Rwanda: Paul Kagame yizihije umunsi w'ubwigenge yikoma abafaransa ! Ese kuba ubufaransa butamukurikirana ku kibazo cy'indege si uko haba harimo ibanga?

Publié le par veritas

Perezida Sarkozy yakira Paul Kagame muri Elysée 2010

Perezida Sarkozy yakira Paul Kagame muri Elysée 2010

[Veritasinfo yabivuze kera ko Paul Kagame afite uburwayi bwo kudasinzira , none uyu munsi taliki ya 01/07/2014 nyirubwite yabyivugiye muri aya magambo: Umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru Reuters, yabajije uko Perezida Kagame afata ibikorwa bivugwa ko Umutwe wa FDLR waba ushyira intwaro hasi no kuba waritabiriye inama yabereye mu gihugu cy’Ubutaliyani. Ubwo Perezida Kagame yasubizaga icyo kibazo yagize ati “Ngewe ubwange mpangayikishijwe n’ibi bintu, sinsinzira kubera ibyo bintu, ikibazo bakigize ikintu gikomeye cyane. FDLR ifite uruhare muri Jenoside. Reba uko aba bantu bakoze Jenoside bakomeje kwidegembya mu mijyi y’ibihugu duturanye no ku isi, bakagombye kujyanwa mu butabera.” (source umuseke.rw)]

 

Kuri iyi taliki ya 01/07/2014 ni umunsi wo kwibuka imyaka 52 u Rwanda rumaze rubonye Ubwigenge. Kuri iyi taliki Paul Kagame perezida w’u Rwanda yawibutse ajya kwita amazina ingagi maze aha n’ikiganiro abanyamakuru. Muri icyo kiganiro Paul Kagame yiyamye abantu bamubaza aho yashyize aba FDLR ibihumbi 11 batashye mu Rwanda baburiwe irengero ! Kagame yongeye no kugaruka ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa akaba asanga uwo mubano udashobora kuzanzamurwa no gukora amanama ngo ahubwo bisaba ko abafaransa bamwe bahindura imyimvure bakemera uruhare bagize muri jenoside kandi bakabisara imbabazi !
 
Hagati aho i Luanda mu gihugu cy’Angola hateraniye inama y’abaministre bo mu muryango wa SADC na CIRGL. Muri iyo nama hagomba gusuzumwa ikibazo k’ingorabahizi cya FDLR n’ibibazo bitarangira bikunda kugaragara k’umupaka w’u Rwanda na Congo. Iyi nama akaba ari akanya kuri leta y’u Rwanda na Congo mu gusobanura neza amakimbirane yahanganishije ingabo z’ibihugu byombi ubwo zarasanaga ku italiki ya 11/06/2014 abasilikare ba Congo 5 bakahagwa.
 
Ku kibazo cya FDLR, leta y’u Rwanda isanga leta ya Congo na Monusco biri gushakisha impamvu zose kugira ngo hatubahirizwa icyemezo cya ONU cyo kurasa FDLR. Abayobozi ba Kigali bakaba baragaragaje uburakari bukabije bitewe ni uko abayobozi bakuru ba ONU n’intumwa z’ibihugu bikomeye mu karere k’ibiyaga bigari (Les Envoyés spéciaux) baragiranye inama n’intumwa za FDLR i Roma mu Butaliyani ; ibyo bigatuma FDLR ihabwa agaciro gakomeye mu rwego mpuzamahanga aho kuyirasa !
 
Muri iki gihe, hari aba FDLR bagera kuri 200 bamaze gushyira intwaro hasi bakaba bari mu bigo bicungiwe umutekano n’ingabo za Monusco, kuri leta  ya Congo ikaba isanga icyo ari igikorwa cyiza kigomba gushyigikirwa . leta ya  Congo igira iti : «Niba leta y’u Rwanda ikomeje kwanga kugirana ibiganiro nabo (FDLR) hazakorwa iki ? Ni ngombwa ko icyo kibazo kijya mu nshingano z’umuryango mpuzamahanga, ukita kuri FDLR kugira ngo igikorwa cyo gutanga intwaro gikomeze kubushake » Leta  ya Congo ishimangira ko FDLR itagomba kuguma kubutaka bwa Congo, ibyo kandi n’umuyobozi w’agateganyo wa FDLR Byiringiro Victor niko abibona, ndetse we akavuga ko FDLR itagomba kujyanwa kure y’umupaka w’u Rwanda kandi aricyo gihugu cyabo bagomba kujyamo !
 

      Sarkozy yizeza Kagame ko azamugumana kumutima!

