Rwanda: Impuzamashyaka CPC yifurije Umuyobozi wa PS-Imberakuri Me Bernard Ntaganda kugira ubuzima bwiza.

Publié le par veritas

Nubwo Me Bernard Ntaganda afite intege nke z'umubiri, ibitekerezo bye ntaho byagiye.

Nubwo Me Bernard Ntaganda afite intege nke z'umubiri, ibitekerezo bye ntaho byagiye.

Itariki ya 4 Kamena 2014, inkuru y’ifungurwa ry’Umuyobozi w’Ishyaka PS-Imberakuri, Maitre Bernard NTAGANDA, nyuma y’imyaka ine (4) amaze mu buroko, yashimishije ubuyobozi bw’Impuzamashyaka CPC kimwe n’abayoboke b’amashyaka ayigize (FDLR, PS-Imberakuri, RDI-Rwanda Rwiza na UDR/RDU).
 
Turashimira abamubaye hafi bose bakamusura, bakamugezaho amakuru yishyaka rye nayo mu gihugu muri rusange, kimwe n’abamusuye bagambiriye kumubwira amagambo yo kumuhumuriza no kumukomeza.
 
Turashima kandi tugashimira Maitre Bernard NTAGANDA ubwe, kubera ko yanze kuba ingaruzwamuheto n’inkomamashyi y’ubutegetsi bw’igitugu, akemera gufungwa, azira ibitekerezo bye asangiye n’Imberakuri, ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange.
 
Ubu ibyo bitekerezo bye byabaye imbuto y’ubutwari yatewe mu rubyiruko. Ubu rwahagurukanye ingoga no gukera itabaro, rushishikajwe no guhangana n’ingoma y’igitugu. Icyo rugamije nukugera ku mpinduka ishingiye ku mahoro na demokarasi. Bityo twese tukabana mu Rwanda, dufite ubwisanzure n’ubwubahane.
 
CPC yifurije Umuyobozi wa PS-Imberakuri kugira ubuzima bwiza no gu komeza urugendo rwa demokarasi mu nzira afatanije n’Imberakuri n’andi mashyaka bose hamwe bakageza impinduka na demokarasi mu Rwanda.
 
 
Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 06 Kamena, 2014 
 
 
 
Perezida wa CPC
Faustin Twagiramungu

 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Ntaganda ko tubona ameze atya se ubu Ingabire, Mushaidi,nabandi bameze gute Yewe nukwica umuntu ahagaze pe! Uwimana nkusi Agnes nawe arafungurwa le 18/06/2014 ariko harubwo yavamo mbere yaho gato Tumutegereze ahariwe azagwa mumarembo yagereza, kuko we yarasanzwe ari umunyamagara make nawe brikubuza abantu kujya kumwakira!
Répondre
R
Mr Ntaganda arambabaje, Kagame ni umugome uteye ubwoba, iterabwoba rye rishyingyiye ko abantu bibagirwa abahohotewe nabishwe. Mr Ntaganda baguhaye uburozi, nugyira Imana uzajya hanze bakuvure, ariko barakurangije. Ariko rero FDRL na RNC nibakomeze umurego, abanyarwanda umunsi bazivanaho Kagame, bazaryama basinzire.
Répondre
R
ndibaza nkabantu bayoboye urwanda mubugome bungana getya ikerecyezo bumva baha abana babo nikihe wice abandi bazasigare bahiga abana bawe ubwose wayoboranye abantu ubugwa neza komeza bucya bwitwa ejo kdi uyu munsi nige ejo niwewe
U
Komera komera Imana irakuzi amazina yombi!
Répondre