolution bazayikorera imbere.
Répondre
R
uyu murongo Bwana Twagiramungu avuze niwo pe! "Impuzamashyaka CPC yongeye kwibutsa Abanyarwanda bose ko nta muntu n’umwe wakwemererwa gufataho ingwate impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Kongo, nk’amatungo ye ayobora ayerekeza aho ashatse kubera inyungu ze bwite. Ntawukwiye kandi kwitwaza amapeti afite mu ngabo ngo azishore mu ntambara idafite ishingiro yo guhangana n’amahanga kandi bigaragara ko zidafite ubushobozi bwo kuyitsinda, agamije gusa gufata abarwanyi nk’ikibaba cyo kwikingira ibyaha ashinjwa n’inkiko mpuzamahanga. Abo barwanyi baritanze bihagije, bamena amaraso yabo mu kurengera impunzi babana nazo; ntawakwemererwa kubamarisha ku maherere, abashora mu ntambara yazabarimbura."

Ese ubundi Byiringiro yabwira Kagame ngo bagirane ibiganiro gute kandi ashakishwa? Byiringiro ngo Kagame numwicanyi... nawe kagame ngo byiringiro numwicanyi... batubise di!
Répondre
I
Ibyo Twagiramungu avuze nukuri, nonese nimba Byiringiro afite imanza zo kuburana, buriya yanakora akazi gute? azaza ahamagara abazungu bamusange mwishyamba se? aho ibihe bigeze Abasirikare babe abasirikare Politiki ikinrwe nabayizi....
Njyewe ndemeza ibyo Twagiramungu avuze....
Répondre
D
Nyamara Twagiramungu aravuga ukuri. Dore aho nibereye.
Répondre