SPECIAL BURUKINA FASO: Abadepite bashyigikiye perezida bihishe, ingoro yabo yagoswe n'umwotsi! Amakuru ari kugenda ahinduka.

Publié le par veritas

Iyi ni ingoro y'abadepite bo muri Burukina Faso iri gushya!

Iyi ni ingoro y'abadepite bo muri Burukina Faso iri gushya!

19H30 : Mu itangazo yatangiye mu bwihisho yibereyemo, Perezida wa Burukina Faso Blaise Compaorè yatangaje ko asheshe guverinema y'igihugu cye, akaba yatangaje umukwabo mu gihugu nk'uwo mu gihe cy'intambara; akaba yasabye abahagarariye amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi kugirana ibiganiro. Ikibuga cy'indege kirafunze, nta ndege zikigwaho nta nizigihagurukaho; radiyo y'igihugu na televiziyo birafunze. Abakurikiranira hafi ibibera muri Burukina Faso basanga kuba Blaise Compaorè yasheshe leta ye bigiye kurushaho guca intege ubutegetsi bwe!

16H50: Perezida wa Burukina Faso Blaise Compaorè yaburiwe irengero, kuri aya masaha ya nyuma ya saa sita ntabwo abantu bazi irengero rye kuko aho yagombaga kuba ari hose atagaragara ,ibyo bikaba byemezwa n'abanyamakuru benshi ndetse n'abahagarariye ibihugu byabo muri Burukina Faso. Blaise Compaorè akaba yaburiwe irengero nyuma y'aho mu rugo rw'umwe mu bavandimwe be hiciwe umutage arashwe isasu. Umwe mubarwanya ubutegetsi witwa Bénéwendé Sankara yabwiye itangazamakuru ko aho ibintu bigeze Blaise Compaorè agomba kuva kubutegetsi kugira ngo ituze rigaruke mubaturage! Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bemeje ko bashyigikiwe n'abasilikare bakaba bateganyije imibonano n'abakuru b'ingabo kugira ngo barebe ikigomba gukorwa.

14H18: -François Compaorè, murumuna wa perezida wa Burukina faso Blaise Compaorè yafatiwe ku kibuga cy'indege cya Burukina faso agiye guhunga.

-Muri aya masaha ingabo za Burukina Faso zarekuye urufaya rw'amasasu ku bantu bari mu myigaragambyo, imirwano ikaba iri kubera mu marembo y'ingo y'umukuru w'igihugu cya Burukina Faso, muri iyo mirwano umuntu umwe amaze kuhasiga ubuzima.

-Ibiro by'ubuyobozi n'ikicaro cy'ishyaka rya perezida Blaise Compaorè biri mu mujyi wa kabiri mu bunini witwa Bobo Dioulasso bimaze guhabwa inkongi y'umuriro.

-Mu murwa mukuru wa Ouagadougou, ingoro y'inteko y'abadepite b'icyo gihugu yafashwe n'inkongi y'umuriro.

-Umuvugizi wa leta ya Burukina Faso yatangaje ko icyifuzo cyo guhindura ingingo ya 37 yo mu itegeko nshinga ibuza Blaise Compaorè kuzongera kwiyamamaza gihagaritswe, abadepite bakaba batagomba guhindura iyo ngingo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 30/10/2014 abantu benshi bigaragambya bashoboye kwinjira mu ngoro y’inteko ishingamategeko y’igihugu cya Burukina Faso iri mu murwa mukuru wa Ouagadougou. Abigaragambya bamenaguye inzugi, amadirishya n’ibindi bikoresho biri mu ngoro y’abadepite, icyo gikorwa cyakozwe n’abigaragambya mu rwego rwo kubuza abadepite b’icyo gihugu bari biteguye gutora itegeko ryemerera perezida w’icyo gihugu kuzongera kwiyamamaza, abigaragambya bamaze no kwigarurira radiyo y'igihugu.

Imodoka 18 zari imbere y’ingoro y’abadepite zatwitswe n’abigaragambya kimwe n’imodoka zari ku kibuga cyo hanze nazo zanginjwe bikomeye, muri aka kanya twandika iyi nkuru ingoro y’abadepite ba Burukina Faso yafashwe n’inkongi y’umuriro hanze yayo hakaba hari kugaragara umwotsi mwinshi cyane w’umukara! Indege ya kajugujugu iri kugenda hejuru y’ingoro y’abadepite b’icyo gihugu.

Abadepite bashyigikiye perezida Blaise Compaorè bashoboye kwihisha n’ubwo aho bihishe hatatangajwe, abashinzwe umutekano bashoboye kurasa imyuka iryana mu maso ariko baza kuganzwa n’abigaragambya nabo barahunga. Urubyiruko rushyushye cyane nirwo ruri imbere y’abigaragambya rukaba rwaririmbaga indirimbo zivuga ko ruje kubohoza ingoro y’abadepite ba Burukina Faso.

Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
Mu rwanda tuzabigeraho ryari?
Répondre
D
imana irinde abanyarwanda indi ntambara ababyeyi twarashavuye bihagije
K
@simon mu Rwanda byaratangiye ariko bucece
W
ABASORE BO MURI BURKINA FASO BABWIYE TELEVIZIOYO FRANCE 24 NGO IBWIRE ABAPEREZIDA BA AFURIKA BOSE BIBWIRA KO BAGOMBA GUTEGEKA KUGEZA BAPFUYE KO BIBESHYA, UBUTEGETSI NI UBW'URUBYIRUKO. HAA HAHAHA AKIMBWA KASHOBOTSE

MUREBE VIDEO UBUTUMWA ABASORE BOMURI BURKINA FASO BAHA ABA DICTATORS BOSE BO MURI AFURIKA
https://www.youtube.com/watch?v=PWLJKyJfs78
Répondre
N
Abanyarwanda twari dukwiye kwerekanako tutasigaye inyuma mumitekerereze. ntabwo prezida na bandi bategetsi tubabereye ababoyi ngo bajyebirirwa mumadege twe turimo kurira. tugire ubutwari bwo guhindura ibintu kuko bitasa iminsi irenze irindwi. baturage muhaguruke kuko ni mutitabara nta numwe uzabibakorera. twereke abandi aho tugeze mumitekerereze. duhagurukane ibakwe. abasoda bahe umwanya abaturage bahindure amateka, batiriwe bongera kugira abana babo imfubyi ngo bararasanira utabitayeho.
Répondre
U
Mafene ngiye mu mugi nubona aho uvumba net ; bakunshyikirize iyi ntashyo : "Komera mwana wanjye . " Waravutse nk'abandi ; ni kuki uhigwa ngo wanduje umugi ngo nta nkweto wambaye ? Kandi jye wakwibarutse ntanga imisoro n'ama taxes y' urudaca mu dufaranga mvuye guhingiriza ? Igihugu nawe ni icyawe . Vuga agasengesho iyo uri kubundabunda, nanjye ndikiriza mu bucakara niberamo buri munsi : Yezu yagize ati : iyo babri cg batatu banyiyambaje mba ndi kumwe nabo . Mayibobu mwana wanjye komera uzirikane uwiteka !
Répondre
G
Murinzi wa gereza ni wowe ubwirwa . Urabizi kimwe natwe ko abenshi urinze bazira ubusa ( kudashyigikira rusahurira mu nduru ) ruma uhuha iby'isi ni gatebe gatoki ; wabona ejo muguranye . Niwiraza inyanza ; igihe nikigera ntuzatayanjwe ! Agapfa kaburiwe ni impongo . Abakunda amahoro mwese iyo muva mukagera
Imana ibahezagire mu biganza byayo !
Répondre
K
Ngayo banyarda urugero ngururiya, igihe cyo kumva ko ari wowe gusa ushobora kuyobora igihugu cyarahise ndabwira mutima muke wo mu rutiba muhaguruke twereke ziriya mbwa zidusuzugura kandi aritwe gihigu

Kagame ni wowe utahiwe uzibeshye ngo urebe uko agahu gahura n'umunyutsi
Répondre
R
Namwe basirikari bacu . Mwitegure . Muri abanyarwanda kandi turabakunda ! Dushyire hamwe ; twitaze abanzi n' abicanyi ; ba rusahurira mu nduru...muvandimwe ntuzibagirwe ko ntawe amahoro asharirira. Murambe . Turi kumwe !
Répondre
A
Bavandimwe dukunda cyane b'abahutu,b'abatutsi;b'abatwa mukunda amahoro n'ukuri ; muri benshi beza mukeneye kurya duke tw'ineza mu bumwe n'amahoro !!! Ni mukanguke burakeye !!! Turarambiwe!!! Twese tuvugire rimwe tuti : " stop !!!!!! " ku bwicanyi bumaze imyaka irenga 25 mu gihugu cyacu . Imana idufashe kandi iduhe imugisha !
Répondre
K
Ariko se aba baperezida barashaje cyane ntibakijyanye nigihe tugezemo, kandi abenci babanje kumena kumaraso bararya barahaga none izuba riraje ribazimireho mureba
Répondre
K
Ariko se aba baperezida barashaje cyane ntibakijyanye nigihe tugezemo, kandi abenci babanje kumena kumaraso bararya barahaga none izuba riraje ribazimireho mureba
Répondre
J
Nikuriya Revolution Française yatangiye!Kabila,Kagome...murarye muri manga!!Ntanumwe ushobora gahaharika ukuri kwa Abaturage...Ninkuko ntawari gutangira insorensore z'Abanyarwanda igihe cya jenoside.
Kompaoré ukp yishe inshuti ye magara Sankara twese turabizi...Tout se paie ici bas!Uko Kagane yica Abanyarwanda twese turabizi.Ariko amazi ntarenga...Kagame yisubiyeho yagororerwa imbabazi...mbese abaye nka Apostle Paul!!!
Afrique est le berceau de l'humanité,ejobundi tuzongeraho Berceau de Revolutions Démocratiques!
Gue viva,gue verra!
Répondre
K
Nuko bizaba bimeze ejobundi bwira shobuja aguhembe uhambire amabinga .
Répondre
M
Utahiwe ni Kagame Paul
Répondre