Ibitekerezo: Iyo Itangazamakuru rikoreshejwe nabi rirasenya cyangwa rigatiza umurindi inkozi y’ikibi.

Publié le par veritas

Radio BBC na Radiyo Impala biteye ubwoba Paul Kagame kandi ntacyo ashobora kuzikoraho!

Radio BBC na Radiyo Impala biteye ubwoba Paul Kagame kandi ntacyo ashobora kuzikoraho!

Kubera documentaire BBC iherutse gutambutsa muri iyi minsi, Perezida Paul Kagame na service zose zimukorera bikomye cyane BBC; kugeza ubwo Perezida Paul Kagame atinyuka kuyigereranya na radio RTLM yabayeho mu myaka y’ 1993 – 1994. Iyi radiyo-televiziyo ya BBC-mpuzamahanga y'igihugu cy'u Bwongereza ari nacyo gihugu kibarirwa mu bya mbere mu bitera inkunga u Rwanda na Perezida Kagame, irazira ko yakusanyije ubuhamya bwagiye butangwa n’abafite ibyo bazi ku byabaye mu Rwanda, ndetse muri iyo filime ya BBC hakaba hagaragaramo ubuhamya bwa ba nyirubwite bivugira ko bagize uruhare  mu gukora ibyo bikorwa bigayitse; abo batanga ubwo buhamya bakaba bemeza muri iyo filime ko aribo ba nyirabayazana y'amarorerwa yagwiriye u Rwanda kugeza ubu. Uku kwerura agatukana ku mugaragaro bije bikurikira imijugujugu Paul Kagame yateye BBC ubugira gatatu:
 
Ubwa mbere, rugikubita documentaire imaze gusohoka, yateye BBC imijugujugu akoresheje ambasaderi we uri mu Bwongereza Bwana William. Ubwa kabiri yakoresheje imiryango nyarwanda isanzwe ikorera mu kwaha kwa FPR kandi ikarangwa n'ubuhezanguni mu mikorere yayo: twavuga nka Ibuka, Avega, n'indi. Ubwa gatatu yakoresheje uburyo bwo gusinya inyandiko (pétition) yamagana BBC, uretse ko iki gikorwa kititabiriwe uko yabikekaga.
 
Radio BBC na Radio RTLM / Perezida Paul Kagame
 
RTLM ni radiyo yafashwe n'abantu benshi nka kimwe mu bikoresho byakanguriye interahamwe kwica abantu muri 93-94. Turetse n'iyi documentaire kandi, BBC, mu mikorere yayo, ntaho yigeze ihamagarira uwo ari wese gukora ibikorwa bibi. Muri iyi filme, BBC yakurikije ibimenyetso (données) bifatika yakoreye ubushakashatsi kuko yarahagurutse ikajya kuvugana n'abantu ubwicanyi bwabaye bareba, bakavuga ubwicanyi bwo muri Kongo na Kibeho, kandi bagashyiramo n'imvugo za bene kwigamba, mu gihe RTLM yo ibyo yavugaga ari byo interahamwe zakoraga cyangwa zakoreshwaga. RTLM yasaga nitanga amabwiriza. Mu byukuri BBC irashaka ko ukuri ku byabaye mu Rwanda kugaragara. Kugereranya BBC na RTLM rero uretse kuba ari ukwishuka, biranagayitse kumva bivugwa n'umukuru w'igihugu kuko ari we wa mbere wagombye kuba azi intego n'imirongo nyamukuru igenga amaradiyo mpuzamahanga akomeye nka BBC.
 
Nkuko abaturage mu Rwanda babitubwira aho tunyuze, abanyamakuru bamwe bari hanze bavuga ko bakorera amashyaka ya opposition baratiza umurindi Perezida Kagame, cyane ko abo banyamakuru basigaye bafite imvugo n'imikorere nk'ibye. Abo banyamakuru bavuga ko bakorera opposition nyarwanda ariko bakaba bavuga imvugo nk’iya Kagame aho bashinja amaradiyo akorera hanze ngo gukora nka Muhabura! Nyamara ayo maradiyo akaba yamagana ibikorwa bibi FPR iri gukorera abanyarwanda kandi abanyarwanda bakaba barishimiye iryo jwi ribavugira ibyo badashobora kwivugira.
 
