Rwanda: Barasaba Paul Kagame kurasa kumugaragaro Ntihemuka Methode yanyereje bagahabwa umurambo we !

Publié le par veritas

NTIHEMUKA Methode wanyerejwe na DMI ya Kagame Paul kubera gukora filime kuri ruswa mu Rwanda

NTIHEMUKA Methode wanyerejwe na DMI ya Kagame Paul kubera gukora filime kuri ruswa mu Rwanda

Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa abaturage batabarika baburirwa irengero , bamwe bakicwa abandi bakazagaragazwa n'inzego za polisi hashize amezi atari make. Bisobanye ko Polisi yakarengeye abaturage ariyo isubira inyuma ikabarenganya! Ibyo bintu ni amahano kandi byerekana ko Perezida Paul Kagame n'Agatsiko ke bagikora kinyeshyamba, bagahitamo kuyobora igihugu nk'aho ari ishyamba ritarangwamo amategeko.
 
Perezida Paul Kagame ubwe aherutse kwivugira(Nyabihu) ko arambiwe kujya arigisa abaturage, ko ahubwo noneho ahaye ingabo ze itegeko ngo bajye barasa rubanda ku manywa y'ihangu ! Ni ishyano, u Rwanda ruyoborwa muri ubu buryo bwararigushije .
 
Nanone ariko ibibi birarutana, aho kugira ngo umwana arigiswe, afungirwe mu myobo nk'ígisimba, yicirwe rubozo iyongiyo  kure y'ababyeyi n'abavandimwe, kugeza ubwo anogoka atagira gishyingura, turasaba Paul Kagame rwose ko yajya arasa abacu izuba riva akaduha utwo dusigazwa tw'imibiri yabo , tukirwariza.
 
Ababyeyi n'abavandimwe ba NTIHEMUKA Methode barahangiyitse bitavugwa kubera kutamenya niba uyu musore akiriho cyangwa yarishwe byararangiye. Paul Kagame nk'umubyeyi yakagombye kumva akababaro k'abandi babyeyi baririra abana babo bangizwa n'ingabo ze. Gusa niba adashobora kubyumva muri iki gihe, ntibivuze ko mu minsi iri imbere na we ubwe bitazamugeraho .
 
NTIHEMUKA Methode yavutse taliki ya 1/1/1977, avukira mu Kagari ka Ntango, Umurenge wa Nyabitekeri, akarere ka Nyamasheke. Se umubyara yitwa CAMAKE Matayo, nyina wamwibarutse akaba Esperance Nyirashyirambere . Amashuri yisumbuye yayize i KIBOGORA (GSFAK), Universite ayiga i BUSOGO. Kimwe n'urundi rubyiruko rwose rwize amashuri ariko FPR ikaba idashobora kubaha akazi, uyu musore yatangiye kwihangira uturimo : Yigishaga abantu ibyo gukoresha ordinateri (informatique) , akabikorera kuri Stade i Remera . Yakundaga kwiririmbira kandi yari afite n'urubuga rwa Interneti rwitwa : www.ibirori.com.
 
Icyo dukeka yaba yarazize , ni uko ngo yari yariyemeje gufasha Perezida wa repubulika muri gahunda yo kurwanya ruswa, bityo akaba yari yaratangiye gukora filimi yerekana uko mu Rwanda ruswa(corruption) igenda ihabwa intebe kandi ikangiza byinshi mu gihugu. Ibi ariko ntiyabikoraga agamije kugirira ubutegetsi nabi kuko yahoraga amenyeshaga abategetsi b'inzego zinyuranye aho imirimo yo gukora filime igeze ndetse akabasaba n'inkunga. Yari atuye i Remera (Gasabo).
 
Yafatiwe ku Kimihurura taliki ya 7/4/2014, ahagana mu ma saa kumi, bari mu muhango wo kwibuka. Ababyeyi bagerageje gushakira ku biro by'Ubutasi bya Gikondo, kuko byavugwaga ko aribo bamufite. Ariko kugeza ubu yaburiwe irengero. Abe barahangayitse cyane.
 
Reka dusoze twongera gusaba Perezida Kagame ko niba nta cyiza afite yakorera abana bacu, akaba yariyemeje kubatumaraho, nareke ingeso yo kubarigisa : najye koko abarasira ku kabona bose, nibura aturekere uburenganzira bwacu bwo kubashyingura. Nahere kuri NTIHEMUKA Methode, aduhe umurambo we tuwushyingure.Tubaye tumushimiye kwakira neza iki cyifuzo cy'ababyeyi batagira ingano.
 
 
Marie  Mukaruyange,
Inshuti y'umuryango wa Methode NTIHEMUKA.
Source : leprophete.fr
 
 
 

Commenter cet article

Kami 10/06/2014 10:08

Icyakora leta ya Kagame irakabya! Irimo ibwira amahanga ngo FDLR nitahe mu Rwanda ni amahoro, ayo mahanga ategetse FDLR gushyira intwaro hasi kugira ngo itahe mu mahoro mu Rwanda none Kagame ari kunyereza abanyarwanda avuga ko bakorana na FDLR! Ubwo se amahanga yafata ate u Rwanda? None se umuryango mpuzamahanga wose azawunyereza bitewe ni uko ubu uri gukorana na FDLR? None se aba FDLR nibaza mu Rwanda azabanyereza ko mbona agiye kumara abanyarwanda? Amahurizo aba menshi !!

Morel Witzer 09/06/2014 22:11

Ariko murasetsa! Maze murabanza mukayobya uburari mugahindura abantu ibicucu! Niba se yari yaratangiye kurwanya leta afatanya na FDLR muragira ngo bigende bite? Murabanza mugahindura abantu aba malayika ngo bazize ubusa kandi abashinzwe iperereza baba bamaze kubona ibyo umuntu yijanditse mo.Jyewe uyu muvugira simuzi ariko ibi biramenyerewe ko iyo umuntu yafashwe kubera ibikorwa birwanya leta aba yishoye mo mubanza kumugira umutagatifu hanyuma mugatangira gushinja inzego za leta ayo mahomvo yanyu. Nta kabura imvano kandi mubimenye.Kuki se uriya aba ari we wahiswe mo agafatwa nkuko mubivuga?Mumenye ko Urwanda rufite inzego ziperereza zikomeye namwe iyo muri veritansinfo niba muri abagabo muzaze mwandikire ibi binyoma byanyu i Kigali maze murebe uko intama zambarwa! Un homme averti en vaut deux! Aho muri turahazi.

umuvumbuziwintore 10/06/2014 00:51

Abanditse banditse batabariza uwazimiye, niba arumunyacyaha nagaragazwe, akurikiranirwe ahabona ,naho kumutaba iyo ,akabanza gushinyagurirwa, no guhatirwa kwemwera ibyo atanazi, ibyo bimaze kumenyerwa.Naho gushijwa ko akorana na FDLR icyo kimaze kuba iturufu ishaje kuko ,mwiyemerera ko muzi gucunga umutekano ntaho uwo mwita umwanzi yabanyura, mumenyeko ubu umwanzi w'umuntu aruwo murugo rwe. Nakugirinama , yo gutabariza n'abandi bana b'u rwanda nawe waba uzi baraye kwa Gacinya , i Gikondo( bafungiwe mumazi) nahandi.