Tugarutse ku kiganiro Paul Kagame yahaye abanyamakuru akongera kwikoma abafaransa, tukongeraho n’ibibazo afitanye n’abaturanyi, dusanga hari ibibazo byinshi bigomba kwibazwa ! Niba Paul Kagame afitanye ikibazo n’abafaransa bamwe ashinja jenoside, igihugu cya Congo, Afurika y’epfo, Tanzaniya… byo bapfa iki ? Mu gitondo cyo kuri iyi taliki ya 1/07/2014, Perezida Sarkozy wayoboye Ubufaransa yashyizwe mu maboko ya polisi kubera ibyaha akekwaho, niba Ubufaransa bushobora gufunga perezida wabwo ni kuki bananirwa gukurikirana ikibazo cy’indege cyabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda ndetse n’abafaransa bakagwa muri iyo ndege ? Icyo kibazo k’indege gikurikiranywe byatuma Paul Kagame asobanura neza uruhare rw’abafaransa bamwe ashinja kugira uruhare muri jenoside bagahanwa ndetse bigatuma nawe (paul Kagame) amenya uruhare rwe muri jenoside yashoje mu Rwanda aho gutunga abandi agatoki gusa we akigira umumarayika !
 
Ese aho kuba Ubufaransa budakurikirana ikibazo k’ihanurwa ry’indege ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda sibyo biha imbaraga Paul Kagame zo gukomeza gushyira icyo gihugu mu majwi ? Ese aho abafaransa ntibaba banga gukurikirana icyo kibazo k’ihanurwa ry’indege, bagahitamo kureka Kagame gukomeza kwidoga kuko bazi neza ko basangiye ibanga ? Isi yose ikeneye kumenya ukuri kuri ibi bibazo !
 
Ubwanditsi

Commenter cet article

mushinowanyu 05/07/2014 13:05

imyaka 20irashize u rda rygushije isyano,f.p.r yaje ishaka ubutegetsi ihitamo kwica no kwicisha abanya rda ibyo bavuga ngo babohoye igihugu ni igiparu bitera bakaniseka ,Imana ikomeze ihe inzira karengane zose zahasize ubuzima iruhuko ridashira .uza kubohora iguhugu aza agisenya ?igusubizo ni yego iyo abakirimo nta gaciro cg akamaro bagufitiye.ngaho nimwibyinire

mushinowanyu 05/07/2014 12:51

imyaka 20irashize u rwanda rugushije i jambo

Mbonyingabo Jean 02/07/2014 08:43

Nibyo abafransa baba barafashe abagore mugihe kintambara, ariko kugumiza kwemera kwita abagenosideri nabyo ntibyumvikana koko. Ibyaribyo byose dukeneye ubutabera byukuri butavanzemo amarangamutima ya Clinton yabereye arusha.

umuvumbuziwintore 03/07/2014 18:40

Abagore bafashwe kungufu niba bahari rwose bakwiye kurenganurwa! Arikose abagore batanze insinzi baziha inkotanyi bo aho mwita ku "ngufu" barahagira? Yewe batanze insinzi batitangira itama SIDA sugukwira mu banyarwanda sinakubwira none ngo kungufu. Ariko ubundi kungufu nihe??????????

Mbonyingabo Jean 02/07/2014 08:40

Abatutsi bavugije ifirimbi itangiza umukino (guhanura indege). Abahutu bajyamukibuga barakina (bica abatutsi). Abatutsi barogeza, nonese dushime nde turekende? Ubutabera nibwo bukenewe kuribose kandi igihe kizagera bubeho.

umuvumbuziwintore 03/07/2014 18:33

Kwica ntabwo ari umukino! gusa washatse kubivuga mumvugo ijyanye n'igihe turimo kimikino yigikombe cy'isi, ariko ntiwagereranyo ibitagereranyika.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Umusazi bamuhaye amata mu cyansi n'ibijumba ararya arijuta aragenda. Umunsi ukurikiyeho agarutse ngo kugirango barebeko hari akenge agifite bazana igisheshe cy'amase n'amaganga mu cyansi asomeje ati" IBIDAHUYE NI IBI" none ntitukagereranye amaraso yamuntu yamennye ni imikino.

humura 01/07/2014 18:57

IYo utari umwenegihugu nyawe ntacyo wumva bigutwaye gutesha agaciro ikitwa igihugu ubarirwamo.Sarkoz yicishije Kadhafi kugirango azimanganye idene yaramurimo.ntabwo ubuhemu bugenderaho.Yaje mu Rwanda kubera inyungu ze ntabwo zari izi ubufransa.rero ubufransa bugomba kwishyura kuko kurongora mu gihe cy'Intambara kandi waje ufite mission definie nabyo birahanirwa nicyo nenga abazungu.

Kabayija 02/07/2014 01:14

France ni igihugu giteye imbere kandi gifite demokarasi. Polisi yaho izi icyo ikora. None se Polisi yo mu Rwanda yahamagaza Kagame kandi bafatanije nayo? Ngaho bazabe abagabo bagaragaze ububasha bahabwa n'amategeko urebe ko bo ubwabo batarara barasana bagashira! Nta polisi tugira mu Rwanda, dufite abarinzi barinda iminyago ya afande mkuu! Umusi Imana yatwibutse ikaduha polisi n'igisirikare ibintu bizagenda neza. Abo nibo bahindura vuba kandi kuburyo bworoshye ibintu mu bindi bihugu. Naho abandi bose ni ba "MUNYUZA" na "MUSHIKIWABO"!