Paul Kagame n'intore ze zivuga ko ayo maradiyo ya opposition akorera hanze ari nka RTLM bikaba bitangaje kubona na bimwe mu binyamakuru bikorera hanze bishinja amwe mu maradiyo ya opposition ko akora nka Muhabura! Imvugo yo gusebya amaradiyo ya opposition ivugwa na Kagame n'intore ze ikaba ihuye 100% n'imvugo y'ibyo binyamakuru nabyo bibeshya ko bikorera opposition bisebya ibinyamakuru bihanganye na FPR! Ibyo bikarushaho gutera urujijo mu banyarwanda twe turi imbere mu gihugu mu kumenya mu by'ukuri niba ibyo binyamakuru bivuga imvugo imwe n'iya Kagame mu gusenya opposition bidafite gahunda yo kujijisha bishyigikira Kagame bikabeshya ko bikorera opposition! Imyitwarire y'ibi binyamakuru ihita yibutsa imikorere ya Ngeze mu kinyamakuru Kangura wabeshyaga ngo akorera MRND kandi akora ibyo yatumwe na FPR!
 
Radio IMPALA na Radio MUHABURA //http://ikazeiwacu.fr/
 
Perezida Paul Kagame yikomye radiyo BBC kuwa 14/10/2014 mu nama yo kurahiza Perezida mushya wa Sena mu gihe kuwa 12/10/2014 ikinyamakuru http://ikazeiwacu.fr/ cyari cyasohoye inkuru (inkuru isebanya nk'uko tumaze kumenyera inkuru zabo) aho umucunguzi witwa Richard Udahemuka yavuze muri iyo nkuru ko radiyo Impala yahindutse radiyo Muhabura (kanda aha usome iyo nkuru). Ntabwo nziduwe no kugira ibyo mvuga ku magambo yuzuye urugomo uyu mucunguzi yakoresheje, nziduwe no kuvuga gusa ku bijyanye na radiyo Muhabura cyangwa Impala kuko dusanga zombi nta kibi nta macakubiri zashyize mu baturage cyangwa ngo zibibe inzangano hagati y'abantu nk'uko bisa n'ibiri gukorerwa mu « http://ikazeiwacu.fr/ » muri iki gihe.
 
Radiyo Muhabura n'icyo yari igamije
 
Radiyo Muhabura yari radiyo FPR yakoreshaga bakiri mu buhungiro. FPR yakoresheje uburyo bw'itangazamakuru mu kumvikanisha ikibazo cy'impunzi yavugaga ko irimo irwanirira. Mu buryo bw'itangazamakuru habamo gukoresha inyandiko, gukoresha za media, gukoresha radiyo, n'ubundi buryo bwose butuma ugeza ubutumwa bwawe ku bagutega amatwi.  Mu butumwa bukomeye radiyo Muhabura yatambutsaga harimo gusobanurira isi yose ko ubutegetsi bwa MRND bwariho mu Rwanda bwabangiraga gutahuka (niho propaganda ya FPR yari ishingiye), bityo bakayifashisha basaba inkunga no gufashwa gutaha iwabo.
 
Tutagiye muri menshi rero, iyo bishoboka radiyo ishyirwaho ngo ushobore gucengeza amatwara ajyanye n'intego zawe. Niba muri iki gihe haba hari umunyarwanda uri mu gihugu cyangwa hanze yacyo ugitekerezako impunzi za mbere ya 1990 zitari zifite uburenganzira bwo gutaha ngo zifatanye na MRND kubaka igihugu, byaba bibabaje. Dore ingorane radiyo Muhabura yagize: kuba hari ababona radiyo Muhabura mo ikintu kibi ni uko badashaka kumva ukuri kw'aho ibintu bigeze cyangwa se bakaba bagikeneye kubona ubusobanuro (ibyo aribyo byose radiyo Muhabura yageze ku ntego FPR yayishagaho).
 
