Rwanda: Nk'uko Inkotanyi zanze gutaha zikoreye amaboko, natwe ntituzataha tuyikoreye ! (Faustin Twagiramungu)
Kuri iki cyumweru taliki ya 3/08/2014 Ikondera ryashyize ahagaragara ikiganiro yagiranye na Bwana Faustin Twagiramungu uzwi ku izina rya Rukokoma. Icyo kiganiro kikaba cyaribanze ku « myaka 20 ya FPR ifashe ubutegetsi mu Rwanda ». Bwana Faustin Twagiramungu akaba ari inararibonye muri politiki y’u Rwanda, mbere y’umwaka w’1994 yari perezida w’ishyaka MDR, icyo gihe akaba yarayoboraga n’Impuzamashyaka ya FDC (Forces Démocratiques pour le Changement) yari ihuriwemo n’amashyaka MDR, PSD, PL na PDC. Kubera ingufu ishyaka MDR yari ayoboye ryari rifite muri icyo gihe byabaye ngombwa ko iryo shyaka rihabwa umwanya wa ministre w’intebe muri guverinema y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi. Muri iki gihe Bwana Faustin Twagiramungu ni Perezida w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza akaba n’umuyobozi w’impuzamashyaka CPC (Coalition des Partis politiques rwandais pour le Changement).
Mu kiganiro yagiranye n’Ikondera kubyerekeye imyaka 20 FPR iri kubutegetsi, yavuze ku majyambere yagezweho n’abakuru b’ibihugu babanjirije Paul Kagame cyane ko bo baheraga kubusa, yasobanuye ko iyi myaka 20 y’ubutegetsi bwa Kagame yaranzwe n’ibintu byinshi birimo :
-Kuba Paul Kagame yarabujije umuryango w’abibumbye kuza gutabara abanyarwanda bicwaga mu mwaka w’1994 no gusenya amazu y’abaturage ngo bigaragare ko intambara yasenye byinshi mu nyungu zo gusaba imfashanyo nyinshi. Twagiramungu akaba avuga ko igihugu kidatera imbere kubera amazu gusa, ahubwo igihugu gitera imbere kubera imitegekere myiza, akaba yaratanze urugero ku gihugu cya Koreya y’epfo.
-Twagiramungu Faustin asanga igihugu gikeneye amahoro, abanyarwanda bakagira ubumwe n’ubwiyunge. Muri iyi myaka 20 Twagiramungu asanga FPR yarayimaze ibyina intsinzi no gukora politiki yo gukiza bamwe no gukenesha abandi. Twagiramungu yakomeje avuga ko muri iyi myaka 20 y’ubutegetsi bw’inkotanyi abanyarwanda bayimaze babunza akarago, bahunga kugeza na nubu bagihunga !
-Muri iyi myaka 20 abanyarwanda bamaze kumenyera ko iyo Kagame agiye kuvuga ijambo baba biteguye ko bagiye kumva ibitutsi, amagambo yo kwishongora no kubatera ubwoba aho kumva ijambo ry’umukuru w’igihugu ribahumuriza. Twagiramungu avuga ko iyi myaka 20 y’ubutegetsi bwa FPR ari igihombo (bilan négatif) ikaba yararanzwe n’ubwicanyi ndengakamere nk’uko raporo maping ibigaragaza.
-Bwana Faustin Twagiramungu avuga ko indwara ikomeye abanyarwanda bafite ari ubwoba ; Twagiramungu avuga ko perezida w’Amerika Géorge Bush yatewe inkweto n’umunyamakuru muri IRAK ariko akaba yibaza niba abanyarwanda nabo barabuze inkweto ngo bazitere ubatsikamiye. Twagiramungu avuga ko guhindura ibintu mu Rwanda bisaba ko muri politique amashyaka yose agomba kwishyira hamwe agahuza ingufu. Twagiramungu kandi yavuze ko abaye umuyobozi w’igihugu agomba kubaka urwibutso rw’abahutu bishwe mu Rwanda no muri Congo.
-Twagiramungu yavuze no kubindi bibazo binyuranye bivugwa ubu muri politique, kuri FDLR n’ibindi byinshi.
Ubwanditsi