Rwanda: kwitegura kwakira Perezida Fondateri Maître Bernard Ntaganda

Publié le par veritas

Rwanda: kwitegura kwakira Perezida Fondateri Maître Bernard Ntaganda

Ishyaka PS Imberakuri ryishimiye kumenyesha no guhamagarira abakunzi baryo n’Imberakuri by’umwihariko igikorwa giteganyijwe kuwa gatatu taliki ya 04/06/2014 cyo kuzafungura Maître Bernard Ntaganda perezida Fondateri w’ishyaka PS Imberakuri. Maître Ntaganda Bernard amaze imyaka 4 mu gihome cya gereza yashyizwemo n’ubutegetsi buriho mu Rwanda nta cyaha ya koze uretse kuzira ibitekerezo bye byo gushaka imiyoborere Myiza na demokarasi isesuye mu Rwanda.

Nubwo ishyaka ry’Imberakuri ryishimira ko Bernard Ntaganda ashobora guhabwa uburenganzira bwe yambuwe nta mpamvu akajya hanze nk’uko igihe yahawe cyo kuba muri gereza kibigena; Imberakuri zifite impungenge ziterwa n’amakinamico atandukanye leta y’ u Rwanda ikomeje gukina ashobora kuba afite imigambi mibi yihishe inyuma; ayo makinamico yagaragajwe n’amakuru y’ibinyoma byagiye bitangazwa na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bavugaga ko Maître Bernard Ntaganda akora ibikorwa muri gereza birimo kugumura imfungwa n’ibindi!

Nyuma y’ifungwa rya Maître Bernard Ntaganda, leta y’u Rwanda yakomeje ibikorwa bikomeye byo gusenya ishyaka ry’Imberakuri, ibyo bikorwa bikaba byararushijeho gukaza umurego muri iyi minsi twitegura ifungurwa rya Maître Bernard Ntaganda; aho Imberakuri nyinshi mu gihugu zikomeje kunyerezwa no gufungwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Imberakuri zanyerejwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda :

1.Rusangwa Aimable Sibomana: Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa PS Imberakuri.

2.Nigirente James : Ushinzwe ubukangurambaga mu mujyi wa Kigali

3.Bazimaziki Damien: Umujyanama w’Imberakuri

4.Iyakaremye Jean Damascène washimutiwe muri Uganda akaba afungiwe ahatanzwi mu Rwanda.

5.Nsabimana Valens washimutiwe muri Uganda akaba afungiwe ahatanzwi mu Rwanda.

6.Siborurema Eugène washimutiwe muri Uganda akaba afungiwe ahatanzwi mu Rwanda.

Imberakuri zifunzwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda:

1.Icyitonderwa Jean Baptiste: Umunyamabanga ushinzwe ubukangurambaga, ufungiye muri gereza ya Rwamagana, aho akomeje gucunagurizwa akaba atemerewe no kuvurwa kandi arwaye.

2.Nshimyumuremyi Eric : Perezida wa PS Imberakuri ku Kicukiro; afunzwe azira ko yarashwe na polisi y’u Rwanda ku italiki ya 15/09/2012 kugeza ubu isasu yarashwe rikaba rikimurimo ndetse rikaba rishobora no kumuhitana!

Uretse abo bayobozi b’Imberakuri bakomeje gutotezwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda, muri iki gihe ubutegetsi bwa Kigali buri guhiga kuburyo bukomeye abayobozi bandi b’ishyaka ry’Imberakuri kugira ngo bubagirire nabi.

Imberakuri ziri guhigishwa uruhindu n’ubutegetsi bw’i Kigali:

1.Bwana Bakunzibake Alexis: Umuyobozi wungirije w’ishyaka ry’Imberakuri.

2.Ndamira Jean Claude: perezida w’Imberakuri mu mujyi wa Kigali

3.Abayobozi b’ishyaka ry’Imberakuri mu karere ka Nyagatare na Musanze kimwe n’izindi Mberakuri aho ziri hose mu gihugu.

Ni ubwo ibi bikorwa bigayitse bikomeje gukorerwa ishyaka ry’Imberakuri n’ubutegetsi buriho ; Imberakuri ntizacitse intege, zikaba zikomeje inzira ziyemeje yo gusesekaza demokarasi nyakuri mu Rwanda. Mu gihe Imberakuri ziri mu gikorwa cyo kwitegura kwakira perezida Fondateri Maître Bernard Ntaganda, Ishyaka ry’Imberakuri rihagaze neza mu rugamba ryiyemeje, ubu rikaba rifite imbaraga zikomeje gutera ubwoba abayoboye u Rwanda muri iki gihe, akaba ariyo mpamvu  ubutegetsi buri gukorera imberakuri ibikorwa by’iterabwoba kugira ngo ishyaka risenyuke uretseko batazabishobora. Ishyaka ry’Imberakuri ryinjiye mu mpuzamashyaka ya FCLR na CPC zifite ingufu ziteye ubwoba ubutegetsi butubahiriza demokarasi buri mu Rwanda kuburyo ibikorwa bibi ubwo butegetsi buri gukorera abanyarwanda bidatunguranye.

Ishyaka PS Imberakuri rikomeje kwifuriza abanyarwanda bose demokarasi nziza no kuzarifasha kwakira Maître Bernard Ntaganda mu rugamba rirwana rwo kuzana demokarasi isesuye mu gihugu cyacu.

Mugire ibihe byiza.

 

 

Bakunzibake Alexis

Umuyobozi wungirije.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
Erega,ntacyo ubutegetsi bwa Kagame butakoze ngo bugire abantu benshi intwari kandi bwo bugume mu busambo n'ubugwari!!!Ntaganda Oyeeeeeee!!! Victoire Ingabire Oyeeeeeee!!! Kizito Mihigo Oyeeeeeee!!! n'abandi bose!Kagame downnnnnnnnn!!!
Répondre
U
Iyo niyo NDAKURAMUTSA MARIYA y'agatsiko na DMI bahisemo, ufashwe Wise agomba kuyigishwa ashinyagaurirwa akayemera kungufu, agashyirwa imbere y'itangazamakuru mbere yo gushyirwa imbere y'ubutabera ngo atazabihaka na nka Joel MUTABAZI.
Répondre
U
Ni byiza narekurwe ariko barahita bamuterera rya sengesho rya DMI ry'ibyaha ngo" GUSHAKA KWICA UMUKURU W'IGIHUGU ,GUTERA IBISASU ,GUSHINGA N'IMITWE Y'ITERABWOBA , GUKORANA NA FDRL ,GUSHAKA GUHUNGABANYA UMUTEKANO W'IGIHUGU , KWANGISHA ABATURAGE UBUYOBOZI ,GUSEBYA ABAYOBOZI.
Répondre
M
Ubwo se ko mwishimye atari yafungurwa??? Icyo gihe mugitege yombi kuko bazaba bamwishe, cg se abe ikiragi, ntimuzi uko se bakora???? Ba Dan Munyuza batanga uburozi busembuye, Jack Nziza kurebaho abifitiye diplome....., Azafungurwa ariko n'adafunga umunwa aririwe ntaraye!!!
Répondre
I
Urashaka ku mukoraho. Abaye atarafungurwa ngo mu giye gukora iminsi mikuru.
Répondre
S
Birakwiye ko abanyarwanda bose batera ingabo mu bitugu irishyaka, bakareba uko bibohora naho ubundi agatsiko karabamara.
Répondre