Nyuma yo gufata igihugu, bya byiza byose FPR yizezaga abanyarwanda, kwa guhuza abanyarwanda, ntibyakozwe. FPR yahinduye nkana gahunda zose, bituma abantu bose bayizinukwa ndetse banazinukwa n'imibereho yayo yo mu buhungiro. Iyi rero ikaba ingorane ikomeye radiyo Muhabura yahuye nayo. Iyo FPR iza gukora neza nyuma yo kugera ku butegetsi, radiyo Muhabura iba iri no muri radiyo zigenga zikorera mu gihugu ! Ibi rero byabazwa FPR – Kagame muri iki gihe wabeshye abanyarwanda ataretse no kubica urubozo.  
 
Radiyo Impala n'icyo igamije
 
Niba uko nabibwiwe ari byo, Radio Impala ni radiyo impuzamashyaka CPC iri gukoresha muri iki gihe mu buhungiro. Ubu irakoreshwa nka kimwe mu bitangazamakuru CPC yifashisha ngo igeze kubayumva ubutumwa bujyanye n'intego zayo. Ikindi ni uko mu ntego zayo nayo harimo kumvisha amahanga ko FPR ikwiye kureka impunzi z'abanyarwanda ziri hanze ubu zigataha nta mananiza kandi zikagira uruhare mu miyoborere y'igihugu. Ibi kandi tuzi ko FPR itabikozwa kuko ishaka ko bataha buduma kandi bakagera mu Rwanda nta jambo. Ikindi kandi muri iki gihe impunzi ziri hanze zifite amaradiyo menshi n'ibinyamakuru byinshi n'ubundi buryo bwinshi bujyanye n'aho isi igeze, bwo gutambutsamo ubutumwa.
 
Ngarutse ku ma radiyo navuga nka radiyo nyine Impala, radiyo Itahuka, radiyo Ikondera, radiyo ijwi rya rubanda, n’izindi. Umuntu rero yakwibaza impamvu uwanditse kw’Ikazeiwacu.fr yarahisemo gufata radiyo Impala akaba ariyo atunga agatoki ayineguriramo radiyo Muhabura, ndatekereza ko uwanditse iyo nkuru yashakaga kumvikanisha ko yabonye radiyo Impala ifite imbaraga zikomeye kuburyo nayo ishobora kuzumvikanisha programme politiki ya CPC nk’uko Radiyo Muhabura yashoboye kumvikanisha ibitekerezo bya FPR igatsinda. Ikibabaje ni uko iyo nyandiko, kimwe n’iziganje kw’ikazeiwacu muri iki gihe, iri gutiza umurindi umunyarwanda tubona akora nabi kurusha abandi, ari we Perezida Paul Kagame na FPR ye, kandi icyo kinyamakuru k’ikazeiwacu.fr kibeshya ko gikorera opposition!
 
Kuki uwanditse iyi nkuru yahisemo Radiyo Impala?
 
Iki ni ikibazo buri muntu yakwibaza akagishakira igisubizo akurikije uko intambara opposition irimo kurwana na Kigali ihagaze. Ariko ari radiyo Impala ari na Radiyo Muhabura ntaho twigeze twumva ayo maradiyo yombi ahamagarira abanyarwanda gukora amahano. Kubera isuura mbi FPR yasiize uwo baziranye n'uwo bigeze kumenyana wese, byatumye uwanditse iyi nkuru ku ikazeiwacu.com yerekanako radiyo Muhabura yakoze nabi. Kuba radio Impala ari radiyo ikoreshwa na CPC, kandi CPC ikaba ibangamiye FPR n'ikazeiwacu.fr (turabibona ko mu bandika ku ikazeiwacu bose ko bafitiye urwango CPC) bihita byumvikanako umuyoboro wose yakoresha isakaza amakuru ku bantu, ikazeiwacu.fr rizawubonamo ikinegu nk’uko intore za FPR nazo zibibona!
 
Ntagushidikanya ko uriya mwanditsi n’abo akorera, bagomba kuba bafitiye ishyari Radiyo Impala kubera ko mu ma Radiyo yo hanze yamamaza opozisiyo, Radiyo Impala ari yo yonyine yumvikana ku murongo wa “short waves” mu Rwanda no mu bindi bihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda, mu gihe andi ma Radiyo yo yumvikanira gusa kuri Interneti, bityo akaba mu by’ukuri atarashobora kugeza ubutumwa ku baturage basanzwe (rubanda rwa giseseka, twashimira radiyo itahuka ko ubu isigaye yumvikana kuri telefoni zigendanwa).
 
