RDC: Congo yareze u Rwanda kuri Mary Robinson kuko rudashaka gusubiza abarwanyi ba M23 mu gihugu cyabo!

Publié le par veritas

François Mwamba yatangajwe no kumva u Rwanda ruvuga ko rufite umuyobozi umwe gusa w'inyeshyamba za M23!

François Mwamba yatangajwe no kumva u Rwanda ruvuga ko rufite umuyobozi umwe gusa w'inyeshyamba za M23!

Ikibazo cyo guha imbabazi abari abarwanyi b’umutwe wa M23 kirateza umwiryane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). [ndlr : mu nteko ishingamategeko ya Tanzaniya habaye impaka zikomeye hagati ya Ministre w’Ububanyi n’amahanga wicyo gihugu Bernard Membe na Depite Ezekiel Wenje, Membe yabwiye uwo mudepite ko umutwe wa M23 ugizwe n’abanyarwanda, ko depite Ezekiel Wenje niyerekana ibimenyetso byemeza ko ibyo atari ukuri Ministre Bernard Membe azegura ! Aho bigeze ibyo Ministre Membe yavuze bibaye impamo kuko leta ya Paul Kagame yanze kohereza abari abarwanyi ba M23 muri Congo n’ubwo babariwe ibyo baregwa byose, kugeza ubwo ikibazo Congo ikigejeje muri ONU !Ese Kagame azava ku izima ?]
 
Ubuyobozi bukuru bwa RDC bwaregeye amahanga ko u Rwanda rwanze kwemerera itsinda rivuye muri iki gihugu kuza gukwirakwiza impapuro zo kuzuza ku barwanyi bavuga ko bahungiye mu Rwanda bifuza guhabwa imbabazi. Nk’uko bigaragazwa na Radio Okapi, iki kirego cyatanzwe ku wa Kabiri tariki 3 Kamena 2014, mu nama yahuzaga ubuyobozi bukuru bwa RDC n’intumwa zihariye z’Imiryango Mpuzamahanga zari mu ruzinduko i Kinshasa mu murwa mukuru w’iki gihugu.
 
Impavu yagaragajwe muri iyi nama ituma ririya tsinda ryangirwa ngo ni uko ryasabwe kwerekana uburyo bwihariye RDC izafatamo abo bifuza guha imbabazi bahungiye mu Rwanda (un statut spécial) kuko batafatwa nk’abahunze nyuma yo gutsindwa mu kwezi k’Ugushyingo 2013. François Mwamba Tshishimbi, Umuhuzabikorwa wa Komite ya Congo Kinshasa yashyiriweho kubungabunga amahoro nyuma y’amasezerano y’amahoro ya Addis Abeba (MNS/ Mécanisme National de Suivi), yavuze ko abari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda badakwiye kugira “uburyo bwihariye bafatwamo, kuko Leta ya Kinshasa ibafata nk’abandi bahungiye muri Uganda”.
Mwamba yagize ati “Iyo bavuze abari mu mutwe wa M23, ni iki baba bavuga ? Ese hari imitwe ibiri ya M23 cyangwa hari umwe ? Uyu mutwe se ubarirwamo abari mu Rwanda cyangwa ?” Nyuma yo kwibaza ibi bibazo Mwamba yakomeje agira ati “Niba hari umutwe umwe bivuze ko abari muri Uganda ari kimwe n’abahungiye mu Rwanda. Cyane cyane ku bari mu buyobozi, nka René Abandi na Bertrand Bisimwa”. Yakomeje avuga ko bagerageje kuvugana n’Abayobozi b’u Rwanda bababwira ko bafite umwe mu bari mu mutwe wa M23”.
 
Yagize ati “Uko bimeze kose, nta buryo bwihariye bwashyirwa mu nzira zo guhabwa imbabazi ku bari mu Rwanda kurusha abazihabwa muri Uganda. Ni ngombwa ko ibyo bisobanuka”. Mwamba yakomeje agaragaza ko RDC ititeguye gusubira mu biganiro kuri iki kibazo “Ntitwiteguye kujya mu biganiro bitazagira icyo bitanga. Hari inyandiko zihari zikoreshwa. Niba ari zimwe, bivuze ko zizanakoreshwa mu buryo bumwe”.
 
Mwamba wari intumwa ya Perezida Kabila muri iyi nama, yasabye izi ntumwa kwitondera iki kibazo kitagakwiriye guteza ibibazo. Intumwa yihariye ya Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari akaba ari nayo yari iyoboye itsinda ry’intumwa zashyikirijwe iki kibazo, Mary Robinson, yavuze ko agiye gushaka uko avugana na Guverinoma y’u Rwanda kuri iki kibazo. Iri tsinda ryari rigizwe n’intumwa zihariye za Loni, iz’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika (UA), Umuryango w’ibihugu by’u Burayi ndetse n’iza Amerika.
 
Imbabazi zahawe M23 na Perezida Kabila zirebana n’ibyaha byo kwigomeka, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha bya politiki byakozwe n’uyu mutwe kugeza tariki 20 Ukuboza 2013 ubwo iki cyemezo cyemerwaga na Guverinoma. Hari ibyaha bikaze bitarebana n’izi mbabazi birimo ibya jenoside, ibyibasiye inyoko-muntu, iterabwoba, iyicarubozo, gufata abagore ku ngufu, kwinjiza abana mu gisirikare n’ubusahuzi. Intangiro yo kugenzura ibikorwa bya RDC mu nzira yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi biri mu masezerano ya Addis Abeba.
 
Tariki 28 Gicurasi 2014, Imiryango Mpuzamahanga na sosiyete sivile byamaganye inzira bikorwamo muri Congo kuko nta gikorwa kugira ngo n’abari muri M23 basubizwe mu buzima busanzwe mu cyiciro cya gatatu cy’iyi gahunda yiswe DDR III (désarmement, démobilisation, et réinsertion).
 
Source : Igihe.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
Ubujiji gusa!! Baregeye Mary Robinson se ngo agire ate u Rwanda? Congo izahora yiriza nk'umwana w'uruhinja kugeza ryari?
Répondre
K
Mbe ntiwosanga izo ngabo amajana umunani (800) z'urwanda zacengeteye mu Burundi kwica Président Nkurunziza( source:www. igihe.com) ntiwosanga abo ba M23 adashaka ko batahuka barimwo kandi bari kumwe n'abatutsi b'abarundi bari muri M23? jewe mbona kwica abahutu bo mu karere bitazotuma kagame avyibuha, abahutu n'abatutsi bakunda Nkurunziza bazorurwana gushika ku wa nyuma nabandanye arungika n'a
Répondre
K
biratangaje kubona M23 yiryamiye kwa kagame ataco yinona, namba zitari ingabo z'urwanda jewe mbona yobarungika muri kongo. Canke agomba kubakoresha mu karere , tuzobatina
Répondre
K
Yampaye inka dataaa!! Umuzimu wa M23 uracyakurikiranye u Rwanda !! Ibi se byo barabisobanura bate, uburyo igihugu kibuza abaturage b'ikindi gihugu gusubira iwabo? Iki kibazo kirakurikirwa n'ibindi bihano bikaze kuri Leta ya Rwabujindiri Kagame !! Ni ukubikurikiranira hafi, ariko abari mu Rwanda muduhe amakuru arambuye y'itwikwa rwa gereza ya Muhanga!
Répondre