Uganda : Perezida OBAMA wa USA yakubise ikiboko Yoweli Museveni !
Byari bimenyerewe ko igihugu cya USA cyamagana gusa inshuti zayo nka Uganda ariko ntikigire icyo gikora, ubu rero byahindutse kuko Perezida Barack Obama uyobora igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano bikaze leta ya Uganda kubera gusuzugura ibyifuzo bya USA byo gukuraho itegeko rihana abatinganyi ! Nkuko bitangazwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, leta zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye leta ya Uganda bimwe mubihano bikaze bigizwe no guhagarika umushahara w’abaministre ba Uganda Amerika yabahaga, kubuza bamwe mu bayobozi ba Uganda bashinjwa guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu gutemberera muri Amerika no guhagarika inkunga y’amafaranga Amerika yahaga igihugu cya Uganda !
Nubwo ibyo bihano byafashwe, leta zunze ubumwe z’Amerika zizakomeza gufasha igihugu cya Uganda guhiga Joseph Koni (byari bizwi ko yapfuye) urwanya ubutegetsi bwa Uganda no gutanga inkunga kubaturage b’abagande babaye. Guhera mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, leta y’Amerika yahagaritse amafaranga yahaga Uganda agenewe guhemba abaministre bayo ! Biratangaje ukuntu Museveni yirata naho abaministre be bahembwa n’igihugu cy’amahanga !! Kubera icyo cyemezo cyo guhagarika uwo mushahara byatumye Museveni yemerera ikipe y’abashakashatsi b’Amerika kuza muri Uganda kugira ngo bashobore kwigisha abagande ibyerekeranye n’imibonano mpuzabitsina !
Nubwo Museveni yemereye abo banyamerika kwigisha abaturage be, ntabwo Uganda yashoboye gukuraho itegeko rihana abatinganyi (abasambana bahuje ibitsina) nk’uko Amerika yari yabisabye none nyuma y’amezi 3 Uganda ntacyo iribwiriza bitumye Amerika iyifatiye ibindi bihano ! Amerika yasanze guhagarika umushahara w’abaministre ba Uganda bidahagije none ifashe ibindi bihano byiyongeraho aribyo ibi bikurikira :
1.Kubuza abayobozi ba Uganda bashinjwa guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu kongera gukandagiza ikirenge k’ubutaka bw’Amerika.
2.Guhagarika inkunga yari igenewe imishinga y’igipolisi cya Uganda n’urwego rw’ubuzima.
3.Amerika yahagaritse inkunga yose yahabwaga umushinga w’ubufatanye bwahuzaga ingabo za Uganda n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Niba igihugu cy’Amerika giteye intabwe yo gucyamura abanyagitugu nka Museveni biha kuyisuzugura kandi ariyo ibahatse (ibabeshejeho) amaherezo umwera uturutse ibukuru wazabona ukwiriye hose, ukazagera no kuri ba giti mu jisho basigaye bacyurira Amerika ibahatse ngo nayo yica abaturage nkuko nabo babica!!
RFI