Birabe ibyuya rero ejo ariya maradio yose ari muri opposition atazitwa “Muhabura” kubera ko adashyize muri agendas zayo gahunda z'ikazeiwacu.fr, bityo bigakomeza gutiza umurindi uyu mwicanyi bitaretse no gusenya opposition. 
 
Umwanzuro
 
Ntidukwiye gukomeza guhembera inzangano ngo ni uko ibintu bitari kunyura mu nzira dushaka. Inzira ni nyinshi kandi zose zigera i Roma. Haramutse hari ubutumwa buhamagarira abantu kwicana bwaba bwaranyuze kuri Muhabura, hanyuma na Leta ya Kigali ikumva ko BBC yayibangamiye, byaba byiza ibyo bibazo byombi bishyikirijwe inkiko ariko radiyo Muhabura ntibe  ruvumwa kuko nibura twamaaze gusobanukirwa ko impamvu FPR ya kera yashyiraga imbere zari zifite ishingiro (Muhabura yakoze akazi kayo) kandi iyo MRND iza kwemera hakiri kare zikaganirwaho ntabwo igihugu kiba cyaracuze imiborogo kariya kageni, none dore n'ukuri gutangiye gushyirwa ahagaragara.
 
Kimwe na CPC rero, ibyo aya mashyaka ayibumbiyemo asaba FPR muri iki gihe akoresheje radiyo Impala, ni ngombwa ko biganirwaho hakiri kare amazi atarenga inkombe. Ikinegu rero gishyirwa kuri aya maradiyo yombi nta shingiro gifite kuko ashyira mu bikorwa gahunda z’amashyaka yazishyizeho, kereka nyiri ukubivuga niba yari afite indi message yashakaga  kutugezaho twe nk’abaturage radiyo Impala ikamutambamira. Itangazamakuru kandi burya ririgenga, ku buryo binyuranyije n'amategeko gufata ikinyamakuru kimwe ukakigeraranya n'ikindi ugamije gusenya no gusebanya gusa. Radiyo Impala iramutse yarabaye nka radiyo Muhabura si ikinegu kuko ntaho dusanga zarahamagariye abantu gukora ibibi: kwamagana MRND (Radio Muhabura) byari ngombwa nkuko ubu kwamagana FPR (Radiyo Impala) ari ngombwa bitewe n'imikorere idahwitse mu mpande zose. Icyangombwa ni uko imiyoborere yabayeho nyuma ya MRND itakongera kubaho nyuma ya FPR.
 
Twe rero tuba hano mu giturage mu Rwanda twababwira ko radiyo BBC na Radiyo Impala biteye ubwoba Paul Kagame n’abambari be bamushyigikiye kuko ibitekerezo n’amakuru anyura kuri izo radiyo zombie agera kubanyarwanda bose!
 
 
 
