RDI : Twebwe urubyiruko twanze kirazira!

Publié le par veritas

Umujyi wa New England muri USA

Umujyi wa New England muri USA

Kuba mu Rwanda rwacu rw’imisozi igihumbi niyo ndoto duhoramo. Twiyemeje kandi tuzi neza ko urwo Rwanda rwacu rwatwibarutse, rufite n’ibibazo igihumbi, ariko twizera kandi twemera ko dushyize hamwe, dushobora kubibonera ibisubizo ibihumbi n’ibihumbagiza. Turambiwe kuba mu bwoba aho umunyarwanda yemera gukora ibitandukanye n’umutimanama we kugirango aramuke.
 
Turambiwe kubaho tutariho, dufite ipfunwe ry’abo turibo, cyangwa se uko twavutse, cyangwa se aho twavukiye, dutinya kugerekwaho icyiswe ingengabitekerezo ya jenoside. Turambiwe ubutegetsi burigisa abo bushinzwe kurinda, abo butishe bukabategeka kwemera ibyaha batakoze ku ngufu batagejejwe n’imbere y’ubutabera.
 
Turambiwe no kuyoborwa n’umuyobozi uvuga amagambo yuzuye ubugome n’agasuzuguro; no kwica abanyagihugu hakabura n’umuntu numwe uvuga ko ataribyo ahubwo bakihutira gukoma amashyi ngo batagaragara nabi ibukuru. Kubera izo mpamvu zose nizindi nyinshi zizwi turarondora ahangaha, twebwe urubyuruko rwa RDI Rwanda Rwiza rutuye muri New England, America, inzira tubona yatugeza kuri ibyo byose ni ukubaka igihugu kizira igitugu n’akarengane, igihugu kigendera ku mategeko kandi kikubahiriza uburenganzira busesuye bw’ikiremwamuntu.
 
Umutekano twifuza kuri buri munyarwanda ni wawundi utuma buri wese abaho akaramuka, kandi akagena ubwe buzima uko imibereho ye y’ahejo hazaza yagenda, bidaturutse ku kiboko n’iterabwoba ry’ ubutegetsi bwa leta. Twifuza kandi duharanira ko mu gihugu cyacu, habaho ubutegetsi buha umuturage ijambo mu bikorwa byose bigamije kumuteza imbere kandi ibyifuzo bye bigahabwa agaciro gakomeye.
 
Uyu ni umuturage wo muri Rutsiro wakubitirwaga imbere y'abana n'abagore ngo ashyikiye FDLR!
 
Twifuza ko buri wese yagira uburenganzira butavogerwa k’umutungo we bwite, kandi mu gihe habaho impamvu y’amajyambere rusange, yatuma umuturage ashobora gutakaza umutungo we bwite agomba kubanza kubisobanurirwa ,nta guhutazwa kandi agahabwa mbere ya byose ingurane inganya agaciro n’byo ashobora gutakaza byose muri icyo gikorwa.
 
Ntitwemera na gato politiki y’ubushoramari ishingiye ku kwambura abanyarwanda utwabo tugahabwa abanyamahanga hakoreshejwe ubujura, ingufu n’amariganya. Tubona ko urubyiruko ariyo mizero y’ejo heza h’igihugu cyacu niyo mpamvu dusanga urubyiruko rukwiye kwigishwa no kumenya neza amateka atavangiye y’igihugu cyacu, rukigishwa indangagaciro z’umuco wacu nkuko abakurambere bawuduhayeho umurage, ibyiza tukabikomeza ibyataye agaciro tukabireka, ibyiza bivuye ahandi nabyo tukabyakira ariko tubanje gushishoza kugirango bitabangamira umuco wacu mwiza.
 
