RDC : Leta ya Congo irasaba igihugu cya USA kubaha ubusugire bw’inzego zayo !

Publié le par veritas

Ministre Lambert Mende

Ministre Lambert Mende

Nkunko veritasinfo ibikesha radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, leta  ya Joseph Kabila iyobora igihugu cya Congo, irinubira ko ibihugu by’amahanga bivogera ubusugire bw’inzego z’igihugu cyayo. Mu ijwi rya Ministre Lambert Mende, igihugu cya Congo (RDC) kiratangaza ko inzego z’ubuyobozi bwacyo atari indagizo z’abahagarariye ibihugu by’amahanga cyangwa intumwa zidasanzwe z’ibihugu by’amahanga muri Congo !
 
Kuri iki cyumweru taliki ya 8/06/2014 leta  ya Congo yagize icyo itangaza ku magambo yavuzwe n’intumwa idasanzwe y’igihugu cya leta zunze Ubumwe z’Amerika Russ Feingold, wasabye ko urwego rw’igihugu rwigenga rushinzwe amatora mu gihugu cya Congo ruzwi ku izina rya Ceni rugomba gutanga gahunda ndakuka y’amatora y’abadepite kugera ku itora ry’umukuru w’igihugu biteganyijwe mu mwaka w’2016. Umuvugizi wa leta ya Congo Lambert Mende akaba yemera ko imyitwarire y’intumwa idasanzwe ya USA mu karere k’ibiyaga bigari ku gihugu cya Congo ishobora kuzagira ingaruka zikomeye.
 
Lambert Mende yagize ati : « ntabwo byemewe ko umunyamahanga aha amabwiriza urwego rw’igihugu cyacu nka Ceni kubyerekeranye na gahunda y’amatora » Icyo akaba aricyo gisubizo Lambert Mende yari amaze guha intumwa ya USA Russ Feingold ku kifuzo iyo ntumwa yari imaze gutanga.
 
Mende yagize ati : « Inama zishobora gutangwa mu buryo rusange… ariko abanyamahanga ntaburenganzira bwo kunegura imikorere cyangwa ngo banenge ibyemejwe n’inzego z’igihugu, bagomba kwemera ibyo zemeje »
 
 
Ubwanditsi
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Congo (Mende) yisamye yaramaze gusandara. Hanyuma se kera na kare yari hehe? Kabarebe James ubwo yaba chef d'etat major yabo yari (congo) he? Nti yari umunyamahanga se? Ese ni ryari Kagame atahaye amabwiriza ingirwabaperezida zayoboye Kongo muri iyi myaka 20 ishize? Mende nacishe make kuko ibya independance ya Kongo (pour ne pas dire nyafurika) ari amabanga. Cyakora yari agize agatekerezo keza da!
Répondre