Mu izina ry'Association TEBUKA
NTIBIZIGIRWA Anaclet, Président
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Ntibirngirwa ukunda ik? Sinzi niba wara menye uko Habyara yapfuye ni byo yari avuyemo. uretse kwigira nyoni nyishi ni iki kikwereka ka ko FPR yari yiteguye gusangira ubutegetsi na abandi banyarwanda?Ngo FDRLni ihindure izina(GASANA, TWAGIRAMUNGU ),na abandi nkabo. ufite a hidden agenda yo kwibasira Ikaze iwacu nkumwe mu muyoboro ukomeye wo kuburira Abanyarwanda. byagaragaye ko dufite poor leadership hanze yigihugu. dukeneye Abagabo n'Abagore nkabwana Maitre Ntaganda na Madamu Ingabire. ni mureke kuvangira abashaka gukora mufite ibyo mushyaka kugeraho kandi bitari byiza. ni iki Habyarimana Atabakoreye ! cyari gutuma batifuza gusangira ubutegetsi nabandi mpaka bamwishe bakabwikubira. none ngo bari barahejwe mujye mumenya gutandukanya politic na ukuri. uko bigaragara ntabwo uri Padira ahubwo uri Umunyapolitiki mbi nki yo maze kubonana abandi nkawe. twe abaturage turababaye cyane mwidushyinyagurira ibyacu bizi Imana. ibihe byiza.
Répondre
D
Niyonzima uvuze ukuri< uriya mu padiri arimo aravuga amateshwa.
K
Bwana Padiri Fortunatus ibi bintu wadukanye by'amacakubiri bihabaye no kuba warihaye Imana , keretse niba ubeshya ukaba warihaye Rukokoma Tawgiramungu cga warihaye Rubanda: Mbere ndagirango nkumenyeshe ko uwakubwiye ko Radio Impala ari iya CPC yakubeshye kuko Radio iriho mbere yuko CPC ibaho. None se CPC yabanje kugira Radio itarashingwa? Usubire ubaze neza uwabikubwiye kuko yakubeshye. Ese ubundi ko mbona witiranye CPC na Twagiramungu? Twagiramungu yirukanwe muri CPC kubera ubugambanyi n'indimi nyinshi. Nawe ubwawe Padiri ni wowe washoye inyandiko aho RDI yasinyanye amasezerano na FCLR, Tawgiramungu niwe wari wasinye mumwanya wa DRI, Byiringiro asinya mumwanya wa FCLR. Igitangaje na none ni uko wongeye gusohora indi nyandiko aho Tawgiramungu avuga ko atazi FCLR Ubumwe, none se koko Padiri n'amashuri wize usanga iyo mvugo ya Twagiramungu ari wagenderaho? Wikabya rwose ngo ukomeze kuroha uyu musaza cga umusazi mumwobo.<br /> Uretse kwirengagiza nta muntu n'umwe uzarwanya FDLR ngo ayishobore kuko mu Rwanda n'abambari babo bakeka ko FDLR ari bariya bari mu ishyamba rya Congo gusa. Kwaba ari ukwibeshya cyane kuko FDLR iri mumitima ya benshi, FDLR iri mu Rwanda, Canada, USA, Europe, Zambia ,Malawi, South Africa, Congo Brazzaville n'ahandi ntiriwe ndondora, kwirirwa rero umuntu ajya kumarira impunzi zo muri Congo ku icumu ngo arimo kurandura FDLR ni uguta igihe.Ubu ishaka rifite ingabo ni FDLR yonyine tujye tuvugisha ukuri. RNC nayo yarimo yisuganya ngo igire ingabo cga ifatanye na FDLR ariko urupfu rwa Karegeya rwarabashegeshe ari uko umugabo aguye siko ameneka ndizera ko barimo kongera kwisuganya bagashaka ingabo zafatanya na FDLR. FDLR ubu nubwo yitwa FDLR ariko umuntu wese urwanya Kigali ari muri FDLR cga RNC, FDU Inking, ibindi ni urwenya , d'ailleurs nta n'andi mashaka abaho uretse gukora udushirahamwe kubera inyungu runaka. Umuti w'ikibazo cy'abanyarwanda ufitwe na RNC, FDU Inkingi na FDLR, aya mashaka nabasha gukorana, nta kindi kizaba gisigaye uretse gucyura abanyarwanda kuko Kagame azarara yirutse naho uyu Twagiramungu ni urwenya gusa ni ukumwihorera sinshaka no kugira icyo muvugaho kuko ntacyo aricyo kandi nawe arabizic
Répondre
S