Kongera ubumenyi mu ngeri zose z’ubuhanga bwatuma tujyana n’ikoranabuhanga rigezweho ku isi. Kwirinda no kurwanya amacakubiri yatatanya ingufu z’abanyarwanda hakoreshejwe irondakoko cyangwa se irondakarere n’ibindi byose bihembera urwikekwe, inzangano n’inzigo hagati y’abana b’u Rwanda. By’umwihariko,tubona ko ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda bwatatiye ibyo byifuzo byacu byose bukaba bwarahawe nigihe gihagije cyo kubikosora ariko bukanangira. Kubera izo mpamvu tukaba twebwe urubyiruko twiyemeje gukurikira izindi nzira zose zishoboka kugira ngo ibyifuzo byacu byavuzwe haruguru bigerweho.
 
Twese hamwe nk’urubyiruko duhumuke dukanguke twiyambure umwenda w' ubwoba maze tugere ikirenge mu cy’abatubanjirije. Turashimira amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe yigenga yakomeje kurwanya akarengane kari kubera mu Rwanda. Rubyiruko rero ubu igihe kirageze ngo ibibazo by’u Rwanda tubigire ibyacu. Nta muntu numwe twatumye kudukorera ibyo twagombye kuba turi gukora. Buri wese niyumve ko bimureba, two guhurira mu tubari, mu tubyiniro, mu birori ngo dusangire inzoga, brochettes, dukine agapira ariko nibiza ku kibazo duhuriyeho twese kubibera mu Rwanda, usange buri wese abyitaza.
 
Duhagarike amarangamutima tuganire mu mahoro ibibazo bitureba twese nk’abanyarwanda tubikemure. Twese hamwe tuzabiharanira kandi tuzatsinda.
 
Bikorewe New England, USA kuwa cumi n’icyenda Nyakanga, 2014
 
Belise Gakwaya
Umuyobozi wa Club RDI Rwanda Rwiza New England
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
kuki buri gihe mwandika ibyo kunenga gusa?hari umuntu utazi cyangwa utabona aho igihugu cyacu kigeze?,tumere nkamwe tubatize umuhoro mwongere murusenye!!MUZANDIKE IBYIZA,hanyuma munenge n,ibitagenda ariko ntimukabe ba nta munoza.
Répondre
K
erega bareke ngo bazi ari uko bizahora! baribeshya ndetse cyane rwose! mbagiriye inama baganira tukibanira twese mu mahoro!
Répondre
F
ariko FPR itegereje iki ngo iganire na FDLR ku mahoro? nymara hari igihe KAGAME azakenera kuvugana na FDLR bitagishobotse
Répondre
E
Igihe kirageze abanarwanda babashebkwipakururira ubutegetsi bwa ruvumwa kugirango abanyarwanda bose bagire amahoro iwabo ntawe ubabaza ishyaka barimo bakabihanirwa, bagacirwa amafaranga arumbutse kugiranngo bakomeze kubaho!! Kubaho ni uburenganzira bwa buri muntu utuye u Rwanda!! Hashize imyaka 20 abanyarwanda barahuye n'ingoma itubahiriza ikiremwa muntu. Iyi ngoma ya FPR ikaba yaragiyeho yishe abatavuga rumwe nayo cg ikabafunga kuburyo bava muri gereza baramugaye!! Ntagushidikanya ko u Rwanda ruzabohorwa n'abana barwo!! Kubigeraho abantu bamwe bibwirako ubutegetsi bwaruvumwa bwa FPR INKOTANYI buzivanaho ibyo wese ubitekereza ntakizakorwa ni basubize amerwe inyuma!! Ubutegetsi bubi nkaburiya bugumba kuvaho buri munyarwanda abishyigikiye kandi n'amashyaka yose akishyira hamwe afite inyungu zirengera abaturarwanda. Naho ibyo kuvuga ngo ishyaka rimwe rishobora kubishobora ibyo ntibizashoboka. Mashyaka yose akorera mu gihugu cg ari hanze ni mushyire inyungu z'abaturage imbere kandi mukomeze mwigishe abanyarwanda gukunda igihugu mwirinda amoko n'uturere. Ibyo bintu ni bigerwaho tuzaba dutsinze ririya shyaka rivuga ko u Rwanda nta mateka rugira!! Ni dukomeze twungurane ibotekerezo byo guhindura abanyarwanda bakava mu bwoba batewe na FPR bakitabira kurengera urwababyaye!!
Répondre