Jean de Dieu uzamutwariki umusaza ishyari nurwango Bizakwicira mumutima gusa iyo atahaba abahutu muba mwarashize turamukunda naho wamuharabika akajana arimumitima yabanyarwanda benshi bashaka impinduka. Shame on you stupide
K
Hiruka imbwa z'abahutu sha ,iminuko gusa ni bidigi biboze MURAGASHIRA!
K
Radio impala ivugira ku yihe mironko ,njye nyumva kandi ivuga ryari <br /> Mbona itangazamakuru ryo hanze ariryo ryatumye twanga Kagame <br /> Njye ibyinshi nabimenye kubera gusoma ibyandikwa na baba hanze
Répondre
D
Ariko muzambwire ni nde nyiri radio Impala? ni UDR cg ni Aloys? Mperutse kumva UDR ivuga ko Aloys yashimuse radio impala, ese ni byo cg ni ukubeshya?
F
KAGAME kuki atajya kurega BBC ariko? buliya BBC yamunaniye harya? rahira ko inyuma ya BBC hatari Government ya England na QUEEN wayo!! buliya wasanga bamaze kumenya ko KAGAME ARI UMWICANYI.Ni nayo mpamvu i Londres bamushatse mu mifuka bagasangamo IBISU
Répondre
P
Imbugita ! Vampires nsa!
M
RTLM yashishikarizaga abahutu kwica abatutsi ntimukabitsinde!
Répondre
D
RTLM yarwanyaga inkotanyi zacengeraga mu migi ngo zisasire ingogo.
M
None se BBC ikorwaho n'abamalayika baturutse hejuru? Ngo Radio mpuzamahang!!!!!!!
Répondre
M
None se BBC ikorwaho n'abamalayika baturutse hejuru? Ngo Radio mpuzamahang!!!!!!!
Répondre
K
Bwana Padiri Fortunatus ibi bintu wadukanye by'amacakubiri bihabaye no kuba warihaye Imana , keretse niba ubeshya ukaba warihaye Rukokoma Tawgiramungu cga warihaye Rubanda: Mbere ndagirango nkumenyeshe ko uwakubwiye ko Radio Impala ari iya CPC yakubeshye kuko Radio iriho mbere yuko CPC ibaho. None se CPC yabanje kugira Radio itarashingwa? Usubire ubaze neza uwabikubwiye kuko yakubeshye. Ese ubundi ko mbona witiranye CPC na Twagiramungu? Twagiramungu yirukanwe muri CPC kubera ubugambanyi n'indimi nyinshi. Nawe ubwawe Padiri ni wowe washoye inyandiko aho RDI yasinyanye amasezerano na FCLR, Tawgiramungu niwe wari wasinye mumwanya wa DRI, Byiringiro asinya mumwanya wa FCLR. Igitangaje na none ni uko wongeye gusohora indi nyandiko aho Tawgiramungu avuga ko atazi FCLR Ubumwe, none se koko Padiri n'amashuri wize usanga iyo mvugo ya Twagiramungu ari wagenderaho? Wikabya rwose ngo ukomeze kuroha uyu musaza cga umusazi mumwobo.<br /> Uretse kwirengagiza nta muntu n'umwe uzarwanya FDLR ngo ayishobore kuko mu Rwanda n'abambari babo bakeka ko FDLR ari bariya bari mu ishyamba rya Congo gusa. Kwaba ari ukwibeshya cyane kuko FDLR iri mumitima ya benshi, FDLR iri mu Rwanda, Canada, USA, Europe, Zambia ,Malawi, South Africa, Congo Brazzaville n'ahandi ntiriwe ndondora, kwirirwa rero umuntu ajya kumarira impunzi zo muri Congo ku icumu ngo arimo kurandura FDLR ni uguta igihe.Ubu ishaka rifite ingabo ni FDLR yonyine tujye tuvugisha ukuri. RNC nayo yarimo yisuganya ngo igire ingabo cga ifatanye na FDLR ariko urupfu rwa Karegeya rwarabashegeshe ari uko umugabo aguye siko ameneka ndizera ko barimo kongera kwisuganya bagashaka ingabo zafatanya na FDLR. FDLR ubu nubwo yitwa FDLR ariko umuntu wese urwanya Kigali ari muri FDLR cga RNC, FDU Inking, ibindi ni urwenya , d'ailleurs nta n'andi mashaka abaho uretse gukora udushirahamwe kubera inyungu runaka. Umuti w'ikibazo cy'abanyarwanda ufitwe na RNC, FDU Inkingi na FDLR, aya mashaka nabasha gukorana, nta kindi kizaba gisigaye uretse gucyura abanyarwanda kuko Kagame azarara yirutse naho uyu Twagiramungu ni urwenya gusa ni ukumwihorera sinshaka no kugira icyo muvugaho kuko ntacyo aricyo kandi nawe arabizic